Imana itanga impano mu bantu mu buryo bunyuranye, ariko si kenshi uzabona umuntu uzibangikanya kandi ziri ku rwego rwo hejuru.
Hari abantu batari benshi ku Isi bafite impano itangaje mu mikino itandukanye ariko banerekanye ko bashoboye umuziki, ibintu bitamenyerewe cyane.
Mu Rwanda umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Haruna Niyonzima yigeze kwerekana ko ari umuraperi mwiza, akorana indirimbo na Jay Polly.
IGIHE yakoze urutonde rw’abakinnyi 10 bamamaye ku ruhando mpuzamahanga, bafatanyije imikino yabo no kuririmba.
Kobe Bryant
Uyu ni Umunyamerika wamamaye mu mukino w’intoki wa Basketball. Yamaze imyaka 20 akinira Ikipe ya Los Angeles Lakers yo muri NBA aca uduhigo dutandukanye.
Uretse gukina Basketball, Kobe yakoze n’umuziki kuva akiri umwana. Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yabaye mu itsinda ryitwaga CHEIZAW ryaje gusinyishwa na Sony yashakaga kurisenya igasigarana Kobe wenyine.
Indirimbo ye ya mbere yashyize hanze ni iyitwa K.O.B.E yakoranye na Tyra Banks, ntiyakiriwe neza bituma Sony ireka kumufasha gukora album ye.
Mu 2011 yaririmbye mu yitwa "The Heaven and Earth Challenge" y’umuhanzi wo muri Taiwan witwa Jay Chou.
Shaquille O’Neal
Uyu na we yahoze ari umukinnyi wa Basketball muri Amerika kuva mu 1992 kugeza mu 2011. Hejuru yo kuba umukinnnyi mwiza yari n’umuraperi ubishoboye.
Mu 1993 yasinye amasezerano n’inzu ya Jive Records, aho yakoze album ye ya mbere yitwa Shaq Diesel, yaje no gukundwa bikomeye kuko yaje ku mwanya wa 25 ku rutonde rwa Billboard Hot 200.
Iyi album yari iriho indirimbo “(I Know I Got) Skillz”, “I’m Outstanding”, n’izindi.
Mu 1994 yasohoye album ye ya kabiri yise “Shaq Fu: Da Return” yari iriho indirimbo zakunzwe cyane nka “Biological Didn’t Bother” na “No Hook”.
Mu 1996 yasohoye album ye ya gatatu yitwa “You ma Can’t Stop the Reign” yakoranye na Notorious B.I.G. naho mu 1998 ashyira hanze iya nyuma yise “Respect.”
Kevin Prince Boateng
Uyu ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ufite ubwenegihugu bw’u Budage ariko aakaba akomoka muri Ghana. Yamenyekanye mu makipe atandukanye, Tottenham Hotspurs, AC Milan na Sassuolo zo mu Butaliyani, ajya ari muri FC Barcelone yo muri Espagne, akaba aherutse gusubira mu Butaliyani mu Ikipe ya Fiorentina.
Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Bella Vita” yakoranye n’umuririmbyi wo muri Amerika Ty Elliot. Mu 2018 nibwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa “King”.
Uyu mukinnyi mu ruhando rwa muzika akoresha amazina ya PRIN$$ BOATENG.
Memphis Depay
Ni Umuholandi ukinira Ikipe ya Lyon yo mu Bufaransa, yanakiniye Manchester United yo mu Bwongereza. Imana yamugabiye impano nyinshi kuko ari n’umuraperi ukomeye.
Mu 2017 nibwo yatangiye gushyira hanze ibihangano bye ubwo yashyiraga ahabona indirimbo yise “La Vibes” hamwe na Quincy Promes bakinana mu Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi.
Iyi ndirimbo yarebwe inshuro zirenga ibihumbi 150 mu isaha imwe ku rubuga rwa YouTube ikimara kujyaho. Nyuma yaho yakoze iyitwa “King & Queens”, “No Love”, iheruka ikaba ari iyitwa “Fall Back”.
Manny Pacquiáo
Abakunda umukino w’iteramakofe bazi neza uyu mugabo ukomoka muri Philippines. Ni umunyapolitiki aho ari umwe mu bagize sena y’igihugu cye.
Si ibyo gusa kuko ni n’umuririmbyi ufite ijwi ryiza. Afite indirimbo zitandukanye yakoze hagati ya 2006 na 2013. Izo zirimo iyitwa “Laban Ako”, “Para Sa Yo” ndetse yagiye asubiramo izaririmbwe n’abandi nka “Sometimes When We Touch” ya Dan Hill, “No Thing Gonna Change My Love For You” Ya George Benson n’izindi.
Jesé Rodríguez Ruiz (Jey M)
Uyu ni umukinnyi w’umupira w’amaguru wamamaye mu makipe atandukanye yo ku Mugabane w’u Burayi. Yanyuze muri Real Madrid aho yavuye yerekeza muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.
Mu 2014 yatangiye umuziki ari mu itsinda rya Big Flow baza gutandukana mu 2015, aririmba ku giti cye.
Amaze gukora indirimbo zitandukanye zo mu njyana ya Reggaeton nk’iyitwa “La Prueba” “La Esquinita”, “Pakata” imaze ukwezi kumwe igiye hanze, n’izindi nyinshi.
Oscar de la Hoya
Uyu ni Umunyamerika wakanyujijeho mu mukino w’iteramakofe ku Isi aho yegukanye ibihembo bitandukanye. Yatangiye gukina mu 1992 abihagarika mu 2008.
Uretse kuba indwanyi ni n’umuririmbyi mwiza. Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Run To Me”, “Para Que”, “Ven A Mi”, Mi Amor n’izindi nyinshi.
Jackson Martinez
Yamenyekanye mu makipe atandukanye nka FC Porto, Atletico Madrid, Guangzhou ubu yatijwe Portomonense yo muri Portugal.
Uretse gukina ruhago ni umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Afite iyitwa “Tal Cual Estoy”, “No Temera” n’izindi.
Jürgen Locadia
Nyuma y’ibyumweru bike asinyiye ikipe yo mu Bwongereza ya Brighton, Locadia yahise asinyishwa n’inzu ifasha abahanzi ya Powerhouse Music.
Uyu mukinnyi wa ukomoka mu Buholandi icyo gihe hari afite indirimbo ebyiri. N’ubwo atakomeje kwigaragaza cyane muri ruhago umuziki we wakomeje kuzamuka.
Andy Cole
Ni Umwongereza wahagaritse gukina mu 2008. Yakiniye Ikipe ya Manchester United imyaka itandatu atwara ibikombe bikomeye byaba ibyo mu Bwongereza no ku Mugabane w’u Burayi.
Mu 1999 yakoze indirimbo mu njyana Rap yitwa ‘Outstanding’, yakunzwe cyane igera ku mwanya wa 68 mu ndirimbo zikunzwe mu Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO