00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa b’impanga barashaka ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 January 2018 saa 04:26
Yasuwe :

Uwonkunda Belinda na Umutoni Belise, abakobwa babiri b’impanga batunguranye mu itsinda ry’abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu ijonjora ryabereye mu Mujyi wa Kigali.

Uwonkunda Belinda, afite imyaka 22, akareshya na metero 1.70 apima ibiro 50, impanga ye Umutoni Belise baranganya imyaka n’uburebure gusa bagatandukanira ku biro kuko uyu apima ibiro 51.

Ubwo abakobwa biyerekanaga banasubiza ibibazo by’akanama nkemurampaka, Isheja Sandrine yageze kuri Uwonkunda Belinda amubaza niba undi yabonye basa ari impanga ye undi arabyemera undi ahita amusaba ko yajya kumuhamagara bakazana.

Aba bakobwa babajijwe ibimenyetso umuntu utabazi yabatandukanyirizaho maze Belise Umutoni avuga ko umwe arangwa no kwitonda cyane mu gihe mugenzi we arangwa no gusabana cyane.

Uwonkunda Belinda yavuze ko baje kwiyamamaza babanje kubiganiraho ndetse babimenyesha nyina [umubyeyi umwe basigaranye] na we abatera akanyabugabo ko bafite ubwenge n’ubumenyi bityo ko bashobora kwitwara neza bagatsinda.

Yagize ati “Ngira umubyeyi umwe mama wanjye, aradushyigikira mu bikorwa byose byiza dukora, ibi twarabimubwiye ahita abyemera ndetse aradushyigikiye cyane.”

Umutoni Belise abajijwe uko yazabyakira bombi badatsinze asubiza ati “Tugeze kure turi babiri byaba ari byiza ariko nabwo ageze kure wenyine nabwo byantera ishema kuko yaba Nyampinga, urumva ko naba mvukana na Nyampinga.”

Izi mpanga zivuga ko zikomoka mu Mujyi wa Kigali zikaba ziherutse gusoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Uwonkunda Belinda afite imyaka 22, akareshya na metero 1.70 ndetse apima ibiro 50
Avuga ko urugendo rwo kuba Nyampinga w'u Rwanda arushyigikiwemo n'umubyeyi we
Abantu batunguwe no kubona impanga zishaka kuvamo Nyampinga w'u Rwanda
Babajijwe itandukaniro umuntu utabazi yabamenyeraho, basubiza ko umwe yitonda cyane undi agakunda gusabana
Uwonkunda n'impanga ye Umutoni basubiza ibibazo by'akanama nkemurampaka
Izi mpanga zivuga ko zikomoka mu Mujyi wa Kigali zikaba ziherutse gusoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi
Umutoni Belise asubiza ibibazo, ku ruhande umuvandimwe we amwenyura

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages