Iri rushanwa ryatangiranye abakobwa 142 biyandikishije kuva ku wa 22 Werurwe 2023 bahatanira ikamba ry’uhiga abandi mu bwenge, ubwiza n’umuco

Abakobwa 11 bujuje ibisabwa bibageza mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa batoranyijwe n’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Dr Nduwayo Cynthia, Daly Ngarambe na Ketty Ruhara.

Aba barimo Ngabirano Belle Ange Edissa, Keza Blandine, Ishimwe Netty Louange, Kezimana Mélissa, Barungura Lyne Chella, Irakoze Erica Aimé Carolle, Uwera Ricky Tricia, Kenguruka Clara, Igiraneza Ange Charlène, Mugisha Elsie Amandine na Ndayizeye Lellie Carelle.

Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Burundi 2023 bizaba tariki ya 16 Kamena 2023.

Uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2023 azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Ractis, litiro 480 za lisansi, ubwishingizi bw’imodoka, azajya akorerwa imodoka, yishyurirwe amashuri, anagenerwe umushahara w’ibihumbi 500 Fbu.

Uzegukana ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Miss Burundi azagenerwa 2.500.000 Fbu, Igisonga cya Kabiri azahabwa 2.000.000 Fbu naho umukobwa ukunzwe na benshi (Miss Popularity) azagenerwa 1.000.000 Fbu.

Ubwo iri rushanwa riheruka ku wa 6 Gicurasi 2022 Ngaruko Kelly ni we wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022 ahigitse abakobwa 57 bari barihataniye.

Abakobwa 26 ni bo barenze ijonjora ry'ibanze
Abakobwa 26 ni bo barenze ijonjora ry'ibanze
Abagize Akanama Nkemurampaka barimo Dr Nduwayo Cynthia, Daly Ngarambe na Ketty Ruhara
Abagize Akanama Nkemurampaka barimo Dr Nduwayo Cynthia, Daly Ngarambe na Ketty Ruhara
Uwatsindiye Ikamba rya Miss Burundi ubusanzwe ahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza nka Miss World, Miss Universe n'ayandi
Uwatsindiye Ikamba rya Miss Burundi ubusanzwe ahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza nka Miss World, Miss Universe n'ayandi
Miss Burundi igamije kwishimira ubwiza, ubwenge n’imico y’abagore b’Abarundi ndetse no guteza imbere umwana w'umukobwa
Miss Burundi igamije kwishimira ubwiza, ubwenge n’imico y’abagore b’Abarundi ndetse no guteza imbere umwana w'umukobwa
Abitabiriye Miss Burundi  uyu mwaka basabwa  kuba ari abakobwa bavuka cyangwa bafite ubwenegihugu bw’u Burundi, bafite imyaka itarenze 25 ariko itari munsi ya 18
Abitabiriye Miss Burundi uyu mwaka basabwa kuba ari abakobwa bavuka cyangwa bafite ubwenegihugu bw’u Burundi, bafite imyaka itarenze 25 ariko itari munsi ya 18
Iri rushanwa ryo gushaka umukobwa uhiga abandi mu Burundi riha amahirwe abatsinze yo kumenyekanisha umuco w’u Burundi ku rwego rw’Isi
Iri rushanwa ryo gushaka umukobwa uhiga abandi mu Burundi riha amahirwe abatsinze yo kumenyekanisha umuco w’u Burundi ku rwego rw’Isi
Aba bakobwa 11 ni bo bazavamo uwegukana ikamba rya Miss Burundi 2023
Aba bakobwa 11 ni bo bazavamo uwegukana ikamba rya Miss Burundi 2023