Mu minsi ishize, Mr P yagiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko indimi shami zo muri Nigeria ntacyo zamarira abantu mu Isi tugezemo, cyane ko yari ari i Paris mu Bufaransa n’abana be akumva bavuga Igifaransa neza ndetse akavuga ko ashobora kuzahagura inyubako.
Ni imvugo itaravuzweho rumwe by’umwihariko n’abafana bo muri iki gihugu. Kuri ubu, Rudeboy na we yahise ajya kuri X agaragaza ko gusiga gakondo ye ntacyo byamumarira.
Ati “[Njyewe] nta muco, igihugu n’ururimi, ndi ‘ubusa’. Mbisubiyemo, [ndi] ubusa!”
Mr P yatanze igitekerezo kuri iyi ngingo agaragaza ko asebywa n’uyu muvandimwe we ashinja ubusambo kuva mu gutandukana kwabo.
Ati “Ariko na none muvandimwe wanjye, uri kongera gukoresha ibi bihe nk’andi mahirwe yo kunsubiza hasi. Nk’uko nabyanditse mu ibaruwa yanjye ifunguye mu myaka ibiri ishize, gukora ibishoboka byose ngo unyangishe abantu ntabwo bizakunda”.
Yakomeje agira ati “Yego, uri kunyendereza ugendeye ku byo natangaje, ibyo ni byiza ndabyemera. Ariko kwishingikiriza amagambo yanjye cyane ukanakoresha amayeri n’ibihuha wangiza izina ryanjye bisobanuye byinshi”.
Mr P yakomeje asaba uyu muvandimwe we kutitwaza ibitekerezo bye ngo amwitwaze cyangwa ngo atange ibitekerezo mu gihe ageraniwe ku mbuga nkoranyambaga.
Aba bombi bakoranye akazi mu itsinda rya P-Square ryamenyekanye cyane muri Afurika no hanze yayo. P-Square yashinzwe mu 2003 isenyuka mu 2017. Yakunzwe mu Rwanda by’umwihariko mu ndirimbo zayo zirimo ‘Collabo’ bafatanyije na Don Jazzy, ‘Alingo’, ‘Beautiful Onyinye’, ‘No One like You’ na ‘Do Me’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!