Mu bukwe bw’uyu mukobwa, ikiniga cyari cyose mu bukwe bwa Miss Sharifa ku bakobwa babyariye mu rugo yasubije icyanga cy’ubuzima.
Ubwo yahabwaga ikamba rya Miss Popularity n’iry’igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2016, Sharifa Umuhoza yahise atangira ubukangurambaga bwo gufasha abakobwa babyariye iwabo no kubasubiza mu ishuri.
Aba bakobwa Miss Sharifa yahurije muri Association Icyerekezo bazamuye amarangamutima ya benshi mu bukwe bw’uyu Nyampinga biturutse ku buhamya bamutanzeho nk’umuntu ukomeye kuko yabahinduriye ubuzima nyuma y’ibihe bisharira baciyemo bakimara kubyara.
Umwe muri aba bakobwa, yavuze uburyo Miss Sharifa yabasubije icyanga cy’ubuzima mu gihe hari ukwiheba gukomeye. Yagize ati “Association icyerekezo, turi abakobwa babyariye iwabo. Icyo gihe twari dutatanye, twigunze nta muntu dufite utureba Sharifa wenyine aratwibuka araduhuza, uyu munsi twicara hamwe tukaganira.”
Yavuze ko uyu Nyampinga yabavuye ibikomere by’umutima n’ibyo ku mubiri hamwe akabashakira. Miss Sharifa bamufata nk’umubyeyi wabashakiye igishoro yikoze ku mufuka kandi nta bushobozi agira, ibi byatumye bamwe bitsa imitima mu buryo bugaragaza ko bakozweho n’aya magambo.
Yagize ati “Sharifa yatuvuye ibikomere byo ku mutima no ku mubiri, aduhereza inama, aduha igihe cye aduha amafaranga atari uko afite menshi ahubwo ari umutima wa kimuntu yari afite. Sharifa Imana izaguhe umugisha.”
Aba bakobwa bari baherekejwe n’abana babyaye, basabye Miss Sharifa kuzakomeza kubazirikana na nyuma yo gushinga urugo kuko ari ‘mubyeyi bafite’. Ati “Icyo tugusabye ntuzatwibagirwe, ubu nibwo twari tugukeneye na we urabizi. Twari tugufite nka mama ubu noneho tubonye na Papa. Imana yo mu ijuru izaguhe umugisha n’ababyeyi bawe.”
Nyuma y’uko Niyonteze Thierry yatanze inkwano mu muryango wa Miss Sharifa, ku itariki ya 14 Nyakanga 2018 hazaba umuhango wo guhana isezerano hanyuma basangire n’inshuti zabo muri Ineza Garden i Kinyinya.
Umuhoza Sharifa w’imyaka 23 yahagarariye Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda. Yari ashyigikiwe bikomeye n’ubuyobozi bw’Intara, umuryango akomokamo ndetse n’abaturage bo muri aka gace bari barahigiye kuzamufasha agakora amateka akaba Nyampinga w’u Rwanda.
Yabaye igisonga cya kane anahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) bishimangira uburyo yari ashyigikiwe mu buryo bukomeye mu mpande z’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO