Iki gitaramo cyiswe ‘Ubuntu Soul Session’ kizaba ku itariki 14 Nzeri 2018, cyateguwe na Afrogroov ku bufatanye na Spoken Word isanzwe iteza imbere abafite impano mu busizi.
Umuyobozi wa Afrogroov, Kirenga Eric, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko igitaramo nk’iki cyabereye bwa mbere mu Bwongereza mu myaka 10 ishize, kandi cyagize uruhare mu guteza imbere umuziki Nyafurika.
Ati “Ubu tugiye kubitangiza mu Rwanda aho abantu bakomeje gufungurira imitima yabo umuziki ushingiye ku muco. Ni uburyo bwo kugaragaza impano zikizamuka, no kumvira umuziki utandukanye ahantu hamwe.”
Yakomeje avuga ko kuba umuziki Nyafurika ukomeje gutera imbere, byatumye habaho gushakisha urubuga abahanzi bakiri bato n’abandi bafite udushya bajya bahurira bakagaragaza impano zabo.
Mu bazitabira iki gitaramo harimo Shavu Nsenga, umuhanzikazi uba mu Budage akaba afite se w’Umunyarwanda na nyina w’Umudage.
Shavu uherutse kumurikira mu Rwanda album ye ya mbere yise ‘In Our Art’, azaba ari kumwe n’Umudage Wu bagiye bafatanya mu ndirimbo zitandukanye.
N’igitaramo kizagaragaramo kandi Dj Huilly Huile ufite inkomoko mu Rwanda na Canada akaba ari u bwa mbere azaba agiye gucurangira i Kigali, Dj Coco EM wo muri Kenya, Selektah K'ru na Arnaud Nganji bo mu Rwanda na Dj Loy waturutse mu Budage.
Kirenga ati “Iki nacyo n’igisubizo ku kuba u Rwanda rwaba igicumbi cy’ubukerarugendo. Tugira abantu baturutse mu karere, mu Burayi na Amerika, icyifuzo n’uko twajya dutegura ibitaramo nk’ibi kenshi kugira ngo bose babashe kugira aho bibona.”
Igitaramo Ubuntu Soul Session kizatangira guhera saa 7:00 z’ijoro muri White House, imbere ya Ecole Belge. Kwinjira ni ukwishyura 3000Frw ku muntu wese uzahagera nyuma ya saa 9:00 z’ijoro.





Ibitekerezo 0