00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa 35 bagiye kurushanwa ku rwego rw’igihugu muri Miss Rwanda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 January 2018 saa 07:33
Yasuwe :

Irushanwa ryo gushaka umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rimaze ukwezi rizenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu, ubu hamaze gutoranywa 35.

Ijonjora ry’ibanze ryahereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Musanze kuwa 13 Mutarama 2018 ryasorejwe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2018.

Ubu hamaze gutorwa abakobwa 35 mu Ntara zose z’u Rwanda Amajyaruguru, Uburengerazuba, Amajyepfo, Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali. Abamaze gutorwa bagiye guhatana ku rwego rw’igihugu aho hazasigaramo abakobwa 20 gusa bazakora umwiherero i Nyamata.

Abatoranyijwe ku rwego rw’igihugu bahise bahabwa nomero bazajya bakoresha mu irushanwa ari nazo zizajya zifashishwa mu itora ryo kuri telefone. Abatowe bose bahuriye kuri Hilltop Hotel i Remera bakora tombora buri wese ahabwa numero azajya atorerwaho.

Guhesha amahirwe umukobwa kugira ngo azaboneke muri 20 ba mbere bazajya gukora umwiherero mu Mujyi wa Nyamata, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi kuri telefone ukandika ijambo Miss ugasiga akanya ukandika umubare uranga umukobwa ubundi ukohereza kuri 7333; itora rizatangira ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018.

Abatsinze mu Majyaruguru ni Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.

Intara y’Uburengerazuba izaserukirwa na Uwimbabazi Aliance, Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanelle na Gacukuzi Belyse.

Intara y’Amajyepfo izaserukirwa n’abakobwa icumi Dushimimana Lydia w’imyaka 18; Irakoze Vanessa, Ishimwe Noriella, Ikirezi Mpore Marie Wivine, Nzakorerimana Gloria, Umunyana Shanitah, Umuhire Rebecca, Uwase Ndahiro Liliane, Mushambokazi Jordan ndetse na Umutoniwase Anastasie.

Intara y’Uburasirazuba izaserukirwa na Umutoni Charlotte, Munyana Shemsa, Uwineza Solange, Umutoni Fidela, Umwali Lindah na Bampire Diane.

Mujyi wa Kigali abatsinze ni Teta Shalon, Kayirebwa Marie Paul, Uwonkunda Belinda, Uwase Teta Anita, Ingabire Belinda, Umuhoza Karen na Umutoni Belise.

Abakobwa 35 nibo bahatanye ku rwego rw'igihugu ubu bagiye gushakishwamo 20 ba mbere

Ibirori byo gutora abakobwa 20 bazajya gukora umwiherero nyuma bakazatorwamo Nyampinga mushya w’u Rwanda bizaba ku itariki ya 3 Gashyantare 2018 i Gikondo muri Expo Ground guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abakobwa 35 bahatanye ku rwego rw’igihugu na nomero batorerwaho:

Umujyi wa kigali:

 Teta Shalon (16)
 Kayirebwa Marie Paul( 9)
 Uwankunda Belinda (3)
 Uwase Teta Anita (30)
 Ingabire Belinda (11)
 Umuhioza Karen (32)
 Umutoni Belise (2)

Intara y’Uburasirazuba:

 Umutoni Charlotte (24)
 Munyana Shemsa (14)
 Uwineza Solange (12)
 Umwali Lindah (4)
 Umutoni Fidela (35)
 Bampire Diane (27)

Intara y’Amajyepfo:

 Ikirezi Mpore Marie Wivine (17)
 Irakoze Vanessa (5)
 Nzakorerimana Gloria (15)
 Mushambakazi Jordan (6)
 Umutoniwase Anastasie (31)
 Dushimimana Lydia (23)
 Umunyana Shanitah (1)
 Umuhire Rebecca (28)
 Uwase Ndahiro Liliane (13)
 Ishimwe Noriella (22)

Intara y’Uburengerazuba:

 Uwimbabazi Alliance (25)
 Iradukunda Liliane (7)
 Neema Nina (8)
 Isimbi Chanelle (33)
 Uwase Fiona ( 29)
 Gacukuzi Belyse ( 18)

Intara y’Amajyaruguru:

 Usanase Shamim Irene (10)
 Ishimwe Belly Stecy ( 19)
 Umuhoza Linda ( 20)
 Ingabire Divine ( 34)
 Irebe Natacha Ursule ( 21)
 Umutoniwase Paula ( 26)

Ubwo bari mu gikorwa cyo gutombora nomero bazatorerwaho
Aba bakobwa bose uko ari 35 bahawe nomero bazatorerwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages