Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 riri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Kuva tariki 9 Gashyantare 2021 kugeza kuri uyu wa 19 Gashyantare 2021 abakobwa bakabakaba 400 biyandikishije muri Miss Rwanda 2021, amashusho yabo yanyujijwe kuri KC2, ndetse ni ho akanama nkemurampaka kabakurikiraniye gatanga amanota.
Nyuma y’uko abahagarariye Intara zose n’Umujyi wa Kigali bamaze gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka, hategerejwe ko gatanga amanota yose, abatsinze bakazatangazwa ku wa 20 Gashyantare 2021 binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Abari gutanga amanota barimo Emma Claudine, umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio Salus, akaba amaze imyaka irenga 15 yigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere binyuze mu kiganiro yise ‘Imenye nawe’; Pamela Mudakikwa, uharanira uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori; Michèle Iradukunda ukorera RBA, umaze imyaka umunani mu itangazamakuru; Mariya Yohana, umuhanzi w’icyitegererezo mu muziki gakondo ndetse na Miss Jolly Mutesi ukuriye Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda.
Muri iri rushanwa hagaragayemo amasura y’abaryitabiriye umwaka ushize barigarutsemo barimo Akaliza Hope, Gaju Evelyne, Ingabire Gaudance, Ishimwe Meryse, Musana Teta Hense na Niheza Deborah.
Aba biyongeraho Kayirebwa Marie Paul wiyamamaje muri Miss Rwanda 2018 ntiyabasha kugira ikamba yegukana kuko atanabashije kurenga icyiciro cya Pre-Selection.
Guhera ku wa 22 Gashyantare kugeza ku wa 6 Werurwe 2021, ni bwo hazaba itora rizakorerwa kuri IGIHE ndetse no kuri SMS.
Ku wa 3 Werurwe abakobwa bose bazaba bari muri iri rushanwa ndetse n’abandi bafite aho bahuriye naryo bazapimwa Coronavirus mbere yo kwerekeza mu mwiherero, uzabera i Nyamata kuri La Palisse Hotel.
Ku wa 6 Werurwe hazatoranywa abakobwa bazajya mu mwiherero, mu gikorwa kizanyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda no kuri shene ya YouTube ya Miss Rwanda.
Kuva ku wa 7 kugeza ku wa 20 Werurwe 2021, hazabaho umwiherero uzabera kuri La Palisse Nyamata nk’uko bisanzwe mu gihe ku wa 20 Werurwe hazabaho gutoranya Miss Rwanda mu 2021, mu birori bizabera kuri Kigali Arena bizanyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda imbonankubone ndetse kuri shene ya YouTube ya Miss Rwanda.
Ibyagenderwagaho mu guhitamo abakobwa bahataniye Miss Rwanda birimo uburebure, ubu muri uyu mwaka byakuweho ndetse buri wese yahawe ikaze muri iri rushanwa rikunze kuvugisha benshi mu gihugu hose.
Umukobwa uzahabwa ikamba rya Miss Rwanda 2021, azasinyishwa amasezerano yo gukorera Miss Rwanda Organization nk’umukozi mu gihe cy’umwaka.
Bitandukanye n’indi myaka abakobwa bose bazambikwa ikamba n’abandi bazagera mu cyiciro cya nyuma hari ibyo bagenewe ku buryo nta gutaha imbokoboko.
Uzegukana iri kamba azahabwa imodoka nshya ya Hyundai Creta izatangwa na Hyundai Rwanda. Azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9 600 000 Frw.
Azahabwa buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali, umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food, ahabwe lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum na internet y’umwaka wose azahabwa na TruConnect Rwanda.
Azajya kandi atunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon, yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose, yemerewe kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia ndetse azahabwa telefoni igezweho na MTN Rwanda.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!