Iki gikorwa cyabaye kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Gashyantare 2018, babanje gukora urugendo ruzenguruka Umujyi wa Kigali biyereka abaturage aho bari baherekejwe na Cogebanque ari na yo muterankunga mukuru w’irushanwa.
Nyuma y’iki gikorwa aba bakobwa bashakishwamo Nyampinga w’u Rwanda bunamiye inzirakarengane zishyinguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse banasura Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yatashywe na Perezida Kagame ku wa 13 Ukuboza 2017.
Iyi ngoro y’amateka igaragaramo urugendo rw’ingabo za APR rwaganishije ku ihagarikwa rya Jenoside mu 1994. Iri ku Kimihurura ku Cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko yahoze yitwa CND [Conseil National pour le Développement].
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa ryo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda, yabwiye IGIHE ko ari igikorwa bizeye ko cyasigiye abakobwa bahataniye ikamba ishusho ku mateka y’u Rwanda n’uko kurubohora kugira ngo rwiyubake nk’uko bihagaze umunsi wa none byaharaniwe nubwo rwari rumaze gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati "Ubwo ejo Minisitiri w’Urubyiruko yabasuraga mu mwiherero yabasobanuriye ko Nyampinga ubereye u Rwanda ari uzi aho ruva n’uburyo rwiyubatse. Ni muri urwo rwego rero bakoze iki gikorwa bagasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanuriwe uko umugambi wayo wateguwe, uko yakoranywe ubukana ndetse n’uko yashegeshe u Rwanda."
Yongeyeho ati "Nyuma banasuye ingoro ku mateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi basobanurirwa uko yahagaritswe n’urubyiruko bangana kuri ubu u Rwanda rukaba rugeze aheza rubikesha amaboko y’urwo rubyiruko rwitanze rutizigamye."
Igikorwa cyo gusura Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi cyabanjirijwe no kunamira inzirakarengane zishyinguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho basobanuriwe uko umugambi wayo wateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.
Ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda biboneka muri uru rwibutso ni bimwe mu bishobora kwigisha abantu ububi bwa jenoside bigaragara mu Rwibutso rwa Kigali, bigatanga ubutumwa bwo kwirinda ko yazongera ukundi.
Beretswe filime imara iminota icumi ikubiyemo ubuhamya bwa bamwe mu batakaje ababo n’abarokotse basigiwe ibikomere na Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma berekeje mu bindi byumba bibitse amateka ya Jenoside bashyira indabo ahashyinguwe imibiri y’inzirakarengane.



















TANGA IGITEKEREZO