Ku nshuro ya cyenda hagiye gutoranywa Nyampinga w’u Rwanda uzasimbura Iradukunda Elsa watowe mu 2017. Mbere ye hatowe abandi bakobwa Nubuhoro Jeanne(1991), Uwera Dalila(1993), Bahati Grace(2009), Kayibanda Mutesi Aurore(2012), Akiwacu Colombe(2014), Kundwa Doriane(2015), Mutesi Jolly(2016) naho mu 2017 hatorwa uwitwa Iradukunda Elsa.
Ishimwe uyobora Rwanda Inspiration Backup yavuze ko kwiyandikisha biciye kuri internet byatangiye saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017 ku rubuga rw’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.
Umukobwa uzatorwa nka Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka azakora imishinga itatu azahuriramo n’ibisonga bye bibiri mu cy’umwaka azamarana ikamba.
Ibikorwa by’ijonjora bizatangira tariki 13 Mutarama 2018 mu Karere ka Musanze, tariki 14 Mutarama 2018 bikomereze mu Karere ka Rubavu, ku ya 20 Mutarama 2018 ni mu Karere ka Huye, tariki 21 Mutarama 2018 bikomereze mu Karere ka Kayonza bikazasorezwa mu Mujyi wa Kigali tariki 27 Mutarama 2018.
Ibisabwa umukobwa wemererwa guhatanira ikamba uyu mwaka:
– Kuba ari Umunyarwandakazi
– Kuba afite hagati y’imyaka 18-24
– Kuba yararangije amashuri yisumbuye
– Kuba avuga neza Ikinyarwanda n’urundi rurimi, hagati y’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili
– Kuba afite indeshyo ya sentimetero 170 kuzamura
– Kuba apima ibiro hagati ya 45-70
– Kuba atari yabyara
– Kuba yiteguye kumara nibura umwaka atuye mu Rwanda, igihe yatsinze
– Kuba atiteguye gukora ubukwe mu gihe cy’umwaka yambaye ikamba
– Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda mu gihe bikenewe
Mu bihembo Nyampinga azahabwa harimo imodoka nshya ya Suzuki n’umushahara w’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda bizatangwa na Cogebanque, amatike y’indege azatangwa na RwandAir, kumwishyurira salon akoreshamo imisatsi umwaka, kumwambika igihe cyose agiye mu marushanwa, kumwishyurira internet y’umwaka n’ibindi.
Amateka arambuye ya Nubuhoro Jeanne wabaye Nyampinga wa mbere w’u Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO