00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abategura Miss Universe Indonesia barashinjwa guhohotera abakobwa batandatu

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 14 August 2023 saa 04:37
Yasuwe :

Abategura Miss Universe Indonesia bambuwe uburenganzira bwo gutegura iri rushanwa nyuma gushinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa batandatu bageze mu cyiciro cya nyuma uyu mwaka.

Ni ibirego byatumye ishyirahamwe rishinzwe amarushanwa ya Miss Universe ku Isi (MUO) risesa amasezerano ryari rifitanye na Poppy Capella wari warahawe uburenganzira bwo gutegura Miss Universe muri Indonesia ndetse no muri Malaysia.

Muri ibi birego byatanzwe aba bakobwa bavuze ko bahohotewe ubwo haburaga iminsi mike ngo habe ibirori bisoza iri rushanwa muri Nyakanga i Jakarta.

Aba bakobwa bavuga ko mu buryo butunguranye abageze mu cyiciro cya nyuma bose basabwe kwambara ubusa mu rwego rwo gusuzuma imibiri yabo.

Ibi byakozwe harebwa niba nta nkovu bafite cyangwa amaribori, hasuzumwa inenge bafite ku mubiri yabo.

Batanu muri aba bakobwa bavuze ko hari n’abafotowe bambaye ubusa.

Nyuma y’ibi birego umuryango ushinzwe amarushanwa ya Miss Universe ku Isi watangaje ko witandukanyije na sosiyete ya PT. Capella Swastika Karya yari isanzwe itegura Miss Universe muri Indonesia kuko itubahirije ibipimo byayo, amabwiriza rusange agenga aya marushanwa.

Hagati aho Polisi y’i Jakarta yatangiye iperereza kuri ibi birego. Uyu muryango kandi wahagaritse irushanwa rya Miss Universe Malaysia naryo ryari mu biganza bya sosiyete ya PT. Capella Swastika Karya yashinzwe na Poppy Capella.

Uyu muryango washimiye abo bakobwa batandatu batanze ibirego kubera ubutwari bagaragaje kandi wongera gushimangira ko icyo ushyize imbere ari agaciro abagore.

Poppy Capella wari ufite uburenganzira bwo gutegura Miss Universe Indonesia ndetse no muri Malaysia we yatangaje ko atigeze ategeka cyangwa ngo yemerere umuntu uwo ari we wese gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu gusuzuma umubiri w’abahataniye ikamba.

Yongeyeho ko arwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose ndetse n’irishingiye ku gitsina.

Miss Fabienne Nicole Groeneveld wegukanye ikamba rya Miss Universe Indonesia 2023 azahagararira iki gihugu mu irushanwa rya Miss Universe 2023 mu Ugushyingo.

Polisi yatangiye gukora iperereza ku byaha by'ihoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa batandatu bitabiriye Miss Universe 2023
Miss Fabienne Nicole Groeneveld wegukanye ikamba rya Miss Universe Indonesia 2023 azaterwa inkunga n'umuryango ushinzwe amarushanwa ya Miss Universe ku Isi
Poppy Capella wari warahawe uburenganzira bwo gutegura Miss Universe Indonesia na Malaysia yahakanye ibi birego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages