Umutoniwase yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amafoto yafashwe ari kuri moto, ubwo yari agiye kujya mu mwiherero muri Miss Rwanda.

Uyu mukobwa kandi mu mpera z’Ukwakira 2018, yotowe nka Miss Earth Rwanda 2018, bimuhesha amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Miss Earth ryabereye muri Philippines. Muri iri rushanwa yitabiriye abandi bamaze icyumweru batangiye, ntabwo yabashije kuza mu myanya ya mbere.

Mu kiganiro na IGIHE, Umutoniwase yavuze ko mu gihe manda ye iri kugana ku musozo, yamugendekeye neza kuko hari amahirwe atandukanye yagiye abona, akanashyira mu bikorwa umushinga we.

Yagize ati “Byamfashije gukora imwe mu mishinga yanjye ijyanye no kwizigamira, kandi byamfashije kugira ngo nitabire ririya rushanwa rya Miss Earth ngira ngo hari icyo byanyongerereyeho kugira ngo mbashe kuryitabira."

Kugeza ubu yashinze itsinda ryo kwizigamira ahuriyemo n’urundi rubyiruko 10 rutuye mu mudugudu wa Ruhina mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, aho bageze ku bwizigame bw’amafaranga ibihumbi 100Frw, bakaba bateganya kongera umubare w’abanyamuryango.

Uyu mukobwa avuga ko nta mbogamizi nyinshi yahuye nazo uretse icyo yita kuvugwa mu itangazamakuru rimwe na rimwe byatumaga acika intege, gusa ngo hari n’abandi bamukomezaga.

Ati “Imbogamizi naba narahuye nazo ni nk’abantu cyane cyane itangazamakuru, kuvugwa nabi, hari aho byanshaga intege nkavuga nti ese mbireke, ariko hakaba n’abantera imbaraga bakambwira bati komeza urashoboye, ni iby’igihe gito.”

Umushinga w’ubworozi bw’inkoko wakomwe mu nkokora…

Umutoniwase Anastasie yari yaratangiye umushinga wo korora inkoko. Irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ryarangiye ageze ku nkoko 20.

Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko umushinga we waciwe intege n’abajura bazikozemo umusiri muri Gicurasi, aho bamusigiye inkoko eshatu gusa ku buryo yabaye nk’aho abuhagaritse.

Yagize ati “Ubworozi bw’inkoko ndabukomeje n’ubwo nari narabaye mbuhagaritseho gato, nagize ibyago baranyiba, barazibye basiga eshatu mba ari zo nkomeza korora ubu zariyongereye zigeze kuri zirindwi. Ubu ziratera imwe niyo irarira.”

Avuga ko afite intego yo kuzaba umworozi w’inkoko ukomeye, dore ko mu Werurwe 2019 ateganya kugura izindi umushinga we ukaguka mu buryo bugaragara.

Kuwa 26 Mutarama 2019 nibwo azatanga ikamba rya Miss Popularity yari amaranye umwaka.

Miss Umutoniwase aherutse guhagararira u Rwanda muri Miss Earth
Miss Umutoniwase aherutse guhagararira u Rwanda muri Miss Earth
Umutoniwase ni we Miss Earth Rwanda 2019
Umutoniwase ni we Miss Earth Rwanda 2019
Irushanwa rya Miss Earth rifite intego yo kurengera ibidukikije
Irushanwa rya Miss Earth rifite intego yo kurengera ibidukikije
Ubwo Umutoniwase yambikwaga ikamba rya Miss Earth Rwanda
Ubwo Umutoniwase yambikwaga ikamba rya Miss Earth Rwanda
Umutoniwase Anastasie na Uwase Hirwa Honorine wabaye Miss Popularity mu 2017
Umutoniwase Anastasie na Uwase Hirwa Honorine wabaye Miss Popularity mu 2017
Umutoniwase Anastasie waserukiye Intara y'Amajyepfo yahawe ikamba rya Miss Popularity
Umutoniwase Anastasie waserukiye Intara y'Amajyepfo yahawe ikamba rya Miss Popularity