00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa barenga 100 bamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2017

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 January 2017 saa 02:40
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi mike ngo amajonjora y’irushanwa rya Miss Rwanda 2017 atangire, abakobwa barenga ijana bifuza guhatanira ikamba bamaze kwiyandikisha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Mutarama 2017, Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo barimo Cogebanque bagaragaje ibizibandwaho mu guhitamo uzambikwa ikamba ndetse n’ibihembo azahabwa biherekezwa n’inshingano azaba afite, hanavugwa imibare y’abamaze kwiyandikisha guhatana.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonné , yavuze ko umubare w’abamaze kwiyandikisha guhatanira kuba Miss Rwanda uri hejuru cyane, kandi bagenda barushaho kwiyongera buri mwaka.

Yagize ati "Ubu tumaze kwakira abakobwa biyandikishije bari hejuru y’ijana, imibare irahinduka buri kanya, gusa mperuka kureba bari mu 105. Nk’uko bisanzwe Umujyi wa Kigali niwo uri hejuru ndetse n’Intara y’Iburasirazuba."

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonee asobanura imyiteguro ya Miss Rwanda 2017

Ishimwe yanavuze ko hari impinduka bagerageje kongera mu irushanwa, uhereye muri uyu mwaka wa 2017 buri Nyampinga uzajya utorwa agomba kuzajya ahagararira igihugu muri Miss World, ndetse agakurikiranwa mu buryo butandukanye n’uko byakorwaga mbere.

Mukabanana Theonestine ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Cogebanque itera inkunga iri rushanwa yavuze ko abakobwa bazitabira Miss Rwanda 2017 bazahabwa ubufasha mu bikorwa n’imishinga bategura, anagaruka ku bihembo nyamukuru bizagenerwa uzegukana ikamba.

Yagzie ati "Buri mwaka hazamo impinduka, kandi haba hari ibyisumbuyeho ku byakozwe mu mwaka wabanje. Uyu mwaka Nyampinga azahabwa ibihembo bitandukanye birimo amafaranga ahabwa ku kwezi ndetse n’imodoka nshyashya azajya yifashisha kugira ngo imworohereze ibikorwa ategura."

Suzuki Swift niyo izahabwa Miss Rwanda 2017

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2017 azaba ari uwa gatandatu nyuma ya Uwera Dalila waryambitswe mu 1993 akaba Nyampinga w’u Rwanda 1994, Miss Bahati Grace mu mwaka wa 2009, Miss Mutesi Kayibanda Aurore waryambitswe muri 2012, Miss Akiwacu Colombe muri 2014, Miss Kundwa Doriane muri 2015 na Mutesi Jolly ugiye gusimburwa.

Itorwa rya Miss Rwanda ryateguwe na Mashirika muri 2012, naho kuva mu mwaka wa 2014 kugeza 2016 isoko ryari rifitwe na Rwanda Inspiration Back Up iyobowe na Ishimwe Dieudone, ari nayo yongeye kuritsindira muri uyu mwaka.

Mukabanana Theonestine ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Cogebanque itera inkunga Miss Rwanda

Ibisabwa kugira ngo umukobwa yiyandikishirize guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017.

1. Kuba ari Umunyarwandakazi

2. Kuba afite hagati y’imyaka 18-24

3. Kuba yararangije amashuri yisumbuye

4. Kuba avuga neza Ikinyarwanda n’urundi rurimi, hagati y’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili

5. Kuba afite indeshyo ya sentimetero 170 kuzamura

6. Kuba apima ibiro hagati ya 45-70

7. Kuba atari yabyara

8. Kuba yiteguye kumara byibuze umwaka atuye mu Rwanda, igihe yatsinze

9. Kuba atiteguye gukora ubukwe mu gihe cy’umwaka yambaye ikamba

10. Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda mu gihe bikenewe

Miss Mutesi Jolly watowe muri 2016 yari yiyamamarije mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rubavu.

Ijonjora ry’abakobwa rizabera mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali, hatoranywe 25 bazabonekamo 15 bazakora umwiherero mbere yo gutangaza Nyampinga w’u Rwanda. Irushanwa rizatangirira mu Mujyi wa Rubavu kuwa 14 Mutarama 2017 risozwe kuwa 25 Gashyantare 2017 mu birori bizabera kuri Expo Ground.

Miss Mutesi Jolly watowe muri 2016
Itangazamakuru riri kumva imyiteguro ya Miss Rwanda 2017
Suzuki Swift niyo izahabwa Miss Rwanda 2017
Uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2017 azahabwa imodoka nshya
Nzeyimana Luckman (ibumoso) ukorera Royal TV n'Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Rwandamotor, Mugabo Jean Luc

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages