Usanga utwinshi twiharirwa n’abigitsinagore biganjemo abo intambwe zabo zikurikirwa buri munota bitewe n’ibyo bakora bibongerera ubwamamare.
Abakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga, sinema, umuziki n’ibindi bikorwa mu myidagaduro akenshi biharira kuvugwa cyane ku kigero cyo hejuru mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.
IGIHE yakusanyije urutonde rw’abakobwa bakangaranyije imbuga nkoranyambaga bakanavugwa cyane mu itangazamakuru biturutse ku dushya n’ibindi bikorwa byabaranze mu 2018.
1. Shaddy Boo
Mbabazi Shadia [Shaddy Boo] ari mu badasiba kugaragara mu nyandiko nyinshi zinyuzwa kuri internet no mu biganiro by’imyidagaduro mu Rwanda.
Ubu asigaye ari mu bararikiwe ndetse agakurikirwa n’abarenga ibihumbi 400 kuri Instagram bo mu Rwanda no hanze yarwo. Ni we uyoboye abandi mu gukurikirwa mu byamamare bikoresha uru rubuga mu Rwanda.
Ugiye kumuvuga bwakwira bugacya kuko ntatana n’udushya no kuvugwa buri munsi mu Rwanda. Mbese abarambukirwa ntibajya bamurambirwa!
Shaddy Boo na Diamond …
Mu 2017 Shaddy Boo yatangiye kuvugwa mu rukundo na Diamond Platnumz. Ni inkuru yashingiraga ku kuba uyu mukobwa yari ari mu batumiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’uyu muhanzi yabaye itari yanitabiriwe na Zari The Boss babanaga mu nzu imwe.
Kuvugwa cyane hagati y’aba bombi byakajije umurego mu ntangiriro za 2018 ubwo Diamond yazaga mu Rwanda mu bikorwa bijyanye n’akazi ke k’ubuhanzi.
Icyo gihe bamwe basanishije urugendo rwe no kuza i Kigali kwirebera Shaddy Boo, akayobya uburari avuga ko aje kurambagiza inzu. Iyi nkuru yaje kwibagirana!
Iby’umubano we byongeye gukemangwa muri Nzeri 2018 ubwo yatumirwaga na Diamond muri Tanzania kuyobora amarushanwa uyu muhanzi yari yateguye yo kubyina indirimbo ye ‘Jibebe’ nabwo byavuzwe ko aba bombi bafitanye umubano wihariye ariko bo bagahamya ko ‘Nta birenze.’
Amafoto n’amashusho byaracicikanye ibinyamakuru bitandukanye muri Tanzania bivuga ko Diamond yiboneye ikizungerezi i Kigali.
Yasize umugani muri Tanzania
Muri Nzeri kandi Shaddy Boo udatana n’udushya yagarutsweho nyuma yo kurya indimi abajijwe ikibazo mu Cyongereza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru yabajijwe icyo abona abaturage bo muri Tanzania batandukaniyeho n’abo mu Rwanda, ati “Abaturage b’inaha ni amajyambere kurusha abo mu gihugu cyacu.”
Mu magambo ye yavuze ko ‘Here Tanzania people are so development more than our country.’
Bamwe bamutaramiyeho bavuga ko ‘Imana itaguha ubwiza n’ikibuno nk’ibye’ ngo ugire n’ubuhanga mu kuvuga indimi.
Hari n’abahise batangira kumunnyega bashushanya ikiganiro cye ku mbuga nkoranyambaga nk’ukoresha utumenyetso tuzwi nka ‘emoji’ kubera ubumenyi buke yibitseho ku ndimi.
Mu kwiregura ku bamunnyeze yavuze ko we asanzwe amenyereye kwivugira Igifaransa iby’Icyongereza bidakwiye gutuma abantu bamutaranga.
Davido yavanye urwibutso rwa Shaddy Boo mu Rwanda
Mu ntangiriro za Werurwe 2018, Shaddy Boo yagarutsweho biturutse ku mubano wihariye hagati ye na Davido wari i Kigali bikagera n’aho ajagajaga amafoto y’uyu mugore w’abana babiri.
Davido yerekanye ko yakunze Shaddy Boo biciye mu mafoto ye yarebye ahereye ku yo yashyizeho muri Mutarama 2018 kugeza ku yo yaherukaga gusangiza abamukurikira icyo gihe.
Mu mafoto Davido yanditseho kuri Instagram ya Shaddy Boo, hari iyo yashyizeho agashushanyo gafite udutima ku maso undi na we amwereka ko yanyuzwe ashyiraho agafite umutima umwe n’undi mutima munini utukura ku ruhande.
Muri icyo gihe abantu bamwe batangiye kuvuga ko Davido n’uyu mugore wahoze abana na Meddy Saleh bakaza gutandukana bafitanye abana babiri, baba baragiranye ibihe byiza, bakimara ipfa mu gitanda.
Shaddy Boo yumvikanye abihakana akemeza ko bahujwe n’icyo yahawe inyito yo kuryoshya ‘guchillinga.’
2. Kate Bashabe
Bashabe Catherine uzwi nka Kate Bashabe yamenyekanye mu 2010 ubwo yabaga Nyampinga wa MTN. Mu 2012, uburanga bwe bwamuhesheje ikamba rya Nyampinga w’Akarere ka Nyarugenge.
Ni umwe mu bazamura ibizongamubiri ku b’igitsinagabo bakoresha urubuga rwa Instagram ndetse ari mu bakobwa bakurikirwa cyane bakomoka mu Rwanda. Ubwiza bwe n’ikimero bikurura benshi.
Ni umukobwa w’umushabitsi unafite Inzu y’Imideli ya ‘Kabash Fashion House’, yambika abantu batandukanye barimo n’ibyamamare.
Ubwo Davido yazaga mu Rwanda muri Werurwe uyu mukobwa yagaragaye ku modoka mu mubyigano w’abashakaga gutahana na we, birangira arushije abandi umubyimba ayitahamo.
Na we kuva icyo gihe yatangiye kuba intero ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho yasakajwe yatahanye na Davido.
Kate yongeye kuvugwa ubwo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside [CNLG] yamaganaga ibikorwa uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli yari amazemo iminsi avuga ko ari gukusanya inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
3. Munyaneza Djazira
Uyu we ntabwo yari azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ariko ubu iyo umuvuze benshi bamushushanya mu ifoto ye yashyize hanze mu minsi yambaye ikariso yonyine!
Yatangiye kuvugwa cyane muri Nzeri 2018 ubwo yahabwaga umwanya wo guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018.
Yaje kwamburwa umwanya nyuma yo kwigira sibindeba ko kudahuza n’abari bamuhaye umwanya, akaza kurenzaho gusakaza amashusho n’amafoto y’ubwambure bwe.
4. Charly & Nina
Aba bakobwa bari mu bahanzi bakomeye mu Rwanda muri iki gihe ndetse ntibasiba mu itangazamakuru bavugwa mu bikorwa bitandukanye bya muzika.
Muri uyu mwaka inkuru zabo zagarukaga cyane ku bikorwa birimo kwitabira ibitaramo bikomeye hanze y’u Rwanda no gushyirwa mu bahatanira ibihembo bikomeye.
Inkuru yaje ari karundura n’iyo gutandukana kwabo na Muyoboke Alex wari ubabereye manager.
Yavuzwe nyuma y’itangazo ritunguranye ryasohotse ku wa 20 Gashyantare 2018 rivuga ko ‘Ubu turi kwita ku muziki wacu, tugiye gutangiza ikigo kizajya cyita kuri gahunda zacu hamwe no kwamamaza umuziki wacu.”
“Niyo mpamvu twahisemo guhagarika imikoranire na Decent Entertainment nk’iducungira inyungu. Ntabwo baduhagarariye ndetse ntibemerewe kutuvuganira mu bijyanye n’akazi guhera kuri uyu munsi.”
5. Miss Kayibanda Aurore
Ku wa 1 Werurwe 2018 hagiye hanze amakuru yemeza ko Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012 yambitswe impeta y’urukundo na Egide Mbabazi bari bamaze igihe kirekire bakundana, amusaba kumubera umugore bakinjira mu buzima bazabanamo ubuziraherezo.
Mbabazi yambikiye Miss Mutesi impeta y’urukundo muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.
Amakuru yasakajwe n’umuvandimwe wa Miss Mutesi witwa Grace Kamuronsi abinyujije kuri Instagram, atangaza ibihe by’umunezero udashira batangiye bibaganisha ku kurushinga.
Mu mafoto yasakajwe Miss Aurore byari byamurenze, asuka amarira.
Aba bombi bahanye isezerano imbere y’amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z’Inyanja mu Mujyi wa Portland wo muri Leta ya Maine, bemeranya kubana ubudahemukirana haba mu byiza no mu makuba.
Ubu inkuru iri kuvugwa n’uko aba bombi bashobora kuba baratandukanye bucece bitewe n’uko Mbabazi aherutse kugirana ibihe byiza n’umukobwa mu rugendo arimo muri Jamaica.
6. Sherrie Silver
Uyu mukobwa w’imyaka 24 ni umwe mu babyinnyi kabuhariwe bakomoka mu Rwanda. Sherrie avuka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, abana na nyina mu Bwongereza.
Kuvugwa cyane kwe mu 2018 bishingiye ku ndirimbo ‘This Is America’ y’Umunyamerika witwa Childish Gambino [Donald Glover] agaragaramo ayoboye imbyino zose zayo, yasohotse muri Gicurasi.
Yamuhesheje ibihembo bikomeye birimo icyo yabonye muri Kamena cya Africa Pride Awards kimaze imyaka itatu gitangirwa mu Bwongereza, aho hashimwa Abanyafurika bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigashimwa n’abandi baba hanze y’umugabane.
Mu ijoro ryo ku wa 21 Kanama 2018, uyu Munyarwandakazi yongeye gukora amateka yagukana igihembo cya MTV Video Music Awards [VMAs] gitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyiciro cy’ababyinnyi abiheshejwe na ‘This is America’ n’ubundi.
Muri Nzeri yashyizwe ku rutonde ruzwi nka ‘100 Most Influential Young Africans’ rumaze imyaka itatu rukorwa na Africa Youth Awards.
Rwari ruhurije hamwe abo mu bihugu 26, abagiraneza [philanthropists], abakinnyi mu mikino inyuranye, impirimbanyi, abahanzi, abakomeye mu itangazamakuru rigezweho,abanyapolitiki n’abandi mu byiciro 10.
Uyu mukobwa aherutse kongera kuvugwa ubwo yahabwaga icyashara cyo kwamamariza uruganda rukomeye ku Isi rwa Nike.
7. Miss Iradukunda Liliane
Uyu mukobwa w’imyaka 19, ni we wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 kuva muri Gashyantare.
Inkuru z’urunyurane kuri Iradukunda Liliane zatangiye mu ijoro ryo ku wa 24 Gashyantare ubwo yagirwaga Nyampinga w’u Rwanda.
Yatangiye kuvugwa mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’umushinga we muri iri rushanwa.
Iradukunda Liliane kandi yongeye kugarukwaho cyane ubwo yari agiye mu irushanwa rya Miss World 2018, uko ryagendaga riba umunsi ku munsi, uyu mwari ntiyasibaga kugarukwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
8. Umutoniwase Anastasie, Nyampinga ucisha bugufi
Mbere ya 2018, uyu mukobwa yari azwi n’abo mu muryango we, abaturanyi, abo biganye n’abandi bafite icyo bahuriyeho.
Gusa ubwo abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 berekezaga aho bari guhagurukira bajya mu mwiherero, Umutoniwase Anastasie yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga ubwo hakwirakwizaga amafoto ye yateze moto, mu gihe abandi benshi bari baje mu modoka.
Ibi byakuruye impaka ndende, bamwe bavuga ko umukobwa w’ubwiza atari akwiye gutega moto, abandi bakavuga ko nta kibazo kirimo kuko ari bwo bushobozi yari afite.
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri irushanwa ryamaze uyu mukobwa yari akivugwa, mu buryo butunguranye atorwa nka Nyampinga wahize abandi mu kugira igikundiro no kwiharira imbuga nkoranyambaga.
Umutoniwase yongeye kugarukwaho ubwo yitabiraga irushanwa ryo gutora uwagombaga guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth, atsinda abo bari bahanganye bose yambikwa ikamba.
Hadaciye iminsi myinshi yagiye muri Philippines ahabereye iri rushanwa n’ubwo hari impungenge ko atazajyayo dore ko yagiye abandi bamaze icyumweru.
9. Umunyana Shanitah, Nyampinga wa Bishop Rugagi
Umunyana Shanitah ari mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yanabaye igisonga cya mbere. Irushanwa rigeze hagati, Umuyobozi w’Itorero ry’Abacunguwe, Bishop Rugagi Innocent yasabye abakirisitu be gutora uyu mukobwa usanzwe ari umuyoboke we.
Yanavuze ko Nyampinga w’u Rwanda 2018 agomba kuva mu itorero rye nta kabuza. Bikimara gukwira hanze abantu benshi bagize amatsiko yo kumenya niba koko ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi buzasohora, koko Umunyana Shanitah akaba Nyampinga w’u Rwanda.
Kera kabaye umunsi wa nyuma w’irushanwa wasize Umunyana Shanitah wasaga n’uwifitiye icyizere cyo hejuru yambitswe ikamba ry’igisonga cya mbere.
Kuva ubwo havutse imvugo nyinshi zimunnyega nko ‘gushanita’ bivuga bishatse kuvuga kubura ibyo wari wizeye n’izindi.
Nyuma y’iminsi mike hasohotse amanota y’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu 2017, maze aya Umunyana atuma wigaga muri Lycée de Kigali (LDK) mu Ishami rya HEG, agarukwaho ku mbuga nkoranyambaga.
Bamwe bakabaza bati “Burya wa Nyampinga ubwenge bwe ni uku bungana?”
10. Oda Paccy
Uzamberumwana Oda Pacy, mu 2018 ntiyagaragaye cyane mu bikorwa bya muzika, dore yakoze indirimbo zitarenze eshatu.
Uyu muraperikazi yaje gutungurana ubwo yashyiraga hanze ifoto yamamaza indirimbo ye yise ‘Ibyatsi’, ariko igateza impagarara.
Iyi foto yagaragazaga ikibuno cy’umukobwa wambaye ubusa, kandi ijambo Ibyatsi ryanditse mu buryo buteye urujijo. IBYA byagaragaraga hejuru cyane mu gihe TSI yari hasi kandi biri mu nyuguti nto.
Abakomeye ku muco nyarwanda, bamaganye iyi ndirimbo yafatwaga nka moteri yo gutiza umurindi ikwirakwira ry’ibishegu n’ibiteye isoni.
Edouard Bamporiki uyobora Itorero ry’Igihugu yahise afatira Oda Paccy icyemezo kirura amwambura ubutore yahawe ubwo yitabiraga Icyiciro cya kabiri cy’Intore z’Indatabigwi. Ni icyemezo cyakuruye impaka bamwe baragishima abandi barakigaya.
Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bw’Abagore Pro-femmes Twese Hamwe na yo yasohoye itangazo ryamagana imigirire y’uyu mugore, ivuga ko idakwiye Umunyarwandakazi.














Ibitekerezo 0