Abahanzi bari mu bakunzwe cyane muri Uganda Toniks Allan Ampaire uzwiho gukundwa cyane n’abakobwa mu gihugu cya Uganda, Sheebah wahoze mu itsinda rya Obssession, na Ray Signature (Kasenyanku) baje i Kigali mu Rwanda, mu gitaramo cyiswe East African Party.
Iki gitaramo kiza kuba kirimo umuraperi Jay Polly, biteganijwe ko kibera kuri uyu wa Gatanu kuri The Posh i Remera guhera saa kumi n’ebyiri (6PM) kugeza mu gitondo.
Toniks, umwe muri aba bahanzi yatangarije Radio City ko yishimiye kugera mu Rwanda. Yavuze ko uyu mwanya abonye uzamubera mwiza mu gusigira abanyarwanda indirimbo ze nshya.
Yagize ati “Muze murebe umuziki wacu mushya twabazaniye tuvanye muri Uganda, kandi biraba biryoshye turabibijeje”.



















TANGA IGITEKEREZO