Yakoraga udushya agahamagara umuhanzi abantu bose bari kumva akamutamariza ku karubanda ntacyo yikanga!

Iki kiganiro cyitwaga ‘Red hot Friday’ muri icyo gihe cyacaga igikuba, kuko umuhanzi cyarangiraga adatamajwe yiruhutsaga. Mbese ntibari borohewe!

Byakomeje gutya gusa agenda acisha make kuko benshi mu banyamakuru batabyumvaga kimwe na we bakavuga ko ari ugusubiza inyuma umuziki nyarwanda ndetse no gutesha agaciro imbaraga umuhanzi yakoresheje akora igihangano.

Ubusanzwe ni Umunyarwanda wavukiye muri Kenya mu 1976 aba ari ho akurira anahiga amashuri ye yose kugeza muri kaminuza aho yize ibijyanye n’icungamutungo nyuma akaza no kwiga muzika. Abirangije aza mu Rwanda.

Amazina ye ni Adam Aboubakar Mukara. Afite umukobwa w’imyaka 18 ariko nta mugore agira.

Uko asobanura gushishura

DJ Adams yabwiye IGIHE ko gushishura atari ugukora indirimbo isa n’iy’undi ahubwo ari ukuba wayikoze nta burenganzira wasabye.

Ati “Kuba indirimbo zihuje ntabwo bivuze ko indirimbo ishishuye ahubwo ni uburyo umuhanzi wayiganye yabikozemo. Niba afite uburenganzira cyangwa se ntabwo aho niho hagaragarira niba umuntu yarashishuye.”

“Ariko umuntu ashobora gukora indirimbo nk’iy’undi ntibibe gushishura, hari nk’indirimbo ya Michael Jackson yitwa Human nature; SWV na Chris Brown barayifite kandi nta n’umwe washishuye bose bafite zimwe.”

Akomeza avuga ko igituma mu Rwanda byitwa gushishura ari uko babikora bakaziyitirira kandi atari izabo ndetse bakabikora ba nyir’ibihangano batabizi.

Icyumvirizo akoresha avumbura indirimbo zashishuwe

DJ Adams avuga ko kumva indirimbo akavumbura ko yashishuwe atari ibintu bimugora kuko asanzwe akurikirana cyane iby’umuziki.

Ati“N’ubundi numva indirimbo cyane pe. kumva indirimbo nkumva n’iyindi imeze nkayo ntabwo bingora.”

DJ Adams avuga ko abantu batangiye kubona ko yavugaga ukuri
DJ Adams avuga ko abantu batangiye kubona ko yavugaga ukuri

‘Ntabwo natangiye ibi nshaka kwamamara’

Mu kiganiro kirambuye DJ Adams yahaye IGIHE yavuze ko yatangiye uru rugamba adashaka kwiyamamaza no kwigaragaza nk’umunyabwenge kurusha abandi ahubwo ari ifuhe yari afitiye umuziki nyarwanda.

Ati “Iyo umuntu avuze ko natangiye uru rugamba nshaka kwamamara namubaza nti mbere y’uko njya kuri radiyo bwo nari iki ? Twareba icyo gihe tukagereranya n’abavuga ngo nashakaga kwamamara. Ikindi ntabwo nakwirirwa mbitindaho. Niba ari buryo bwo kwamamara ndabona n’ibinyamakuru byarayobotse iyi nzira. ibi ntabwo nabitangiye nshaka kwishyira imbere ahubwo n’urukundo rwa muzika.”

Aho abona urugamba rwo kurwanya abashishura yatangije rugeze

Ati “Natangije urugamba rwo kurwanya abashishura ni kera kuko ndumva hagiye gushira imyaka umunani cyangwa icyenda. Biragaragara ko bamwe batangiye kwemera ko bashishuye abandi bagasaba imbabazi kandi n’ibintu natangiye kera bamwe bavuga ngo ntabwo bibaho, ndapinga abahanzi cyangwa se ndapinga umuziki nyarwanda.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu abantu benshi bamaze kumenya ko gushishura bihari, ababikora bakabyemera abandi bakaba bari kurwana no kubicikaho.

Avuga ko indirimbo nyinshi zishishurwa ba nyirazo baba babizi.

Ati “Babikora babizi, n’uko wenda babyirengagiza ariko baba babizi ko bari gushishura. Dufate urugero iyo ugiye gukora indirimbo uri umuhanzi nyawe koko wowe uragenda ugatangira umushinga w’indirimbo, ntabwo utangira gusanga ikintu gihari ngo uvuge ko ari icyawe, iyo usanze gihari kiba kitakiri icyawe.”

Adams akomeza avuga ko atajya afata umwanya wo kumva indirimbo zo mu Rwanda kuko hafi ya zose ziba ari inyiganano.

Icyo abona cyakorwa gushishura bigacika

DJ Adams avuga ibintu byatuma gushishura bicika ari uko abahanzi, abanyamakuru basakaza ibihangano n’abakora indirimbo bagira ubunyamwuga.

Akongeraho ko cyane cyane ariko bikwiye gushyirwamo imbaraga n’itangazamakuru kuko ariryo rigira uruhare runini mu kumenyekanisha ibihangano.

Atanga urugero ati “Tuvuge niba tugiye gukora ikintu kijya ku isoko, ntabwo cyajyayo nta muntu wacyikoreye ngo akijyaneyo. Abanyamakuru rero nk’abantu bamenyekanisha ibihangano bakwiriye gushishoza.”

Adams avuga ko ubu abantu benshi bamaze guhumuka bakaba bashobora kuvuga ngo izi ndirimbo ni nziza cyangwa ni mbi.

Ati “Bivuze ko ababikoraga nabi hari ibyo bari gukosora kugira ngo ibintu bikorwe neza, aho nahita mvugamo abahanzi, abatunganya indirimbo n’itangazamakuru naryo ritangiye gukina indirimbo zifatika kuko sinumva ukuntu wambwira ngo indirimbo irashishuye nurangiza uyishyire mu icumi nziza kuri radiyo ukorera.”

Akomeza avuga ko abahanzi nta mwanya bafite wo kureka gushishura ahubwo itangazamakuru ariryo rizabishyiraho akadomo.

Ati “Njye ntangazwa n’abanyamakuru bafata indirimbo zashishuwe bakazikina, banazivuga imyato. Abahanzi bo nta mwanya bafite wo kureka gushishura ahubwo itanzamakuru niryo rishobora kuzabishyiraho akadomo bakareka gukina izo zashishuwe.”

Icyo yakora abaye ari mu rwego rwa Leta rushobora gufata ibyemezo byerekeye abahanzi

Uyu munyamakuru avuga ko bimwe mu byemezo yafata aramutse ari mu rwego rwa Leta ari ugukangurira MINISPOC guhangana n’ikibazo cyo gushishura akanababwira kureka kuzana abahanzi bo hanze mu bitaramo mu Rwanda, amafaranga babikoreshaga agashyirwa mu bindi bikorwa.

Avuga kandi ko yabwira Bamporiki Edouard uyobora Itorero ry’Igihugu ko abahanzi basubizwa mu itorero bakigishwa indangagaciro no gukunda igihugu bakanakangurirwa kureka kwigana kuko umuntu ukunda igihugu atakora ibi.

Agakomeza avuga ko Urwego Ngenzuramikorere RURA narwo yarusaba gushyiraho ingamba zo kurwanya abigana ibihangano kuko arirwo rugena ibikorerwa mu gihugu.

Ngo yarusaba ko rwategeka amaradiyo kugira ikintu akora kijyanye no gucuranga indirimbo nyarwanda, ariko atari ukuvuga ngo iziri mu Kinyarwanda cyose ahubwo hakarebwa niba izo ndirimbo koko zifite umwimerere.

Abanyamakuru basigaye bihimura

Adams avuga ko impamvu muri iyi minsi benshi mu banyamakuru bamuyobotse bagatangira kunyomoza abahanzi bashishura ariko mbere bari barabashyigikiye.

Ati “Impamvu ya giti niyo yatumye umuntu utari uzwi, utazi no kuririmba utanashoboye amenyekana. Bamaze kumenyakana, abanyamakuru nabo basigara bashaka ko babubaha. Kubwira Bruce Melodie, Tom Close cyangwa se Riderman ngo akubahe kandi yaraguhaga amafaranga ngo umukine ni nko kujya gushimira umuntu mu iduka ngo ‘warakoze kumpa ishati’ kandi mwarayiguze.”

Akomeza agira ati “Ibyo bintu byatumye abanyamakuru bashaka kwihimura. Batangira kuvuga ngo ubwo mutangiye kudusuzugura reka ibyo mukora tubishyire hanze. Ni mu rwego rwo kwihimura nta n’ikindi kibitera. Njye nabivuze kera, ahubwo reka mbaze abandi banyamakuru ‘mwe murabikorera iki?’