Kiss Summer Awards ni ibihembo bitegurwa na Radio Kiss FM iri mu zikomeye mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda. Byatangiye gutangwa mu mwaka ushize wa 2018. Kiss Summer Awards ihabwa abahanzi bakoze indirimbo zakunzwe mu gihe cy’impeshyi.
Itangwa ry’ibihembo by’uyu mwaka ririmo impinduka kuko hongewemo icyiciro cy’umuhanzi mushya wakoze indirimbo igakundwa cyane.
Abahatana bari mu byiciro bine birimo icy’umuhanzi mwiza w’impeshyi (Best Summer artist), indirimbo nziza y’impeshyi (Best summer song), utunganya indirimbo mwiza w’impeshyi (Best summer producer) n’umuhanzi mwiza ukizamuka (Best new summer artist).
Nk’uko Amed Muhamadi yabitangarije IGIHE ngo amatora yabahatana azatangira ku wa Mbere tariki 9 Nzeri 2019. Abafana bakazatora abahanzi babo binyuze kuri Instagram, nk’uko byagenze umwaka ushize ubwo iri rushanwa ryabaga bwa mbere.
Mu mwaka wa 2018 ubwo ibi bihembo byatangwaga bwa mbere The Ben, Urban Boys na Bob Pro ni bo begukanye ibi bihembo. Ibirori byo kubitanga bizaba ku wa 6 Ukwakira 2019.
Abahatana mu byiciro byose uko ari bine
Best Summer Artist
The Ben
Meddy
Charly na Nina
Bruce Melodie
Nsengiyumva (Igisupusupu)
Best Summer Song
Twifunze ya Sintex
Kungola ya Sunny na Bruce Melodie
Abana babi ya Danny Vumbi
All night ya Meddy
Kontwari ya Safi Madiba
New Summer Artist
Kevin Saka
Amalon
Sunny
Nel Ngabo
Bushali
Best Summer Producer
Madebeat
Dannybeat
Clement
Lick Lick
Knoxbeat



















TANGA IGITEKEREZO