Uru rwibutso rubumbatiye amateka ya Jenoside yarewe Abatutsi mu 1994, rugaragaza byimbitse uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, abayihembereye, ibikoresho bifashishaga n’urugendo rw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka zayo.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nirwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo, kuko ruruhukiyemo imibiri isaga 250.000 yavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.
Mu bakobwa bose 20 bari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 nta n’umwe wari wakabonye izuba ubwo aya mahano yabaga mu Rwanda kuko abenshi bavutse guhera mu 1998 kuzamura.
Aba bakobwa bageze ku rwibutso berekwa ibice birugize, ariko hari aho byageze bamwe kwiyumanganya birabananira bararira.
Uwihirwe Yasipi Casimir yavuze ko gusura uru rwibutso bimwunguye byinshi, ashishikariza bagenzi be gukoresha imbaraga bafite mu kubaka igihugu.
Ati “Nyuma yo gusura urwbutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ikintu cya mbere nungutse ni ukumenya uko Jenoside yateguwe, uko yakozwe ndetse na zimwe mu ngamba zafashwe kugira ngo amahoro abashe kwimakazwa.”
“Ikindi nkuyemo ni uruhare rwacu n’Abanyarwanda mu gushyigikira ukuri no kurwanya amacakubiri kandi ko twebwe nk’urubyiruko hakenewe imbaraga zacu.”
Aba bakobwa bamaze iminsi itanu mu mwiherero muri Golden Tulip Hotel iherereye i Nyamata mu Bugesera, mu ntara y’Iburasirazuba.
Nyampinga w’u Rwanda 2019 azamenyekana mu birori bihambaye bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 mu Intare Conference iherereye i Rusororo mu karere ka Gasabo.





Ibitekerezo 0