Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya munani, umukinnyi wa filime wahize abandi biturutse ku majwi y’abamutoye n’ay'abagize akanama nkemurampaka azahabwa igihembo cy’imodoka.

Ku rutonde rw’abatari kugaragara mu ihatana ry’ibi bihembo, hari bamwe twamenye ko bari batangajwe ariko baza gusaba kuvanwamo bitewe n’uko bahamyaga ko nta mwanya uhagije wo kwitabira irushanwa.

Uretse abarimo Niyitegeka Gratien, Ishimwe Sandra (Nadia), Papa Sava na Rusine Patrick, abandi ni abataratoranyijwe n’akanama kahisemo abahatanira ibi bihembo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba filime zabo n'ubundi zitari zatanzwe mu zihatana.

Abahataniye ibi bihembo bamaze iminsi bazenguruka igihugu mu bikorwa bitandukanye birimo no kwamamaza irushanwa gusa aba tugiye kugarukaho ntibabigaragaramo.

Nta gihindutse ibi bihembo bizatangwa tariki 1 Mata 2023, byaherukaga mu 2020 kuko byasubitswe imyaka ibiri kubera icyorezo cya Covid-19.

Niyitegeka Gratien (Papa Sava)

Niyitegeka Gratien uzwi ku mazina ya Papa Sava, Seburikoko, Sekanganda n’andi menshi ni umwe mu bari batangajwe mbere nk'abazahatanira ibi bihembo.

Uyu mugabo w’imyaka 44 ntakiri kuri uru rutonde kubera impamu zitatangajwe. Niyitegeka Gratien ni umwe mu bamaze igihe kinini muri Sinema Nyarwanda akina muri filime zitandukanye nk'umukinnyi mukuru zagiye zinamwitirirwa.

Ishimwe Sandra (Nadia)

Ishimwe Sandra wamamaye nka Nadia na we yari yatangajwe mu bazahatanira ibihembo gusa ntakibarizwa mu bahatanye mu Cyiciro cya People's Choice.

Ishimwe amaze imyaka isaga icumi atangiye umwuga wa sinema, azwi nka Nadia muri filime ya Citymaid. Mu 2022 yatunganyije filime yise ‘Umubi’ yahuriyemo n’abavandimwe be n’umubyeyi wabo.

Rukundo Patrick (Rusine)

Rukundo Patrick uzwi nka Rusine ni umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime ukunzwe na benshi muri iki gihe. Mbere yari yatangajwe mu bahataniye ibi bihembo gusa ubu na we ntagaragara mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse no ku rubuga rwa RIMA ntagaragara mu bahataniye ibi bihembo 2023.

Rusine kina muri filime zitandukanye zirimo ‘Umuturanyi’ ndetse n’uduce duto twa filime y’uruhererekane (Sitcom) ategurana na Kibonge bise ‘Mugisha na Rusine’.

Ndahiro Natacha

Ndahiro Natacha ni umwe mu bakinnyi ba sinema bamaze hafi imyaka ibiri yinjiye muri uyu mwuga, icyakora nubwo ari mushya yagaragaje imbaraga zidasanzwe.

Uyu mukobwa winjiranye muri sinema Filime yise ‘Natacha Series’ yakinnyemo ikaba n’iye ku giti cye. Nyuma yo gukora ‘saisons’ ebyiri yatangiye iyitwa ‘Love is my sin’ imaze hafi amezi atandatu isohoka.

Rukundo Arnold (Shaffy)

Rukundo Arnold uzwi nka [Shaffy] ni umwe mu bamaze igihe kinini muri Sinema Nyarwanda, usibye gukina muri Filime nka ‘Bamenya’ asanzwe afite ize ategura uhereye kuri 'The Family Affairs', 'Abubu' na Gashugi Series.

Regero Norbert (Digidigi)

Regero Norbert wamamaye nka Digidigi ni umwe mu bakinnyi ba filime bagarukwaho kenshi binyuze muri Filime ya ‘Papa Sava’ , ‘Inshuti’ n’izindi. Kuri ubu afite umushinga wa filime ari gukora yise ‘Isa y’urukundo’ igeze kuri episode ya karindwi.

Uyu musore wari mu bahataniraga ibi bihembo ubwo biheruka gutangwa kuri iyi nshuro ntabwo yigeze atoranywa mu babirimo.

Mukayizere Djalia (Kecapu)

Mukayizere Jalia Nelly [Kecapu] ni umwe mu bagore bakina filime bahanzwe amaso na benshi muri iki gihe binyuze mu zo yakinnye kuva mu 2011. Ubu ni umwe mu bakinnyi b’imena muri filime y’uruherekane ya ‘Bamenya’.

Uyu mukobwa nubwo ari mu bagezweho ndetse agakundwa n'abatari bake ni umwe mu batagaragara ku rutonde rw'abahatanira ibihembo muri Rwanda International Movie Awards 2023.

Kanyabugande Olivier (Nyaxo)

Kanyabugande Olivier wamamaye ku mazina ya Nyaxo binyuze muri filime nto z’urwenya z'uruhererekane (Sitcom) akina akanitegurira guhera mu ntangiriro ya 2018 ntari ku rutonde rw'abahatana muri Rwanda International Movie Awards.

Uyu musore ni umwe mu bagezweho muri iyi minsi ndetse ari mu bafite izina ku mitima ya benshi mu bakurikirana uruganda rwa Sinema Nyarwanda.

Nyaxo si mushya muri Rwanda International Movie Awards kuko yari umwe mu bakinnyi ba sinema bahataniraga ibi bihembo mu 2020 nubwo atabashije kugira ibyo yegukana.

Kwizera Jaden Martin (Afande Regis)

Kwizera Jaden Martin wamamaye ku mazina ya Afande Regis/ Captain Regis ni umusore wiyemeje kuzamura impano y’abakiri bato binyuze muri sinema. Ni umwe mu basore bamaze igihe bakunzwe na benshi binyuze muri filime nto (Sitcom) yakinnye nka “Military Love” n’izindi asigaye yitegurira.

Uretse kuba yarubatse izina mu myaka ishize, kuri ubu uyu musore yatangiye gukina filime ze yise 'Regis Skits' ziri mu zikunzwe.

Nkusi Lynda

Nkusi Lynda usibye kuba yaritabiriye Irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ni umwe mu bakobwa bahanzwe amaso na benshi mu bakurikira Sinema Nyarwanda binyuze muri filime zitandukanye zirimo ‘Bamenya’ na ‘Depression Series’.

Uyu mukobwa ukunzwe n'abatari bake inkuru ze zikunze kugarukwaho mu itangazamakuru kuko uretse urukundo rwe na Zaba Missedcall amaze n'igihe yarinjiye mu itangazamakuru bituma adasiba kugarukwaho mu nkuru za buri munsi.