00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bane bazahagararira Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2016 bamenyekanye

Yanditswe na

Robert Musafiri

Kuya 9 January 2016 saa 05:10
Yasuwe :

Ku ikubitiro, irushanwa rya Miss Rwanda 2016 ryatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Musanze ahatowe abakobwa bane bazahagararira iyi ntara.

Ku isaha ya saa cyenda n’iminota 20 nibwo umukobwa wa mbere yagiye kwiyereka ndetse no kubazwa n’akanama nkemurampaka k’iri rushanwa kagizwe na Mike Karangwa, Miss Carine Rusaro na Eminente.

Mu bakobwa 17 bari biyandikishije mu Ntara y’Amajyaruguru, batanu nibo bari bujuje ibisabwa.

Aba bakobwa bane bageze mu cyiciro cya mbere cy’ijonjora, babajijwe ibibazo n’akanama nkemurampaka ku ngingo zitandukanye.

Abatsinze ni Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Majyambere Sheillah, na Harerimana Umutoni Pascaline.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque, umuterankunga mukuru w’iri rushanwa,Louis De Monfort Majyambere yavuze ko yishimiye uko iki gikorwa cyagenze cyane ko iyi Banki itera inkunga iri rushanwa mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage nk’uko n’ubundi bisanzwe mu ntego zabo z’ibanze.

Yagize ati "Cogebanque yishimiye uko igikorwa cy’uyu munsi cyagenze ndetse twishimiye ko abantu batangiye kubona ko ari igikorwa gifite agaciro mu mibereho y’abaturage.Ibi tubikora mu rwego rwo gufasha umuryango nyarwanda gutera imbere nkuko tubigenza muri serivisi zitandukanye tubagezaho’’.

Ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2016 iki gikorwa kizakomereza mu i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba kikaba kigomba kubera muri Gorilla Hotel.

Umutoniwabo Cynthia afite ibiro 55 n’uburebure bwa 1m70cm
Umuhoza Sharifa w'ibiro 57 n’uburebure bwa 1m74cm
Mujyambere Sheillah w'ibiro 50 n’uburebure bwa 1m75cm
Uwamahoro Solange afite ibiro 47,7 n’uburebure bwa 1m70cm
Harimana Umutoni Pascaline afite ibiro 57.6 n’uburebure bwa 1m75
Abakobwa batanu nibo bari bujuje ibisabwa
Ntiyabonye amahirwe yo gukomeza
Mike Karangwa
Miss Carine Rusaro
Eminente
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque Louis De Monfort Majyambere yakurikiranye uko iki gikorwa cyagenze
Abakobwa bane batsinze bafashe ifoto y'urwibutso

Ku itariki ya 27 Gashyantare 2016 nibwo hazamenyekana umukobwa uzahabwa ikamba rya ‘Miss Rwanda 2016’ mu birori bizabera muri Camp Kigali aho azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages