Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mutarama 2019 mu Mujyi wa Kigali.
Aba bakobwa babanje kuganira n’abayobozi bakuru ba Cogebanque, babasobanurira serivisi zitandukanye batanga banizeza uzambikwa ikamba imikoranire myiza.
Nyuma yo kuganira n’abayobozi bazengurukijwe inyubako Cogebanque ikoreramo bagenda basuhuza abakozi, banasobanurirwa ibihakorerwa.
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Cherno Gaye, yabwiye aba bakobwa ko n’ubwo hazatorwa umwe, abandi batacika intege ahubwo bakwiye gukomeza guharanira kugera ki nzozi zabo.
Mu kiganiro na IGIHE, Gaye yavuze ko bahisemo gutera inkunga iri rushanwa mu rwego rwo gushyigikira umugambi waryo wo guteza imbere abakobwa.
Ati “Miss Rwanda igamije guteza imbere umuco, no kongerera ubushobozi abakobwa. Natwe rero dushyigikiye umugambi w’irushanwa.”
Yavuze ko kandi Cogebanque yashyizeho gahunda zitandukanye mu rwego rwo gufasha urubyiruko kugana serivisi z’imari, harimo uburyo bwo gukoresha application ya Cogebanque muri telefoni zigezweho na telefoni zisanzwe, interineti n’amakarita atandukanye.
Ati “Iri ni irushanwa rikunzwe cyane n’urubyiruko kandi rukeneye serivisi z’ikoranabuhanga nko gukoresha serivisi za banki kuri telefoni, amakarita na na serivisi za banki kuri interineti.”
“Ikindi ni ukubitsa kuko birazwi neza ko guteza imbere ishoramari n’iterambere mu gihugu icyo ari cyo cyose, umuco wo kwizigamira ugomba kwinjira mu baturage. Aha rero niho hari abantu dukwiye kwibandaho.”
Cogebanque imaze imyaka irenga ine itera inkunga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda. Niyo itanga igihembo cy’imodoka nshya n’umushahara ungana n’ibihumbi 800 kuri Nyampinga uba watowe.
Muri uyu mwaka bongeyeho miliyoni imwe izahabwa igisonga cya mbere n’ibihumbi 500 azabwa igisonga cya kabiri. Banatera inkunga imishinga itandukanye ya Nyampinga w’u Rwanda ifitiye inyungu abanyarwanda.
Nyampinga w’u Rwanda azatorwa kuwa 26 Mutarama 2018 mu birori bizabera muri Intare Conference Arena i Rusororo.


















Amafoto Niyonzima Moise




Ibitekerezo 0