Ibikorwa by’amajonjora y’ibanze [auditions] mu Ntara y’Amajyepfo byabereye mu Mujyi wa Huye kuri Hotel Credo muri metero nkeya ugana kuri Kaminuza y’u Rwanda; ijonjora ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2018.
Mu Ntara y’Amajyepfo niho hatoranyijwe abakobwa benshi ugereranyije n’uko byagenze mu zindi ntara. Amajyaruguru hatowe batandatu cyo kimwe no mu Ntara y’Uburengerazuba.
Intara y’Amajyepfo izaserukirwa n’abakobwa icumi Dushimimana Lydia w’imyaka 18; Irakoze Vanessa w’imyaka 20; Ishimwe Noriella, afite imyaka 18; Ikirezi Mpore Marie Wivine, afite imyaka 20; Nzakorerimana Gloria, afite imyaka 20; Umunyana Shanitah, afite imyaka 18; Umuhire Rebecca, afite imyaka 19; Uwase Ndahiro Liliane, afite imyaka 20; Mushambokazi Jordan, afite imyaka 19 ndetse na Umutoniwase Anastasie w’imyaka 18.
Muri iyi Ntara niho havuye abakobwa barimo Mutesi Aurore wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, Ariane Umurerwa (wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2012); ni naho havuye Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017.
Mu mwaka wa 2016 Intara y’Amajyepfo yaserukiwe na Karake Umuhoza Doreen, Umutoniwabo Cynthia, Isimbi Eduige na Nasra Bitariho gusa ntibabashije kugira amahirwe yo kwamamara cyangwa kugera kure mu irushanwa ariko bari mu bagaragaje kwitwara neza.
Mu 2015 mu Majyepfo havuye Giriwanyu Ruzigana Joelle, Mukunde Belinda, Bagwire Keza Joanah na Ingabire Divine, muri bo uwamenyekanye ni Bagwire Keza Joanah waje no kuba Nyampinga w’umurage (Miss Heritage).
Mu 2014 iyi ntara yavuyemo abakobwa batatu bahatanye ku rwego rw’igihugu mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda aribo Hitayezu Belyse, Dukunde Mouna na Kayitesi Lydie.
Muri 2018 amajonjora ageze kure, ubu hamaze gutoranywa abakobwa 12 mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ahamaze kubera amajonjora. Abatsinze mu Majyaruguru ni Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.
Intara y’Uburengerazuba izaserukirwa na Uwimbabazi Aliance, Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanelle na Gacukuzi Belyse.
Iri rushanwa rya Miss Rwanda riterwa inkunga na Banki ikomeye cyane ya Cogebanque guhera mu mwaka wa 2014 ari nabwo gutora umukobwa uhiga abandi mu bwiza byeguriwe Rwanda Inspiration Back Up.
UKO IGIKORWA CYOSE CYAGENZE:
- Abakobwa bazaserukira Intara y’Amajyepfo ni:
- Dushimimana Lydia, afite imyaka 18
– Irakoze Vanessa, afite imyaka 20
– Ishimwe Noriella, afite imyaka 18
– Ikirezi Mpore Marie Wivine, afite imyaka 20
– Nzakorerimana Gloria, afite imyaka 20
– Umunyana Shanitah, afite imyaka 18
– Umuhire Rebecca, afite imyaka 19
– Uwase Ndahiro Liliane, afite imyaka 20
– Mushambokazi Jordan, afite imyaka 19
– Umutoniwase Anastasie, afite imyaka 18
– 16:53’: Akanama nkemurampaka kagiye kwiherera ngo gateranye amanota ndetse gahitemo abakobwa bakwiye guserukira Intara y’Amajyepfo.
– 15:05: Abakobwa bose uko ari 14 batangiye kubazwa ibibazo ku ngingo zitandukanye.
14. Ishimwe Noriella, afite imyaka 18, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 51
Yabajijwe ’kirazira’ eshatu asubiza agira avuga ’guhemukira igihugu, kudakunda umurimo no gutandukira’.
13. Uwase Ndahiro Liliane, afite imyaka 20, areshya na metero 1.74, agapima ibiro 69
Yabajijwe icyakorwa ngo urubyiruko rukoreshe ururimi rw’Ikinyarwanda neza asubiza agira ati "Kugira ngo dusigasire ururimi rwacu, icya mbere ni ukurukunda, ikindi tukumva ko izindi ndimi z’ahandi zitagomba kuruta ururimi rwacu."
12. Umuhire Rebecca, afite imyaka 19, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 56
Yabajijwe akamaro ka parike z’u Rwanda asubiza ati "Muri ziriya parike amafaranga arinjira, Abanyarwanda biteza imbere ndetse n’abahaturiye babikuramo amafaranga."
11. Agasaro Charlene, afite imyaka 20, areshya na metero 1.75, agapima ibiro 64
Abajijwe akamaro ko Kwita Izina ingagi yagize ati "Ingagi ziri mu bisimba dufite hano mu Rwanda kandi biri mu byo dufite mu muco wacu [...] Kumenya ariya mazina bifite icyo biba bisobanuye ku buryo ushobora kubaza umuntu akumva igisobanuro cy’iyo ngagi."
Bahise bamubaza niba abona Kwita Izina abana b’ingagi hari icyo bimariye u Rwanda, ati "Ni ukwerekana imitako cyangwa ibyiza dufite hano mu Rwanda."
10. Umunyana Shanitah, afite imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55
Yabajijwe uko urubyiruko rukwiye kugira umuco w’ubutwari agira ati "Nshobora kubona icyo mugenzi wawe ari gukora nabi njyewe nkagikora neza, ibyo ni ubutwari."
Yongeyeho ko no ’gukunda’ igihugu ari ubutwari bukwiye kuranga urubyiruko.
9. Dushimimana Lydia, afite imyaka 18, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 57
Yabajijwe niba asanga ikoranabuhanga ari imbogamizi ku bantu mu mibanire y’abantu muri iki gihe asubiza ati "Biterwa n’uko ukoresha iryo koranabuhanga, hari abarikoresha cyane bagakabya ugasanga bibaye bibi."
Mu kuvuga ibyiza by’ikoranabuhanga yagize ati "Ikoranabuhanga rifasha abantu muri byinshi, ryoroshya ubuhahirane. Umuntu ashobora kuba yahaha ibintu bimworoheye kubera ikoranabuhanga."
8. Umutoniwase Anastasie, afite imyaka 18, areshya na metero 1.80, agapima ibiro 60
Yabajijwe impamvu we nk’urubyiruko yahisemo gukomeza kuba mu cyaro kandi abandi bakunda kujya kuba i Kigali asubiza ati "I Muhanga turahinga kandi tureza, nkumva nta cyatuma nifuza kujya kuba i Kigali kandi badafite nk’ibyo dufite muri Muhanga. Nahisemo nyine kumva naba i Muhanga."
7. Mushambokazi Jordan, afite imyaka 19, areshya na metero 1.71, agapima ibiro 56
Asobanura izina rye ’Mushambokazi’ yagize ati "Ni izina banyise rikomotse ku bwoko bwacu, iwacu turi Abashambo."
Yabajijwe kuvuga politiki ebyiri ziri gufasha u Rwanda gutera imbere byihuse avuga ’Mituweli’ nk’imwe mu nkingi zituma abaturage bavurwa neza kandi bakagira ubuzima bwiza ntawe bigoye.
Umwaka ushize yariyamamaje aratsindwa, kuri iyi nshuro yagarutse ngo arumva yujuje ibisabwa ku mukobwa ugirwa ’Nyampinga w’u Rwanda’.
6. Nzakorerimana Gloria, afite imyaka 20, areshya na metero 1.71, agapima ibilo 65
5. Bampire Diane, afite imyaka 21, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 60
Yabajijwe igisobanuro cya Nyampinga asubiza agira ati "Umukobwa w’umutima, ufite ibyo akeneye byose kugira ngo abe ari umukobwa muzima."
Isheja yamubajije igisobanuro cy’ubwiza mu rurimi rw’Igifaransa maze asubiza agira ati "Ubwawe ni wowe ugomba kubanza kumenya ko uri mwiza nyine ibigaragara inyuma ariko ukanakora ibyiza bituma abakureba babona bwa bwiza koko."
Uyu mukobwa avuga neza Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.
4. Kwizera Claire, afite imyaka 18, areshya na metero 1.71, agapima ibiro 55
Yageze imbere y’akanama nkemurampaka ahita avuga ko ’yiyumvamo imbaraga zo kuzaba umukire’ ndetse ko intego ye ari ukuzaba rwiyemezamirimo ukomeye.
Yavuze ko yiyumvamo cyane gufasha urubyiruko. Mu bibazo byo mu rurimi rw’Icyongereza Kwizera ntiyitwaye neza bityo ava imbere y’akanama nkemurampaka ahawe NO.
3. Irabishoboye Grace, afite imyaka 19, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 62
Yabajijwe impamvu yahisemo kuza mu irushanwa asubiza ati "Naje kureba nsanga umubare munini w’abaturage b’igihugu cyacu ari urubyiruko kandi na none umubare munini harimo abanywa ibiyobyabwenge. Mbaye Miss Rwanda nazakora uko nshoboye ibiyobyabwenge bigacika."
2. Irakoze Vanessa, afite imyaka 20, areshya na metero 1.77, agapima ibiro 60
Yabajijwe ibijyanye n’uko mu mashuri yisumbuye hajyaho isomo ryihariye ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Yavuze ko kubyigisha ari byiza gusa akavuga ko gukwirakwiza udukingirizo mu mashuri bidakwiye kuko bishobora gutuma abanyeshuri bishora mu busambanyi bataruzuza imyaka.
1. Ikirezi Mpore Marie Wivine, afite imyaka 20, areshya na metero 1.71, agapima ibiro 46
– 15:03’: Nyuma y’uko umuriro wari wabuze, ubu igikorwa kirasubukuwe. Umukobwa wa mbere agiye kwiyereka akanama nkemurampaka, anabazwe ibibazo.
– Abakobwa 14 nibo bemerewe guhatana mu ijonjora ryo mu Ntara y’Amajyepfo mu gihe abari biyandikishije bagera kuri 35.
1. Ikirezi Mpore Marie Wivine, afite imyaka 20, areshya na metero 1.71, agapima ibiro 46
2. Irakoze Vanessa, afite imyaka 20, areshya na metero 1.77, agapima ibiro 60
3. Irabishoboye Grace, afite imyaka 19, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 62
4. Kwizera Claire, afite imyaka 18, areshya na metero 1.71, agapima ibiro 55
5. Bampire Diane, afite imyaka 21, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 60
6. Nzakorerimana Gloria, afite imyaka 20, areshya na metero 1.71, agapima ibiro 65
7. Mushambokazi Jordan, afite imyaka 19, areshya na metero 1.71, agapima ibiro 56
8. Umutoniwase Anastasie, afite imyaka 18, areshya na metero 1.80, agapima ibiro 60
9. Dushimimana Lydia, afite imyaka 18, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 57
10. Umunyana Shanitah, afite imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55
11. Agasaro Charlene, afite imyaka 20, areshya na metero 1.75, agapima ibiro 64
12. Umuhire Rebecca, afite imyaka 19, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 56
13. Uwase Ndahiro Liliane, afite imyaka 20, areshya na metero 1.74, agapima ibiro 69
14. Ishimwe Noriella, afite imyaka 18, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 51
– Akanama nkemurampaka kamaze kuhagera ndetse abakobwa 14 bahatanye mu Ntara y’Amajyepfo baje kwiyerekana ku nshuro ya mbere mu makanzu yo gusohokana.
– Kureba imyirondoro y’abakobwa no gupima ibiro n’indeshyo byabo
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO