00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa batanu bazahagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2017 (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 28 January 2017 saa 06:48
Yasuwe :

Abakobwa batanu batorewe kuzahagararira Umujyi wa Kigali mu gusoza amajonjora ya mbere y’amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, kuri uyu wa 28 Mutarama 2017.

Aya majonjora yari amaze ukwezi azenguruka mu Ntara hatoranywa abazakurwamo umukobwa uhiga abandi uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda agasimbura Mutesi Jolly watowe muri Gashyantare 2016.

Ijonjora ry’ibanze ryahereye mu Ntara y’Uburengerazuba mu Mujyi wa Rubavu kuwa 14 Mutarama 2017, akomereza mu Majyaruguru, ajya mu Majyepfo no mu Burasirazuba, asorezwa mu Mujyi wa Kigali.
Iribagiza Patience, Umutoni Pamella, Kirezi Delice, Umutesi Nadia na Umuhoza Simbi Fanique ari bo bazahagararira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2017.

Intara y’Amajyaruguru hatowe Mukunde Laurette, Umutesi Winnie, Mutagoma Diane, Umwali Aurore, Umutoni Josiane ndetse na Uwimbabazi Adeline.

Mu Burengerazuba, abazahatanira Miss Rwanda ni Elsa Iradukunda, Guelda Uwineza, Sandrine Uwineza, Linda Umutoniwase, Cardine Umutoni na Uwase Hirwa Honorine.

Mu Ntara y’Amajyepfo hatowe bane Urayeneza Hélène, Umutesi Aisha, Umutoniwase Belinda na Kalimpinya Queen.

Mu Mujyi wa Kigali hiyandikishije abakobwa 52, ahabereye irushanwa kuri Hill Top Hotel hageze 21 ari nabo batoranyijwemo abujuje ibisabwa umukobwa mu irushanwa, batanu babuze amahirwe yo kwemererwa guhatana kuko 16 ari bo bari bujuje ibisabwa.

Uwitwa Mushambakazi Jordan na Umutoni Yvonne bari baherutse kwiyamamaza mu Ntara y’Uburasirazuba ariko ntibatsinda bahawe amahirwe yo kurushanwa i Kigali.

Umukobwa witwa Gisubizo Abigaelle wiyamamaje umwaka ushize yagarutse mu irushanwa ndetse yemerewe kwinjira mu bahatana mu Mujyi wa Kigali. Muri 2016 yinjiye muri Miss Rwanda bigoranye cyane, yabanje kwiyamamariza mu Ntara y’Amajyepfo aratsindwa ajya mu Burasirazuba bamwemerera gukomeza muri 25 bahatanye ku rwego rw’igihugu ariko ntiyarenze amajonjora ya nyuma.

Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mike Karangwa, Rwabigwi Gilbert na Mariya Yohana kabwiye abahatanye ko mu bikurikizwa harimo ubwiza bw’umukobwa, ubumenyi afite mu gusubiza ibibazo n’imyitwarire ye mu kuvuga.

Akanama nkemurampaka, kabwiye abahatanye ko mu bikurikizwa harimo ubwiza bw’umukobwa, ubumenyi afite mu gusubiza ibibazo n’imyitwarire ye mu kuvuga.

Abatsindiye kuzaserukira Umujyi wa Kigali ni Iradukunda Judith, Ashimwe Fionna, Umutoni Yvonne, Mukabagabo Carine na Umutoni Ashley.

Irushanwa rya Miss Rwanda rizasozwa ku itariki ya 25 Gashyantare 2017, ibirori bizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.

Ku itariki ya ya 25 Gashyantare 2017 ni bwo hazamenyekana Nyampinga w’u Rwanda mushya uzasimbura Miss Mutesi Jolly mu birori bizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.

Umukobwa uzatorwa azagenerwa umushahara w’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi mu gihe cy’umwaka wose azamarana ikamba, azanahita ahabwa imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift azagurirwa na Cogebanque.

Irushanwa rya Miss Rwanda rifite abaterankunga batandukanye barangajwe imbere na Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque, imwe mu zishyigikira ibikorwa by’imyidagaduro n’iterambere ry’Umuco, iki gikorwa kandi giterwa inkunga na Rwanda Motor.

Abakobwa 16 bahatanye mu Mujyi wa Kigali ni:

1. Ashimwe Fionna, afite imyaka 22, areshya na 1,70, ibiro 53
2. Gisubizo Abi Gaelle, afite imyaka 22, metero 1,71, ibiro 53
3. Bigirumukama Apsana, afite imyaka 19, metero 1,71, apima ibiro 64
4. Umutoni Yvonne, afite imyaka 20, areshya na metero 1,77, apima ibiro 56
5. Isaro Lise Katangulia, afite imyaka 22, metero 1,70 n’ibiro 46
6. Keza Cynthia, afite imyaka 19, areshya na metero 1,70 n’ibiro 50
7. Bamurange Evelyne, afite imyaka 20 metero 1,76 n’ibiro 52
8. Iribagiza Glory, afite imyaka 19 metero 1,71 agapima ibiro 55
9. Kamikazi Huguette, afite imyaka 18 metero 1,70 n’ibiro 58
10. Mushambokazi Jordan, afite imyaka 18 metero 1,72 ibiro 56
11. Iradukunda Judith, afite imyaka 21 metero 1,77 ibiro 60
12. Ingabire Habiba, afite imyaka 20 metero 1,72 n’ibiro 52
13. Mukabagabo Carine, afite imyaka 20 metero 1,77 n’ibiro 70
14. Nyemazi Peace. afite imyaka 19 metero 1,71 n’ibiro 52
15. Uwandoli Gaelle, afite imyaka 21 metero 1,72 n’ibiro 54
16. Umutoni Ashley, afite imyaka 19 metero 1,71 n’ibiro 49

Ashimwe Fionna, afite imyaka 22, areshya na 1,70, ibiro 53
Mike Karangwa yamwemereye gukomeza
Gisubizo Abi Gaelle agarutse mu irushanwa bwa kabiri
Bigirumukama Apsana, afite imyaka 19, metero 1,71, apima ibiro 64
Yvonne, afite imyaka 20, areshya na metero 1,77, apima ibiro 56. Yemerewe gukomeza
Isaro Lise Katangulia, afite imyaka 22, metero 1,70 n’ibiro 46
Keza Cynthia, afite imyaka 19, areshya na metero 1,70 n’ibiro 50
Bamurange Evelyne, afite imyaka 20 metero 1,76 n’ibiro 52. Yabuze amahirwe yo gukomeza
Iribagiza Glory, afite imyaka 19 metero 1,71 agapima ibiro 55
Kamikazi Huguette, afite imyaka 18 metero 1,70 n’ibiro 58
Mushambokazi Jordan, afite imyaka 18 metero 1,72 ibiro 56
Iradukunda Judith, afite imyaka 21 metero 1,77 ibiro 60
Ingabire Habiba, afite imyaka 20 metero 1,72 n’ibiro 52
Mukabagabo Carine, afite imyaka 20 metero 1,77 n’ibiro 70
Nyemazi Peace. afite imyaka 19 metero 1,71 n’ibiro 52
Uwandoli Gaelle, afite imyaka 21 metero 1,72 n’ibiro 54
Umutoni Ashley, afite imyaka 19 metero 1,71 n’ibiro 49
Vanessa Mpogazi wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2016 yaje muri iki gikorwa
Vanessa Mpogazi yavuze ku byo irushanwa ryamusigiye nyuma yo kwibona muri batatu ba mbere umwaka ushize
Ijonjora ry’abahatanira Miss Rwanda mu Mujyi wa Kigali ryabereye muri Hilltop Hotel

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .