Miss Mexique yatutswe na Visi Perezida wa Miss Universe Asia, Nawat Itsaragrisil, amushinja kutamamaza igihugu cyakiriye irushanwa ari cyo Thaïlande, ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa 05 Ugushyingo 2025, Miss Mexique ubwo yari mu ruhame imbere y’abahatana bose, mu gikorwa cyabanjirije irushanwa, Nawat Itsaragrisil yamwise ‘umuntu utagira ubwenge’.
Mu mashusho yashyizwe kuri Facebook na Thaïlande, agaragaza Nawat Itsaragrisil abaza Miss Mexique ati “Numvise ngo wanze gushyira ku mbuga nkoranyambaga zawe ibintu byose birebana na Thaïlande, n’ibikorwa byacu byose. Ni ukuri? Ntushaka gushyira ibintu byose ku mbuga nkoranyambaga kuko umuyobozi wawe wo muri Mexique yagutegetse kutabyitaho, no kutamamaza igihugu cyakiriye irushanwa? Niba ukurikiza amabwiriza y’umuyobozi w’igihugu cyawe, uri umuntu utagira ubwenge.”
Muri ayo mashusho Miss Mexique yumvikana yivugira ko yaje guhagararira igihugu cye kandi ko niba abo bayobozi bafitanye ibibazo we bitamureba.
Perezida wa Miss Universe, Raúl Rocha, yavuze ko atazihanganira ko agaciro n’indangagaciro by’abagore byangizwa.
Ati “Igikorwa cy’urugomo Nawat Itsaragrisil yakoreye Fatima Bosch mu ruhame cyandakaje. Yamutesheje agaciro, aramutuka kandi akamwereka ko atamwubaha. Nawat Itsaragrisil, agomba guhagarika biriya bikorwa.”
Nawat Itsaragrisil yasabye imbabazi mu ruhame mu birori byo kwakira abahatana.
Ati“Ndi umuntu. Hari igihe ntabasha kwigenzura. Ariko sinari mfite umugambi wo kugira uwo mbabaza kuko mbubaha mwese […] mbabarira ku byabaye. Kandi niba hari utishimiye ibyabaye, musabye imbabazi.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!