Bitandukanye n’indi myaka, hari imyihariko itandukanye iteganyijwe aho guhera ku wa Mbere tariki 21 Mutarama, buri munsi hazajya hasezererwa umukobwa mu mwiherero bitewe n’uburyo yitwaye mu bikorwa bitandukanye biberamo.
Uyu mwiherero urimo kubera muri Golden Tulip Lapalisse i Nyamata, aba bakobwa bawugiyemo ku Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019.
Mu gihe bamazeyo, hamaze kuba ibikorwa bitandukanye birimo gupimwa indwara zitandukanye harebwa uko ubuzima bwabo buhagaze, ikiganiro bagiranye n’Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard ndetse n’icyo bagiranye n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques, kuri uyu wa Kabiri.
Mu kiganiro Dr Jacques Nzabonimpa aba bakobwa yabaganirije ku bijyanye n’uruhare rw’umuco mu iterambere ry’igihugu, abaha ubutumwa bw’uko bakwiriye kuba abanyarwanda babereye igihugu cyabo.
Ati “Ubutumwa nabahaye ni uko bagomba kuba abanyarwanda koko babereye u Rwanda barangwa n’indangagaciro ariko bifitemo n’icyizere bifitemo bwa bwenge kubera ko Nyampinga w’u Rwanda ntabwo ari ubwiza gusa, nibajya guhagararira n’igihugu hanze cyangwa se no mu Rwanda bagende buri muntu wese ababonamo umuntu ufite ubwenge.”
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri abakobwa bose bitoje kubyina bya Kinyarwanda, kuko ku munsi nyir’izina wo gutanga ikamba biri mu byo bazgaragaza.
Nyampinga w’u Rwanda 2019 azamenyekana mu birori bikomeye bizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo ku wa 26 Mutarama 2019.
Kwinjira bizaba ari 10 000 Frw mu myanya isanzwe ariko abazagura itike mbere bazayibona ku 5 000 Frw, 20 000 Frw (10 000 Frw ku bazagura tike mbere) mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ameza y’abantu 10 ku 500 000 Frw ariko naho abazagura tike mbere bazagabanyirizwaho ibuhumbi 100Frw.



















TANGA IGITEKEREZO