00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa bari muri Miss Rwanda bakoze ikizamini cyanditse (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 January 2019 saa 06:51
Yasuwe :

Kuri uyu wa Mbere, umukobwa wa kabiri araza gusezererwa muri Miss Rwanda. Mbere y’uko amasaha agera, babanje gukora isuzuma ryanditse kugira ngo hamenyekane uza gukurikira Higiro Joally.

Iki kizamini bakoze cyari kigizwe n’ibibazo bitatu. Icya mbere kigira kiti “ni gute irushanwa rya Miss Rwanda ryafasha mu kuzamura ubukangurambaga bwa Visit Rwanda?

Icya kabiri kibaza akamaro ka Miss Rwanda nk’urubuga rufasha abakobwa, naho icya nyuma kibaza ngo ni gute wiyungura ubumenyi butari ubwo mu ishuri kandi bigufasha gute mu gutera imbere?

Nyuma y’iki kizamini abakobwa bose bategereje kuza kumenya ugomba gutaha nyuma yo guhitamo 12 bagitsinze biyongera kuri batanu bari imbere mu majwi; hanyuma babiri basigaye hashakwemo utaha nyuma y’itora rikorwa na bagenzi be.

Kuri iki Cyumweru, aba bakobwa bari bakoze ikizamini cyo kuvugira mu ruhame ari nacyo cyatumye Higiro Joally asezerwa rugikubita.

Muyango Uwase Claudine yitegura gutangira ikizamini
Teddy Kaberuka niwe watanze ikizamini
Uwagiraga ikibazo yabazaga Kaberuka wagenzuraga uko bakora
Uwihirwe Yasip Casimir yabanje gusa n'uwiragiza Imana mbere yo gutangira gusubiza ibibazo
Abakobwa bose uko ari 19 bari gukora ikizamini

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages