00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa batigisa ikibuno babyinishije Diamond i Nyamata (Video)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 July 2017 saa 05:19
Yasuwe :

Diamond Platnumz yifashije Abanyarwandakazi bazi gutigisa ikibuno mu gitaramo mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Nyamata mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Nyakanga 2017.

Igitaramo cya Fiesta cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu bari bahuriye i Nyamata mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Nyakanga 2017. Ubwitabire bwari ku rwego rukomeye, abari bacyereye igitaramo bari biganjemo abakobwa bakibyiruka bagaragaje ko bakunda bikomeye Diamond wo muri Tanzania.

Yaririmbye mu gihe cy’amasaha abiri ataruhuka, indirimbo enye za mbere yaziririmbye mu buryo bwa Live arangije azinga ibyuma ashyiramo CD ubundi ahata abafana umuziki bisa no kumva radiyo. Nubwo yaririmbiye kuri CD, uyu muhanzi yerekanye ko iki gitaramo yari yaracyiteguye urebeye imibyinire ye, gushyiramo indirimbo abafana bakeneye no kubarinda gukonja mu buryo bwose.

Mu byo yavugaga byose, Diamond yakundaga kugira ati ‘Ndagukunda Zari’. Uyu muhanzi yanavuze ko u Rwanda rumaze kwigaragaza muri Afurika nk’igihugu gifite abakobwa beza.

Mbere yo kuririmba iyitwa ‘Nasema Nawe’ yakoranye na Khadija Kopa yatoranyije abakobwa batandatu b’ikimero ndetse biyizeye mu kubyina maze ababyinisha mu buryo bwakanguye benshi bari batangiye gufatwa n’ibitotsi.

Diamond yaririmbye kugeza mu rukerera, byageze saa cyenda abwira abafana ko ‘agifite imbaraga zo gukomeza igitaramo’ ariko ko bitakunda ko aririmba kugeza bucyeye kuko hari abakeneye kuruhuka.

Diamond yabyinishije abakobwa bazi gutigisa ikibuno


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages