Ni igikorwa gica kuri BTN TV buri Cyumweru, aho abahanzi mu matsinda bahuriyemo bakoreshwa ikiganiro. Kuri iki Cyumweru hatahiwe abahanzi bo mu cyiciro cya ‘Best Female Artist’ kirimo Queen Cha, Young Grace, Marina, Alyn Sano na Asinah.
Giteganyijwe saa mbili n’igice z’umugoroba, buri muhanzi akabazwa ibibazo bitandukanye ndetse hari n’aho baririmba mu buryo bw’umwimerere bakumvisha abakunzi babo ubuhanga bafite, bakabagaragariza icyizere bafite cyo kwegukana igihembo.
Isiaka Mulemba ushinzwe itangazamakuru muri Salax Awards yabwiye IGIHE ari umwanya mwiza ku bahanzi wo kwiyereka abakunzi babo no kubaremamo icyizere cyo kwegukana igihembo cy’uyu mwaka.
Ibihembo bya Salax Awards byatangiye gutangwa muri 2009 ariko bigeze mu 2014 birahagarara. Byongeye gusubukurwa mu 2016 ariko na bwo abahanzi benshi bikuramo birasubikwa.
Muri uyu mwaka Ikirezi Group yateguraga iki gikorwa yahaye inshingano ikigo AHUPA Digital Services, zo gutegura iri rushanwa mu gihe cy’imyaka itanu.






Ibitekerezo 0