00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi ba filime 15 barimo Clapton Kibonge na Siperansiya bagiye gukarishya ubwenge muri Koreya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 June 2026 saa 02:55
Yasuwe :

Abakinnyi ba filime 15 barimo Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonge, Antoinette Uwamahoro wamamaye nka Siperansiya n’abandi banyuranye bari muri Koreya aho bagiye gukarishya ubwenge.

Aba bakinnyi ba filime berekeje muri Koreya ku wa 27 Kamena 2026, ni mugihe amahugurwa yo gukarishya ubwenge bagiyemo yatangiye ku wa 28 Kamena 2026, azageza ku wa 11 Nyakanga 2026.

Aya mahugurwa ari kubera mu Mujyi wa Busan. Ategurwa muri gahunda yiswe “Capacity Building for Film and Video Industry in Rwanda”.

Ni gahunda yateguwe ku bufatanye bw’Umujyi wa Busan, Busan Global City Foundation (BGCF), Korea International Cooperation Agency (KOICA) na CIAT, hagamijwe gusangira ubunararibonye no gufasha guteza imbere uruganda rwa sinema n’amashusho mu Rwanda.

Abitabiriye aya mahugurwa bazahabwa ubumenyi mu bijyanye no gutunganya filime, kuyobora ibikorwa byo kuzikora, imikoreshereze y’ikoranabuhanga rigezweho mu gutunganya amashusho, imiyoborere y’uruganda rwa sinema ndetse n’uburyo bwo kubaka ubufatanye mpuzamahanga.

Busan iri mu mijyi ikomeye muri Koreya y’Epfo. Uyu mujyi wamenyekanye cyane kubera kwakira Busan International Film Festival (BIFF), iri mu maserukiramuco ya sinema akomeye ku mugabane wa Aziya.

Abakinnyi ba filime 15 barimo Clapton Kibonge na Siperansiya bagiye gukarishya ubwenge muri Koreya
Ibyishimo ni byose ku bitabiriye aya mahugurwa yo gukarishya ubwenge
Ubuyobozi bwa Ambasade y'u Rwanda muri Koreya bwasuye aba bakinnyi mu mahugurwa barimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages