00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi Nyafurika basoje umwaka bahagaze neza kuri Spotify

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 23 December 2023 saa 04:17
Yasuwe :

Urubuga rucuruza ibihangano by’abahanzi, Spotify, rwagaragaje abahanzi bahiriwe n’umwaka wa 2023 barimo Burna Boy umaze imyaka ibiri yikurikiranya ayoboye bagenzi be, mu gihe Nigeria yihariye isoko mpuzamahanga mu gihe cy’imyaka itatu yikurikiranya.

Imibare yakusanyijwe na Spotify mu Ukuboza yerekana ko abumva indirimbo za Burna Boy bamwinjiriza miliyoni $1.9, ni ukuvuga miliyali 2.392 Frw. Uru rubuga rugaragaza ko amafaranga uyu muhanzi yinjirizwa na Spotify ari 10% ry’ayinjijwe n’uruganda rw’umuziki wa Nigeria mu 2020.

Burna Boy amaze kumvwa na miliyali eshanu (5,328,472,501) ariko aracyari inyuma ya Wizkid wujuje miliyali esheshatu z’abumvise indirimbo ze muri rusange akaba akuramo miliyali 30 Frw.

Davido yumviswe na 1.653.859.327, mu gihe uyu mwaka usize Rema yinjiye mu bafite miliyali y’abamwumva kuri Spotify abikesha Calm Down yakoranye na Selena Gomez.

Asake amaze kumvwa na 846,639,112 naho Tems akaba umuhanzikazi wumviswe cyane muri Afurika aho ibihangano bye byumviswe na miliyoni 97.

Umuyobozi wa Spotify muri Afurika, Phiona Okumu, yasobanuye ko abahanzikazi bumviswe cyane uyu mwaka ari Ayra Starr, Tiwa Savage na Tems.

Yongeyeho ko harebwe indirimbo zabo, imizingo n’uburyo zagarutsweho cyane.

Okumu yabwiye PULSE.NG ko abahanzi bo muri Nigeria bari kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga aho imiziki yabo iri kwinjiza akayabo ariko kandi yigarurira isi ya muzika.

Agaruka ku bahanzi bahiriwe n’uyu mwaka, yagize ati ”Abahanzi 10 bumviswe cyane barimo Asake, Davido, Seyi Vibez, Omah Lay, Bnxn, Rema, ODUMODUBLY VCK, Olamide na Wizkid."

Yongeyeho ko abahanzikazi bahiriwe n’uyu mwaka wa 2023 kuri Spotify ari ”Ayra Starr, Tiwa Savage na Tems”.

Uyu muyobozi yavuze ko indirimbo zumviswe cyane ari iz’abahanzi bo muri Nigeria, zirimo Lonely At The Top ya Asake, Gwagwalada ya Bnxn yafatanyije na Kizz Daniel na Seyi Vibez, Feel ya Davido, 2:30 ya Asake na Reason ya Omah Lay.

Yagize ati ”Nigeria ni igihugu cy’impano mu muziki kandi biduteye ishema kuba umuziki wabo uri kugenda ukundwa ku Isi hose.”

Phiona Okumu yakomeje agira ati ”Uyu mwaka rero byatweretse imbaraga umuziki ufite mu guhuza abantu bagasangira imico itandukanye biciye mu bihangano”.

Yanahishuye ko Rema, Burna Boy, Tems, Ayra Starr, Wizkid, Ckay, Omah Lay, Fireboy DML, Asake na Davido ari bo bahanzi binjije amafaranga menshi bayakuye hanze ya Afurika.

Imizingo yumviswe cyane kuri Spotify irimo Timeless ya Davido, Work of Art ya Asake, Boy Alone ya Omah Lay na I Told Them ya Burna Boy.

Uyu wabaye umwaka wa gatatu wikurikiranya abahanzi bo muri Nigeria bari imbere mu bumvwa cyane kuri Spotify.

Phiona Okumu yavuze ko umuziki wa Nigeria wihariye isoko muri 2023 bikaba byerekana umwihariko w’abahanzi baho n’uburyo badahwema guteza imbere injyana yabo.

Ati ”Indirimbo ya Rema yakoranye na Selena Gomez yamugejeje ku bafana bo mu mpande z’Isi yose kandi irumvwa cyane dore ko yagejeje kuri miliyali y’abamwumvise kuri Spotify abikesha Calm Down. Ni na yo ndirimbo y’umuhanzi wo muri Afurika yagejeje kuri miliyali kuri Spotify mu mateka y’umuziki wo muri Afurika. Ikindi iri mu ndirimbo 10 zumviswe cyane kuri Spotify ku isi hose."

Iyi ndirimbo kandi iri ku rutonde rw’indirimbo 10 zo muri Nigeria zinjije menshi. Iyi mibare ya Spotify yerekana ko Rema na Asake babaye abambasaderi ba Afrobeats.

Asake ni we muhanzi wumviswe cyane muri Nigeria, Ghana na Togo muri uyu mwaka wa 2023.

Afrobeats ni yo njyana yacurujwe cyane ku ruhando mpuzamahanga.

Spotify RADAR Alumnus yerekana ko Ayra Starr ari we muhanzikazi wumviswe cyane muri Nigeria, Ghana, Kenya, u Rwanda, Tanzania no muri Uganda.

Rema ni we muhanzi washakishijwe cyane kuri Spotify mu gihe mu ndirimbo 10 zacurujwe cyane harimo icyenda z’abahanzi bo muri Nigeria.

Phiona Okumu yasobanuye ko impamvu umuziki wo muri Afurika ukomeje gucuruzwa cyane biterwa n’uburyo abahanzi bahanga udushya mu kwandika, imibyinire n’imiririmbire.

Ikindi yavuze ni uko aba bahanzi bakunda kuririmba ibibazo byugarije sosiyete bikarushaho gutwara amarangamutima y’abumva ibihangano byabo.

Kenya ni yo ishobora kuzagira umuziki ucuruzwa cyane muri aka karere bitewe n’uko injyana ya Genge yongewe mu zigomba guhatanira ibihembo muri Grammy izatangwa ku nshuro ya 66 mu 2024.

Asake ari mu bahanzi basoje 2023 bumvwa cyane kuri Spotify
Davido ari mu bahanzi basoje 2023 bumvwa cyane kuri Spotify
Rema yahiriwe na Spotify
Tems ni we muhanzikazi wo muri Afurika wumvwa cyane kuri Spotify
Tyla yahiriwe na Spotify
Wizkid ni we muhanzi ufite miliyali esheshatu z'abamwumva kuri Spotify

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages