Aba bakobwa ni Uwase Aisha wari wiyamamarije muri iyi Ntara umwaka ushize akabona itike yo guserukira Intara ariko ntabashe kuza muri 20 bitabiriye umwiherero.
Uyu mukobwa uretse Miss Rwanda 2019, uyu mwaka nabwo yari yanitabiriye irushanwa rya Miss Supranational naryo abura amahirwe yo kuza mu myanya y’imbere ntiyegukana ikamba ryatwawe na Umunyana Shanitah.
Ubu yagarutse kurwariza muri Miss Rwanda 2020 ngo arebe ko bwo yahirwa akabasha kugera kure byarimba akanegukana ikamba.
Ubusanzwe, Uwase ni umunyamideli wabigize umwuga. Ahanga imyambaro ndetse akanamurika iyahanzwe n’abandi.
Uyu mukobwa wabashije gukomeza akaba umwe muri batandatu babashije guhagararira Intara y’Iburengerazuba , afite imyaka 19 yari yambaye nimero 01.
Uyu munyamideli yavuze ko azatangira Kaminuza mu mwaka utaha wa 2020. Yigiriye icyizere cyo kwiyamamaza kuko ari umuntu wiyizera cyane akaba anafite impano yo kudatsindwa ahubwo icyo atagezeho agifata nk’isomo. Mu mwaka ushize Aisha nabwo yiyamamarije mu Karere ka Rubavu.
Yatangaje ko aramutse atsinze ngo yafasha mu mushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yavuze ko nubwo hari ingamba zashyizweho ariko abarikorerwa bacyifitemo kwiheba.
Ati “Nzabafasha kubakura mu kizima bashobore kwinjira mu rumuri rw’ahazaza.’’
Undi mukobwa witabiriye iri rushanwa n’umwaka ushize yari yitabiriye ni Mbabazi Doreen wari wambaye nimero 5, ureshya na metero 1.75 n’ibilo 46.
Umwaka ushize uyu mukobwa yari yiyamaririje mu ntara ebyiri zose atsindwa. Yabanje kujya mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba ntiyahirwa aza gufata umwanzuro wo kujya kwiyamamariza mu Mujyi wa Kigali naho ntiyarenga umutaru.
Uyu munsi nabwo yaje gushaka andi mahirwe ariko ntabwo yabashije gukomeza.
Ubwo yageraga imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abanyamakuru Mike Karangwa, Evelyne Umurerwa na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly batangiranye n’ijonjora ryo gushakisha umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, Mutesi Jolly wari ukarimo n’umwaka ushize yahise avuga ko atari ubwa mbere.
Undi nawe yahise amubwira ko koko atibeshye ariko uyu munsi yagarutse kureba ko yabona amahirwe yo kuba yaba nyampinga w’u Rwanda 2020 ariko nabwo ntiyahiriwe.
Uyu mukobwa imbere y’akanama nkemurampaka yabajijwe na Mike Karangwa uruhare Nyampinga w’u Rwanda yagira mu kubungabunga ibidukikije.
Ati “Nashishikariza abantu gukora ubukangurambaga bunyuze mu muganda mu gufasha abantu benshi guhangana n’ibiza.’’
Bitandukanye n’indi myaka ubu nta mukobwa wemerewe gutsindirwa mu ntara imwe ngo ajye guhatanira mu yindi nk’uko byari bisanzwe bigenda.
Biteganyijwe ko ku wa 28 Ukuboza 2019 ijonjora rizakomereza i Musanze, tariki 4 Mutarama 2020 i Huye mu Ntara y’Amajyepfo, i Burasirazuba mu Karere ka Kayonza ni ku wa 11 Mutarama 2020; amajonjora azasorezwa i Kigali tariki 18 Mutarama 2020.
Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 aribwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbuye Nimwiza Meghan ufite irya 2019.
Uko gutoranya abakobwa bazahagararira uburengerazuba muri Miss Rwanda (video)



















TANGA IGITEKEREZO