00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahataniye ’The Choice Awards 2022’ batangiye kurushanwa mu buryo bw’amajwi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 March 2023 saa 10:36
Yasuwe :

Nyuma y’amezi abiri batangajwe, abahanzi n’ababandi bafite aho bahuriye n’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda bahataniye ibihembo bya The Choice Awards 2022 bitegurwa na Isibo TV, batangiye kurushanwa mu buryo bw’amajwi.

Ibihembo by’uyu mwaka biri mu byiciro 13, biteganyijwe ko bizatangwa tariki 26 Werurwe 2023 muri Park Inn Hotel by Radisson mu mujyi wa Kigali.

Bruce Melodie, Kenny Sol, Bwiza na Juno Kizigenza ni bo baza imbere mu bahataniye ibihembo byinshi uyu mwaka.

Abahanzi Bruce Melodie, Kenny Sol na Juno Kizigenza bari mu byiciro bibiri birimo umuhanzi w’umugabo wahize abandi (Best Male Artist), ndetse indirimbo zabo zihataniye igihembo cy’ifite amashusho meza (Best Video of the year), icyiciro Bruce Melodie afitemo indirimbo ebyiri zirimo ’Izina’ na ’Funga Macho’.

Umuhanzikazi Bwiza na we ahataniye ibihembo bibiri birimo umuhanzi mushya wahize abandi (Best New Artist) n’umuhanzikazi wahize abandi (Best Female Artist).

Uko abahanzi bahatanye mu byiciro:

Mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka [Best Male Artist of the year] harimo Bruce Melodie, Christoper, Kenny Sol, Juno Kizigenza na Chris Eazy.

Abahanzi bashya bitwaye neza [Best New Artist] harimo Bwiza, Afrique, Mistaek, Yampano na Rumaga.

Umuhanzikazi wahize abandi [Best Female artist of the year] harimo Butera Knowless, Ariel Wayz, Alyn Sano, Bwiza na Marina.

Indirimbo ifite amashusho meza [Best Video of the year] hahatanye Why ya The Ben na Diamond Platnumz, Funga Macho ya Bruce Melodie, Joli ya Kenny Sol, Jaja ya Juno Kizigenza na Izina ya Bruce Melodie.

Mu cyiciro cy’abatunganya amashusho y’indirimbo [Best Video Director of the year] harimo; Gad, Meddy Saleh, Eazy Cuts, Fayzo Pro na Simbi Nailla.

Icyiciro cy’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Best Gospel Artist of the year) harimo Israel Mbonyi, Vestine & Dorcas, James & Daniella, Bosco Nshuti na Chryso Ndasingwa.

Umukinnyi wahize abandi [Most Valuable Player] harimo Axel Mpoyo, Bigirimana Abed, Malinga Kartbart, Mugisha Moïse na Shaban Hussein Tchabalala.

Umukinnyi wa filime wahize abandi mu bagabo [Best Actor of the year] harimo Nyaxo, Rusine Patrick, Niyitegeka Gratien, Bamenya na Clapton Kibonge.

Umukinnyi wa filime wahize abandi mu bagore [Best Actress of the year] harimo Nadia (izina akoresha muri City Maid), Bahavu Usanase Janet, Nyambo Jesca, Aisha Inkindi na Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina.

Umu DJ wahize abandi [Best Dj of the year] ni Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Pyfo, Dj Brianne na Nep Djs.

Inzu y’imideli yahize izindi [Best Fashion Designer of the year] hahatanye Moshions, Joyce Fashion Design, Kezem, Urutozi Gakondo na Style By Chriss Be.

Icyiciro cy’umubyinnyi wahize abandi [Best Dancer of the year] harimo Jojo Breezy, Jordan Kallas, Uwase Biance, Saddie na Rachid.

Mu cyiciro cy’uvuga rikumvikana [Best Influencer of the year] harimo Miss Mutesi Jolly, Mukansanga Salima, Mutesi Scovia na Isimbi Alliah Cool.

Ibi bihembo biheruka gutangwa mu ijoro ryo ku wa 13 Werurwe 2022, bigamije gushyigikira no gushimira abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’uruganda rw’imyidagaduro.

Mu kumenya uwatsinze muri buri cyiciro, hazagenderwa ku majwi y’abazatora binyuze kuri internet, amajwi azatangwa n’abagize akanama nkemurampaka n’ibindi.

Ibihembo bya The Choice Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages