Nubwo nta bushakashatsi burakorwa, usanga umubare munini wabakurikirwa cyane nko kuri Instagram ari ab’igitsina gore, bigwizaho benshi bitewe n’amafoto baba bashyiraho yerekana ibyano n’ikibero bigatuma bakurikirwa cyane.

Ariko hari na bamwe mu byamamare batamazwa n’izi mbuga bitewe no gutsikira gato bagakora utuntu dutuma bagarukwaho cyane ugasanga ku nkuta za benshi nibo bihariwe mu biganiro.

Mu Rwanda hari abahanzikazi cyangwa se abakobwa bazwiho gukaraga umubyimba kuri izi mbuga ndetse n’abagiye bitabira amarushanwa y’ubwiza bigeze kuba igitaramo bitewe n’ibyo bakoze.

Ba nyampinga babaye iciro ry’imigani!

Usanga umunsi ku munsi abakobwa bitabira amarushanwa y’ubwiza ari abanyadushya tudashira, bahora mu bitangazamakuru bavugwaho kwifotoza bambaye bikini, abandi ugasanga babataramiraho ko bavuze nabi indimi cyangwa bagakora ibindi bituma bituma biharira ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga.

Muri abo harimo:

– Habiba Ingabire

Uyu mukobwa yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational ubwo ryabaga mu 2017. Gusa yagiye agaragarwaho n’udutendo no gukemangwa mu rurimi rw’Icyongereza.

Bijya gutangira muri Miss Rwanda 2017 yabuze amahirwe yo gukomeza mu bahataniraga guhagararira Umujyi wa Kigali nyuma y’uko Akanama Nkemurampaka katanyuzwe n’uko yasubizaga.

Ururimo rusa n’urwamubereye imbogamizi kuko ubwo yamaraga kwemerwa kuzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational yanditse ubutumwa abyishimira, ku musozo aracikwa aho kwandika Poland [Pologne], yandika ‘Porand’

Icyo gihe nabwo ku mbuga zitandukanye abantu baramwihaye bamwe bashidikanya gushidikanya ku rurimi rwe.

Byahumiye ku mirari mu Ugushyingo ubwo yari ari mu irushanwa rya Miss Supranational akavirwagaho inda imwe n’intyoza mu kuvuga neza Icyongereza nyuma ya video ngufi yashyize kuri Instagram avuga ururimi rwa Shakespeare mu buryo bwateje impaka.

Icyo gihe na Miss Vanessa Raissa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 ari mu bamujoye avuga ko Icyongereza cye kigerwa ku mashyi ndetse akwiriye gushaka umusemuzi.

Ingabire ari mu bakobwa bagiye bakora udushya bakagarukwaho ku mbuga nkoranyambaga
Ingabire ari mu bakobwa bagiye bakora udushya bakagarukwaho ku mbuga nkoranyambaga

Djazira Munyaneza

Munyaneza w’imyaka 19 afite uburebure bwa metero 1.82 n’ibiro 55 asanzwe azwi cyane mu kumurika imideli.

Yatangiye kuvugwa ubwo yatoranywaga kuzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 aza kwamburwa umwanya mu ntangiro z’iki cyumweru nyuma yo gusakaza amafoto ku mbuga nkoranyambaga yambaye ikariso gusa.

Aya mafoto y’uyu mukobwa yambaye ikariso ari mu byatumye agarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga mu cyumweru gishize bamwe bamukwena abandi bavuga ko nta kosa yakoze.

Munyaneza Djazira aherutse gukwirakwiza amafoto yambaye ikariso gusa
Munyaneza Djazira aherutse gukwirakwiza amafoto yambaye ikariso gusa

Uwase Gislaine Samantha

Ghislaine Samantha Uwase, wabaye Nyampinga mu 2014 w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha gucunga Imari n’Amabanki [iyahoze yitwa SFB] yigeze kwamburwa ikamba kubera gukopera ibizamini ndetse amara umwaka wose yarahagaritswe kuri iri shuri akomorerwa abo biganaga bagiye mu wundi mwaka.

Samantha Uwase yigeze kuvugisha benshi ubwo yirukanwaga ku ishuri kubera gukopera
Samantha Uwase yigeze kuvugisha benshi ubwo yirukanwaga ku ishuri kubera gukopera

Young Grace

Abayizera Marie Grace [Young Grace] amaze kuba icyogere mu bakobwa mbarwa baririmba injyana ya Hip Hop idapfa kwisukirwa na buri wese mu Rwanda.

Izina rye ryatangiye kumvikana mu matwi ya benshi batuye u Rwanda mu 2011, ubwo yashyiraga ahagaragara indirimbo yitwa Hip Hop Game.

Uyu mukobwa udashidikanywaho kugira ubuhanga mu miririmbire ye, n’ubwo ari umunyempano afite n’utu tuntu twagiye dutuma agarukwaho cyane mu itangazamakuru akanibasirwa ku mbuga nkoranyambaga.

– Yigeze gutanga isheki itazigamiye aburirwa irengero…

Ku wa 14 Mata 2015 IGIHE yatangaje inkuru yavugaga ko hari umucuruzi wo mu Mujyi wa Kigali wajyanye Young Grace mu butabera nyuma y’uko yari yamuhaye sheki ya miliyoni ebyiri itazigamiye, icyo gihe ariko Polisi yarashidikanyaga ikavuga ko itazi niba ari ukuri.

Young Grace yigeze kuburirwa irengero kubera ideni
Young Grace yigeze kuburirwa irengero kubera ideni

Nyuma uyu mukobwa yaje gutangira gushakishwa abimenye afumyamo amara igihe yibera muri RDC.

– Yasoje amashuri bya baringa …

Ku wa 20 Ugushyingo 2015, Young Grace yasakaje amafoto yerekana ko yasoje amashuri ye ya Kaminuza ndetse anavuga ko ashimira rurema byimaze kuba yamushoboje kumurika igitabo cye.

Yari yavuze ko yasoje amasomo ye nyuma y’igihe yiga muri Kaminuza y’iby’amahoteli n’ubukerarugendo yari izwi nka RTUC ubu isigaye yitwa UTB, mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu bucuruzi n’itumanaho.

Bikimara kumenyakana iri shuri ryavuze ko ryirukanye uyu mukobwa rugikubita kubera kunanirwa amasomo ndetse ritangaza ko rigiye kumujyana mu nkiko.

Young Grace yahise avuga ko yakoze amakosa ndetse aza kwandika ibaruwa isaba imbabazi avuga ko yabitewe no kuba yari afite umuterankunga akamuhoza ku nkeke amubaza iby’amasomo ye nawe kugira ngo amwereke ko atadindiye akamwereka amafoto yemeza ko yasoje kaminuza anafite igitabo agaragiwe n’inshuti ze. Nyuma yaje kubabarirwa.

Balbine Mutoni

Uyu mukobwa yabaye Miss High School 2014 ndetse aba n’igisonga cya kane cya nyampinga w’u Rwanda 2015.

Ku wa 9 Gashyantare 2017, Miss Mutoni Balbine yashyize kuri Instagram ifoto ahagararanye n’undi mukobwa yandikaho ati “Ni umwaka wa 2017 mwa bantu mwe! Ni mucyo twige kudaca imanza…”

Icyo yavuzwe mu itangazamakuru mu buryo budasanzwe biturutse kuri bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamwise ‘umutiganyi’ kubera iyi foto n’uyu mukobwa.
Budacyeye kabiri muri Mata yifashishije Snapchat yashyize hanze ifoto ye yambaye ubusa. Akayiherekeza amagambo n’utumenyetso yumvikanisha ko akumbuye mu buryo bukomeye umukunzi we witwa Kwitonda Arsene.

Icyo gihe yamaganiwe kure nawe aza kongera kwandika avuga ko yacitswe n’iyi foto ikajya ku rubuga rwe mu buryo bumutunguye.

Balbine yigeze gushyira hanze amafoto y'ubwambure bwe bivugisha benshi
Balbine yigeze gushyira hanze amafoto y'ubwambure bwe bivugisha benshi
Iyi foto ya Balbine n'umukobwa mugenzi we yigeze gutuma yibasirwa bamwe bamwita umutinganyi
Iyi foto ya Balbine n'umukobwa mugenzi we yigeze gutuma yibasirwa bamwe bamwita umutinganyi

Derek yabenze Teta Sandra

Sandra Teta wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB, mu 2011 yatangiye kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo na Derek hari nyuma yo gutandukana na Prince Kid. Ibi byose byagaragazwaga n’amagambo y’imitoma yateranaga n’uyu musore wo muri Active.

Mu 2016 ibyabo byaje kuyoyoka ubwo Derek yabengaga uyu mukobwa ku mugaragaro akandika amagambo agaragaza ko yongeye kuba ingaragu, icyo gihe yashyize ifoto ye ari wenyine kuri Instagram arangije ati “Nongeye kuba kuba ingaragu …”

Iyi nkuru y’itandukana kw’aba bombi yakuruye impaka ku mbuga zitandukanye uyu mukobwa aribasirwa bikomeye.

Urukundo rwa Sandra Teta na Derek rwari rwuzuye ibinezaneza mu minsi ya mbere
Urukundo rwa Sandra Teta na Derek rwari rwuzuye ibinezaneza mu minsi ya mbere

Miss Amanda yavuzweho kwibagirwa kwambara ikariso

Isimbi Amandine azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Amanda, yabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga wa SFB mu 2014.

Mu birori byabaye mu Ugushyingo 2014 bya High School Idols yari yahimbawe, aza gufotorwa yicaye nabi, abantu benshi bavuga ko atambaye umwambaro w’imbere.

Uyu mukobwa yaje kuvugwaho bidasanzwe, maze nawe ajya mu itangazamakuru avuga ko abantu bamwibeshyeho ahubwo ko yari yambaye ikariso isa n’umubiri ku buryo wakeka ko ntayo yambaye.

Amanda ari mu bakobwa badatana n'udushya
Amanda ari mu bakobwa badatana n'udushya

Kate bashabe

Kate Bashe ubusanzwe witwa Catherine Bashabe yamenyekanye mu 2010 ubwo yabaga Nyampinga wa MTN. Mu 2012 yongera gushimangira uburanga bwe aba Nyampinga w’Akarere ka Nyarugenge.

Ni umwe mu bazamura ibizongamubiri ku b’igitsinagabo bakoresha urubuga rwa Instagram ndetse ari mu bakobwa bakurikirwa cyane bakomoka mu Rwanda.

Ubwiza bwe n’ikimero bikurura benshi ni. Ni umukobwa w’umushabitsi unafite inzu yambika abantu batandukanye barimo n’ibyamamare ikora n’indi mitako.
Ubwo Davido yazaga mu Rwanda yabaye igitaramo nyuma yo gusakazwa kw’amashusho ye n’abandi bakobwa bari bazonzwe no gushaka kugirana ibihe byiza n’uyu muhanzi.

Muri aya mashusho agaragara ashaka kwinjira mu modoka yari kuvana uyu muhanzi ahabereye igitaramo.

Nyuma yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko ibyo abantu baketse atari ukuri kuko kujya kureba Davido kuri Stade Amahoro byatewe n’uko ari we wari wateguye after party yabaye nyuma y’igitaramo cy’uyu muhanzi.

Kate Bashabe yatunguye ubwo yagaragaragara yinjira ku mbaraga mu modoka ya Davido
Kate Bashabe yatunguye ubwo yagaragaragara yinjira ku mbaraga mu modoka ya Davido

Nta wita umwana uwo yambariye ukuri

Iyi mvugo yaje nyuma yo kuyoyoka k’urukundo rwa Miss Vanessa Raissa Uwase na Olivis wo muri Active.

Urukundo rwabo rwari rwaratangiye gushyirwa mu majwi mu 2015 ariko aba bombi babyamaganira kure.

Mu ntangiro za 2016 batangiye guhamya ko bakundana byimazeyo ko ndetse badateze guca ukubiri kuko buri wese anezezwa n’umunezero avoma kuri mugenzi we.

Mu mpera z’uwo mwaka Vanessa yagiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yishimiye kongera kuba mu buzima bwa wenyine kuko n’ubundi yari abayeho afite inshingano zo kurera umukunzi we ufite imyaka mike kandi ugikeneye kurerwa agakura neza.

Ibi byakuruye impaka ku mbuga zitandukanye mu Rwanda, Olivis nawe ntiyaripfana aravuga ati ‘Nta wita umwana uwo yambariye ukuri’.

Byakuruye impaka abantu bibasira Miss Vanessa bavuga ko nta Nyampinga wari akwiriye kuryamana n’umusore, mu kwiregura avuga ko yari umukunzi we, yongeraho ko uwamuseka yaba nibura ari ukiri isugi.

Ibi byatumye ikiganiro cyitwa ’Rwandaful’ Vanessa yahuriragamo na Teta Sandra cyanyuzwagamo ibintu bitandukanye ku byiza by’u Rwanda gihagarikwa n’ubuyobozi bwa TV 10 cyacagaho.

Olivis na Vanessa batandukanye bandagazanyije
Olivis na Vanessa batandukanye bandagazanyije

Shaddy Boo

Ubusanzwe yitwa Mbabazi Shadia, afite abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh bahoze babana bakaza gutandukana.

Ni we nyambere mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda kuko afite abarenga ibihumbi 379 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Akunze gutigisa murandasi akiharira amapaji yo hejuru y’abanditsi b’inkuru mu Rwanda, ku mbuga nkoranyambaga akaba igitaramo ndetse hari n’igihe usanga no mu biganiro hagati y’abantu ari we bari kwivugira.

Shaddy Boo ari mu bakobwa badatana n'udushya dutuma biharira kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga
Shaddy Boo ari mu bakobwa badatana n'udushya dutuma biharira kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga

– Yivuyemo nk’inopfo

Uyu mugore yari asanzwe yigwizaho benshi bamukurikira kubera amafoto, n’amashusho atigisa ikibuno bikurura benshi.

Muri Kanama 2017 yatumiwe kuri Televiziyo avuga ibyerekeye ubuzima bwe, umunyamakuru amubajije ahantu akunda kujya mu buryo bwo kuruhura ubwonko, atazuyaje avuga ko akunda kujya ku mucanga hafi y’amazi.

Yabajijwe niba yaba azi koga, asubiza agira ati “En fête nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean [impumuro y’inyanja], biranshimisha cyane”. Undi ahita amubaza niba hari inyanja yari yageraho na we ati “No! No!”

Yavuye mu kiganiro asanga inkuru yamutanze ku muryango maze atangira kuba intero binyuze mu mashusho yasakazwaga benshi bayajyanisha nibyo yavuze ariko abahanga bakabikora mu buryo bwo gusetsa.

Icyo gihe, Shaddy Boo yongeye kuba ingingo nyamukuru ku mbuga nkoranyambaga binyuze kuri Hashtag yahise yaduka yitwa #OdeurYaOcean n’andi magambo atandukanye yamukomozagaho mu buryo bwo kumunnyega.

Uyu mugore udatana n’udushya aherutse kugarukwaho cyane ku mbuga zitandukanye ubwo yajyaga muri Tanzania yatumiwe na Diamond Platnumz mu irushanwa yari yitiriye indirimbo ya Wasafi yitwa Jibebe, agasobanya mu rurimi rw’Icyongereza.

Muri kiganiro n’abanyamakuru yabajijwe icyo abona abaturage bo muri Tanzania batandukaniyeho n’abo mu Rwanda , ati “Abaturage b’inaha ni amajyambere.”

Mu rurimi rw’Icyongereza ‘Here Tanzania people are so development more than our country’. Nabwo yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga Icyongereza kigarukwaho mu kwiregura akavuga ko we asanzwe amenyereye kwivugira Igifaransa.

Oda Paccy

Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy], yavutse taliki 6 Werurwe 1990, avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu Gatsata. Yinjiye mu muziki mu 2009.

Akunze kurangwa n’udushya tuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse agahagurutsa na bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta.

Yari asanzwe yifotoza ari mu gitanda asa nk’uwambaye ubusa cyangwa agakora utundi dushya twatumaga adasiba kuvugwa ku bakoresha murandasi.

Ku wa 27 Nzeri 2017 yamamaye cyane ubwo yifotozaga yikinze ikoma ku myanya y’ibanga bikavugisha benshi.

Mu ntangiro z’icyumweru gishize nabwo yakoze agashya ashyira hanze ifoto yamamaza indirimbo ye yise ‘IBYA-TSI’ yavugishije benshi kubera uburyo izina ryari ryanditse ndetse n’ikibuno cy’umukobwa wari uyiriho.

Byahagurukije benshi mu nzego za leta ndetse bituma yamburwa izina ry’ubutore.

Ubwo Paccy yifotozaga yikinze ikoma bikavugisha benshi
Ubwo Paccy yifotozaga yikinze ikoma bikavugisha benshi

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zisigaye zinabyara amaramuko kuri bamwe, si izisukirwa na buri wese kuko utsikiye gato ziramutamaza agata ibaba. Ni izo kwitonderwa!