00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa bane ni bo bitabiriye Miss Rwanda i Huye (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 21 January 2017 saa 04:54
Yasuwe :

Ijonjora ry’ibanze ry’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ryakomereje mu Ntara y’Amajyepfo, abakobwa bane gusa ni bo bitabiriye iri ryabereye mu Mujyi wa Huye.

Irushwa rya Miss Rwanda ryatangiriye mu Karere ka Rubavu ku itariki ya 14 Mutarama 2017. Kuri uyu wa Gatandatu ryabereye kuri Credo Hotel, mu Karere ka Huye muri metero nke na Kaminuza y’u Rwanda.

Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba zamaze kubona abazazihagararira. Mu Majyaruguru hatowe Mukunde Laurette, Umutesi Winnie, Mutagoma Diane, Umwali Aurore, Umutoni Josiane ndetse na Uwimbabazi Adeline.

Mu Burengerazuba, abazahatanira Miss Rwanda ni Elsa Iradukunda, Guelda Uwineza, Sandrine Uwineza, Linda Umutoniwase, Cardine Umutoni na Uwase Hirwa Honorine.

Mu Ntara y’Amajyepfo hahatanye abakobwa bane gusa, ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bwatangaje ko mbere y’umunsi w’ijonjora bari barabonye ubusabe bw’abakobwa 11 bari biyandikishije bashaka guhatanira Miss Rwanda.

Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mike Karangwa, Rwabigwi Gilbert ndetse n’umukecuru witwa Nyirabahire Venantie; kemeje ko abakobwa bose uko ari bane biyamamaje bemerewe gukomeza mu cyiciro cya nyuma.

1. Urayeneza Hélène, afite imyaka 23, ibiro 45 akareshya na 1,74cm
2. Umutesi Aisha, afite imyaka 21, ibiro 62 akareshya na 1,70cm
3. Umutoniwase Belinda, imyaka 21, ibiro 55 akareshya na 1,70cm
4. Kalimpinya Queen, afite imyaka 18, apima ibiro 55 akareshya na 1,75cm

Mu zindi ntara, nyuma y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo amajonjora azenguruka uturere azasozwa kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2017 mu Mujyi wa Kayonza ahazatoranywa abazaserukira Intara y’Uburasirazuba.

Mu Burasirazuba, amajonjora azaba ku Cyumweru, tariki 22 Mutarama 2017, kuri Silent Hill Hotel mu Karere ka Kayonza. Mu Mujyi wa Kigali, amajonjora azaba kuwa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2017, kuri Hill Top Hotel mu Karere ka Gasabo.

Nyuma yo kuzenguruka mu ntara zitandukanye, amajonjora azasozwa ku itariki ya 4 Gashyantare i Remera kuri Petit Stade ahazatoranywa abakobwa 15 bazemererwa kwinjira mu mwiherero uzatangira ku itariki 12 kugeza kuwa 24 Gashyantare 2017 kuri Golden Tulip La Palisse mu Karere ka Bugesera.

Irushanwa rya Miss Rwanda rizasozwa ku itariki ya 25 Gashyantare 2017, ibirori bizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.

Rangira d'Amour na Uwimana Ariane bahataniye Miss Rwanda 2016 bitabiriye iki gikorwa

Umutoniwase Belinda ubwo yabazwaga n’akana nkemurampaka

Rwabigwi Gilbert umwe mu bakemurampaka
Akanama gashinzwe gutanga amanota kagizwe na Mike Karangwa , Nyirabahire Venantie na Rwabigwi Gilbert
Mike Karangwa ari mu batanga amanota ku bakobwa

Umutesi Aisha usanzwe afite ikamba rya Miss Ruhango 2016/2017 ubwo yiyerekaga akanama nkemurampaka

Umutesi Aisha asanzwe afite ikamba rya Nyampinga w'Akarere ka Ruhango

Kalimpinya Queen abazwa

Urayeneza Hélène agarutse mu irushanwa bwa kabiri kuko umwaka ushize yiyamaje mu Mujyi wa Kigali aratsindwa

Nyirabahire Venantie wari mu kanama nkemurampaka

Abakobwa bose uko ari bane bemerewe gukomeza

Urayeneza Hélène,Kalimpinya Queen,Umutesi Aisha na Umutoniwase Belinda bahagarariye Intara y'Amajyepfo
Umutoniwase Belinda aganira n'itangazamakuru nyuma yo kwemererwa gukomeza
Aba bakobwa ni bo bemerewe guhagararira Intara y'Amajyepfo

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages