00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa bahatanira Ikamba rya Nyampinga 2015 basuye COGEBANQUE (Amafoto)

Yanditswe na

Jacques Nkinzingabo

Kuya 18 February 2015 saa 06:03
Yasuwe :

Abakobwa 15 bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda 2015 basuye icyicaro gikuru cya COGEBANQUE nk’Umuterankunga mukuru w’iri rushanwa, bamarwa amatsiko kuri byinshi byerekeranye n’imikorere, imizamukire, imbogamizi intego z’iyi Banki.

Aba bakobwa uko ari 15 babashije gutemberezwa mu cyicaro gikuru cya COGEBANQUE mu Rwanda, ndetse baranahifotoreza nk’urwibutso hamwe na bamwe mu bayobozi b’iyi Banki.

Umwanya munini abazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda 2015 bawumaze basobanurirwa imikorere ya COGEBANQUE cyane cyane uburyo bwa “Mobile online Banking”.

Abo bakobwa basobanuriwe ko COGEBANQUE imaze imyaka 16 ikora, ikaba kugeza ubu iri mu mabanki atanu ya mbere akomeye mu Rwanda.

Bari bafite amatsiko menshi yo kumenya imikorere ya Banki

Ibi byatumye umwe muri bo agira amatsiko yo kumenya uburyo bwakoreshejwe kugirango COGEBANQUE ibe igeze ku rwego iriho mu myaka mike imaze ikora, maze basobanurirwa ko ibanga ryakoreshejwe ari ukwegera abaturage cyane, hakiyongeraho kuba abanyamigabane ba yo bose ari abanyarwanda.

Bamwe mu bayobozi ba COGEBANQUE bishimiye ko abo bakobwa babajije nk'abashaka gusobanukirwa koko

Kuwa 21 Gashyantare 2015 ni bwo hazamenyekana Nyampinga w’u Rwanda 2015, nyuma y’amajonjora yakozwe agakurikirwa n’umwiherero (Boot camp) w’iminsi 14, aho barushaho gusobanukirwa kuba Nyampinga icyo ari cyo, bakanasobanukirwa byinshi mu buzima bukurikiraho iyo wambitswe ikamba.

COGEBANQUE ni we muterankunga mukuru w’iki gikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, aho uretse ibyo iyi Banki ifasha mu gutegura iki gikorwa, ari na yo izahemba umukobwa uzegukana iryo kamba, ikazamuha imodoka.

Andi mafoto reba hano https://www.flickr.com/photos/igihepictures/sets/72157650472803289/


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages