00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa 9 bazahagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2016 (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 23 January 2016 saa 08:15
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu hatowe abakobwa bahiga abandi mu buranga no mu bumenyi mu Mujyi wa Kigali akaba ari nabo bazayihagararira mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2016.

Mu Mujyi wa Kigali abakobwa 16 bitabiriye irushanwa, babiri babuze amahirwe yo kwemererwa guhatana kuko 14 ari bo bari bujuje ibisabwa.

Umukobwa witwa Mpogazi Vanessa yari mu bakobwa 15 bahataniye Miss Rwanda muri 2015, muri uyu mwaka yongeye kugaruka mu irushanwa. Yiyamamaje mu Mujyi wa Kigali, yari yambaye nomero 1.

Abakobwa bitabiriye iri rushanwa bose batuye mu Mujyi wa Kigali uretse umwe witwa Naima Rahamatali usanzwe uba muri Canada.

Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko mu mwaka ushize yitabiriye Miss Afrique Montréal. Icyo gihe yabaye uwa Gatatu, ikamba ryahawe Umunya-Algeria Shanaz Abdellaoui. Rahamatali uvuga Icyongereza gusa, ngo amaze icyumweru kimwe mu Rwanda.

Kuri Sports View ahabereye iri rushanwa hari umubare muto w’abantu, bake bahari ni abanyamakuru, abakiriya b’iyi hoteli bazaga koga muri pisine ihari n’abandi bahafatiraga agacupa.

Akanama nkemurampaka, kabwiye abahatanye ko mu bikurikizwa harimo ubwiza bw’umukobwa, ubumenyi afite mu gusubiza ibibazo n’imyitwarire ye mu kuvuga.

Abitabiriye irushanwa ni:

1.Ikirezi Sandrine :Yavutse mu 1996

2.Mpogazi Vanessa :Yavutse mu 1995

3.Naima Rahamatali :Yavutse mu 1991

4.Ange Kaligirwa :Yavutse mu 1993

5.Urayeneza Helene :Yavutse mu 1993

6.Kwizera Peace Ndaruhutse : Yavutse mu 1996

7.Umunezero Sandrine :Yavutse mu 1998

8.Nkurunziza Daniella :Yavutse mu 1993

9.Mutoni Jeanne :Yavutse mu 1996

10.Umunezero Olive :Yavutse mu 1994

11.Amanda Uwase Mellisa:Yavutse mu 1994

12.Nyinawumuntu Galliah :Yavutse mu 1992

13.Ashimwe Fiona Doreen :Yavutse mu 1994

14.Mutesi Eduige :Yavutse mu 1997

Mu Mujyi wa Kigali hatowe abakobwa icyenda (9) bazitabira Miss Rwanda 2016. Aba bariyongera kuri 16 batoranyijwe mu Ntara enye, bose bazatoranywamo 15 bazajya mu mwiherero ari na bo bazavamo uzaba Nyampinga w’u Rwanda.

Abakobwa 9 batsinze ni:

 Mpogazi Vanessa
 Ange Kaligirwa
 Mutesi Eduige
 Mutoni Jeanne
 Ashimwe Fiona Doreen
 Kwizera Peace Ndaruhutse
 Umunezero Olive
 Ikirezi Sandrine
 Naima Rahamatali

Abakobwa bamaze gutorwa mu gihugu hose ni:

- Amajyaruguru: Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Mujyambere Sheillah na Harimana Umutoni Pascaline;

- Uburengerazuba: Mutesi Jolly, Mutoni Balbine na Umuhumuriza Usanase Samantha;

- Amajyepfo: Umutoniwabo Cynthia, Bitariho Nasra, Isimbi Eduige na Karake Umuhoza Doreen;

- Uburasirazuba: Uwase Rangira Marie d’Amour, Gisubizo Abi Gaelle, Akili Delyla, Uwimana Ariane na Kaneza Nickta.

Nyampinga w’u Rwanda azatorwa mu birori bikomeye bizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Camp Kigali ku itariki ya 27 Gashyantare 2016. Umukobwa uzatorwa azasimbura Kundwa Doriane ufite ikamba rya Miss Rwanda 2015.

Irushanwa rya Miss Rwanda rifite abaterankunga batandukanye barangajwe imbere na Banki y’Ubucuruzi ya COGEBANQUE, imwe mu zishyigikira ibikorwa by’imyidagaduro n’iterambere ry’Umuco.

I Kigali, abakobwa 14 nibo bitabiriye irushanwa
Miss Kundwa Doriane yagaragaye muri iki gikorwa
Mike Karangwa, Miss Rusaro Carine na Eminante, ni bo bari abakemurampaka
Aba bakobwa baniyeretse akanama nkemurampaka mu ntambuko ya ba Nyampinga
Mpogazi ahataniye iri kamba ku nshuro ya kabiri
Uhagarariye RALC, abayobozi muri Cogebanque Mukabanana Theonestine & Ndizihiwe George uhagarariye amashami,na Kundwa Doriane, ubwo bari bakurikiranye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages