Iri rushanwa ryazengurutse mu Ntara zose zigize u Rwanda amajonjora asorezwa mu Mujyi wa Kigali hatoranywa abakobwa beza banafite uburanga kurusha abandi. Mu ijoro ryo ku wa 4 Gashyantare akanama nkemurampaka katoye abakobwa 15 bagomba gukomeza muri iri rushanwa abandi 11 barasezererwa.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 13 Gashyantare nibwo abakobwa bakomeje mu cyiciro cya nyuma bajyanywe mu mwiherero (Boot Camp) ubera kuri Golden Tulip La Palisse i Nyamata kugeza ku munsi ubanziriza uw’ibirori nyirizina bizatorerwamo Nyampinga w’u Rwanda 2017.
Mu kiganiro n’Umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp itegura irushanwa rya Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonne yavuze ko abakobwa bose 15 baherutse gutorerwa gukomeza mu cyiciro cya nyuma bagiye mu mwiherero bameze neza ndetse anasobanura impamvu bajyanywe mu mwiherero n’ibyo bazawigiramo.
Ati "Ibyo bagiye kwigishwa ni ibijyana n’indangagaciro z’Abanyarwanda. Muri uyu mwiherero bazigiramo ibintu bijyanye n’amateka y’igihugu, bamenye igihugu cyabo, bigishwe kumenya kuvugira mu ruhame, kumenya uko umukobwa yitwara mu bantu, bazanahura n’abantu benshi batandukanye basobanurirwe kuri zimwe muri gahunda za Leta."
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp yavuze ko aba bakobwa bahataniye kuba Miss Rwanda mu mwiherero batangiye i Nyamata bazanagenda bakira abantu batandukanye basanzwe bafatiraho urugero ndetse bakanasobanurirwa byimbitse imimerere ya Nyampinga u Rwanda rwifuza muri iki gihe.
Abatoranyijwe batangiye umwiherero ni Umutoni Pamella, Mukabagabo Carine, Uwase Hirwa Honorine, Iradukunda Elsa, Umutoni Uwase Belinda, Umutesi Aisha, Umutoni Tracy Ford, Shimwa Guelda, Mukunde Laurette, Ashimwe Fiona Doreen, Umuhoza Simbi Fanique, Kalimpinya Queen, Umutesi Nadia, Iribagiza Patience ndetse na Umutoniwase Linda.
Ku rutonde ruheruka rw’uburyo aba bakobwa barushanwa mu matora akorerwa kuri telefoni, Kalimpinya Queen ni we uri imbere n’amajwi 18609, akurikiwe na Umutoniwase Linda ufite amajwi 15220, Umuhoza Simbi Fanique ni uwa gatatu n’amajwi 14943, hagaheruka Ashimwe Fiona Doreen wa 15 ufite amajwi 400.



















TANGA IGITEKEREZO