Abo bakobwa bibumbiye mu itsinda “We for the Nation” kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2020 bakomereje ibyo bikorwa mu Karere ka Gisagara aho baganirije urubyiruko rw’abanyeshuri ku gukumira gusambanya abana ndetse no kurwanya inda z’imburagihe ziterwa abangavu.
Ni nyuma y’uko ku wa 13 Gashyantare 2020 basuye ikigo kirererwamo abana bafite ubumuga cya HVP Gatagara i Gikondo ho mu mujyi wa Kigali; aho baganiriye n’ubuyobozi bwabasobanuriye ibikorwa bihakorerwa buri munsi ndetse banagira umwanya wo kwifatanya n’abana baharererwa yaba mu gusangira ndetse no kwidagadurana.
Gaju Evelyne uhagarariye iryo tsinda yavuze ko bahisemo kuganiriza urubyiruko ku ngingo yo gusambanya abana no gukumira inda ziterwa abangavu kuko ari ikibazo gihangayikishije muri iki gihe.
Ati “Buri mukobwa muri twe yari afite umushinga we; uyu wo gukumira inda zitateganyijwe ni imwe muri iyo mishinga. Gusa ikibazo cy’abana basabanywa ndetse n’icy’abangavu baterwa inda kirahangayikishije ni yo mpamvu twiyemeje gutanga umusanzu mu kuzikumira tuganiriza urubyiruko.”
Kuri ubu itsinda “We for the Nation” rigizwe n’abakobwa 34 ariko abaje kuganiriza urubyiruko mu Karere ka Gisagara ni 10 kuko bagenzi babo bari mu bindi bikorwa birimo kwiga n’ibindi.
Mu Karere ka Gisagara baganirije urubyiruko rw’abanyeshuri biga kuri GS Saint Philippe Neri hamwe n’abiga kuri Saint Eugenie Smet aho bari bahuriye ku kibuga cy’umupira w’amaguru kuko ayo mashuri yombi yari yakinnye.
Igihozo Dianne watanze ikiganiro yagarutse ku ngaruka zo gusambanya abana no gutwara inda imburagihe, asaba urubyiruko kwirinda ibishuko bishobora kubashora mu busambanyi.
Yagize ati “Cyane cyane nkamwe b’abanyeshuri na twe twese akenshi hari igihe badushukishaga amandazi, bombo, amafaranga n’ibindi. Icya mbere ni uko abana b’abakobwa tugomba kumenya ko dufite agaciro tukirinda abadushuka.”
Yabibukije ko umukobwa usambanyijwe agaterwa inda bimugiraho ingaruka mbi zitandukanye bikamwicira ejo hazaza.
Ati “Muri mwe harimo abazaba Abadepite; Abaminisitiri cyangwa mukazayobora mu bundi buryo. Mureke twirinde ibishuko bitwicira ejo hazaza.”
Nyuma y’ibiganiro byatanzwe urubyiruko rwahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye byibanze ku buzima bw’imyororokere.
Umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Gisagara, Sewabo Vincent, ni we wabakiriye ashima ibikorwa byabo abizeza ubufatanye.
Ati “Ni byiza kuko biraza gutuma hari icyo twunguka mu kugabanya imibare y’abana bakomeje gusabanywa mu karere.”
Sewabo yavuze ko mu mezi 11 ashize mu Karere ka Gisagara hagaragaye abangavu bagera kuri 214 bari munsi y’imyaka 17 batewe inda imburagihe.
Urubyiruko rwagiriwe inama yo kudahishira abasore n’abagabo basambanya abangavu kuko babicira ubuzima bityo bakwiye guhanwa by’intangarugero kugira ngo abandi babonereho hatazagira utekereza kongera guhirahira asambanya umwangavu.
Gaju Evelyne uhagarariye “We for the Nation” yavuze ko bishimiye uko igikorwa bateguye mu Karere ka Gisagara cyagenze bityo byabongereye imbaraga zo gukomeza ibyo biyemeje.
Yavuze ko bashinze uwo muryango bagamije gukora ibikorwa by’urukundo nk’uko bari babyiyemeje ubwo bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2020 bityo biteguye no kwakira umufatanyabikorwa wese waza kubashyigikira.



















TANGA IGITEKEREZO