00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa bamwe muri Miss Rwanda batashywe n’ubwoba kubera urushinge (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 January 2019 saa 07:24
Yasuwe :

Abakobwa 20 bari mu mwiherero wa Miss Rwanda guhera kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019, bapimwe indwara zitandukanye harebwa uko ubuzima bwabo buhagaze.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere ku Bitaro by’Akarere bya Nyamata byubatswe na ADEPR, aho abakobwa bose bapimwe indwara zitandukanye zirimo umuvuduko w’amaraso, diabetes n’izindi.

Bari mu nzira berekezayo, abantu bari babashungereye cyane ariko abenshi bashaka kureba Mwiseneza Josiane waciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihe.

Bakihagera, babanje guhura na Dr. Higiro Jean Pierre wabatembereje muri ibyo bitaro akabaganiriza abereka uko biteye.

Abenshi muri aba bakobwa bari bafite ubwoba bwo guterwa inshinge ndetse hari n’abagiye bagira icyikango mu gihe barimo gusuzumwa izi ndwara.

Abakobwa 20 berekeza mu Bitaro by’Akarere bya Nyamata byubatswe na ADEPR aho basuzumiwe
Dr. Higiro Jean Pierre yatambagije abakobwa 20 mu bitaro, anabasobanurira imikorere yabyo
Abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 bari mu mwiherero (Boot Camp) w'ibyumweru bibiri ubera kuri Golden Tulip [La Palisse] i Nyamata
Irushanwa rya Miss Rwanda ryazengurutse mu Ntara zose z'igihugu, amajonjora asorezwa i Kigali hatoranywa abakobwa 20 bafite uburanga kurusha abandi
Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 azamenyekana mu ijoro ryo ku wa 26 Mutarama 2019 mu birori bizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo
Mwiseneza Josiane na muganga wamupimye bari bafite akanyamuneza
Aba bakobwa bari bafite ubwoba bwo guterwa inshinge bapimwa ubuzima bwabo
Dr Higiro yamaze amatsiko abakobwa ku byo bibazaga bijyanye no kwa muganga
Gaju Anitha afite nimero 35 yatangiye gupimwa nta kibazo agaragaza
Induru yahise ayiha umunwa
Yari ategereje gupimwa
Bapimwe umuvuduko w'amaraso
Yapimwe afite akanyamuneza ku maso
Mbere yo gupimwa, babanzaga gutanga umwirondoro wabo
Uwihirwe Casimir Yasipi (No 21) wavugishije benshi ashinjwa kwibasira Mwiseneza bahanganye na we yari afite akanyamuneza
Mwiseneza yagiye mu isuzumiro nta gihunga afite
Hari abatashywe n'ubwoba batinya guterwa urushinge
Yashinyirije cyane ubwo yaterwaga urushinge
Mwiseneza ntiyakangaranyijwe no gupimwa
Ni uku Mwiseneza yari ameze ubwo yaterwaga urushinge
Benshi amatsiko yo kureba abakobwa bahatanye yari menshi. Kuri Mwiseneza byabaye agahebuzo
Abantu benshi bakubise amaso Mwiseneza Josiane baramwishimira cyane
Aba batungaga agatoki Mwiseneza Josiane uri mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2019

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages