Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Mata 2018. Abahanzi bari muri PGGSS baherekejwe na Bralirwa basuye imiryango y’abamugariye ku rugamba mu Kagari ka Murehe ko mu Murenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana.
Byari ibihe byiza ku baturage babashije kwibonera imbonankubone abahanzi by’umwihariko wasangaga zimwe mu ndirimbo zabo bazizi kuko bafatanyije kuririmba mu kongera imbaraga zibinjiza mu gikorwa neza.
Mico The Best wavuze mu izina ry’abahanzi bose bari mu irushanwa, yashimangiye ko inkunga batanze kuri iyi miryango yo mu Karere ka Rwamagana izayifasha kubona uburyo bwo kwivuza bityo ubuzima bwabo bukomeze bube bwiza.
Yagize ati “Abahanzi bari muri Primus Guma Guma Superstar tubifashijwemo na Bralirwa twifuje kuza aha tugatanga inkunga yakoreshwa mu kwishyura ‘mutuelle santé’ ku bacitse ku icumu n’abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bizabafashe binaborohereze mu kubona ubuvuzi.”
Nkeshimana Serge, umwe mu bamugariye ku rugamba mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye IGIHE ko bakozwe ku mutima n’iki gikorwa by’umwihariko bagashima cyane uburyo Bralirwa yibutse n’imiryango yabo kuko bo ubwishingizi bishyurirwaga ari ubwabo gusa.
Yagize ati “Kuba Bralirwa itwishyuriye turanezerewe cyane. Abantu bafite umutima wo gufasha bayireberaho ku gikorwa idukoreye kandi bakagira umutima w’ubugwaneza wo gutekereza ku bantu bababaye bakabazamura. Iki gikorwa cyadukoze ku mutima cyane.”
Mushyoma Joseph ukuriye EAP ifatanya na Bralirwa gutegura Primus Guma Guma Superstar yavuze ko iki gikorwa cyateguwe n’abahanzi bafatanyije n’uruganda rwa Bralirwa rutera inkunga iri rushanwa riri ku isonga mu bikorwa biteza imbere umuziki n’abahanzi mu gihugu. Ku bijyanye n’imyiteguro y’irushanwa yavuze ko irimbanyije kuko imyitozo y’abahanzi yatangiye.
Ibitaramo bya Primus Guma Guma bizatangirira i Gicumbi ku wa 26 Gicurasi 2018, icya kabiri kizabera i Musanze ku wa 2 Kamena 2018, abahanzi bazataramira i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.
Bralirwa yakoze impinduka zikomeye mu bihembo. Umuhanzi uzaba uwa mbere akemezwa n’akanama nkemurampaka, naramuka yitwaye neza akanahiga abandi mu gutorwa cyane biciye kuri telefone bizahita bimuhesha amahirwe yo kwegukana miliyoni 35[miliyoni 20 zizahabwa uwarushije abandi mu kwitwara neza kongeraho miliyoni 15 zizahabwa uwabaye uwa mbere mu gutorwa cyane].
Uyu mwaka PGGSS ihataniwe n’abahanzi barimo Jay C, Queen Cha, Khalfan, Active, Christopher, Just Family, Young Grace, Uncle Austin na Bruce Melodie utabonetse muri iki gikorwa kubera uburwayi.



















TANGA IGITEKEREZO