Umunyana asanzwe afite ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018. Ni umwe mu bahataniye ikamba ry’ubwiza rya Miss University Africa 2018, ahanganye n’abakobwa bo mu bihuhugu 51.
Abakobwa bose hamwe bahataniye iri rushanwa ni 52 nyuma y’uko umukobwa wari waratoranyijwe kuzaserukira Somalia wasezeye ndetse n’igihugu cye gihita kivana mu irushanwa uyu mwaka.
Abategura Miss University Africa bahise batangaza ko umukobwa wasezeye azasimbuzwa mu gihe cya vuba. Ubu, abasigaye mu irushanwa bakomeje gushakisha amajwi y’ibanze biciye mu matora ari kubera ku mbuga nkoranyambaga.
Umutoniwase Linda uheruka guserukira u Rwanda muri Miss University Africa yasoje ari mu icumi ba mbere mu gihe Lorriane Nadal wo muri Mauritius yatwaye ikamba. Irushanwa ryamaze ibyumweru bitatu ribera muri Nigeria, gutora uwatsinze byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Ukuboza 2017.



















TANGA IGITEKEREZO