Umushinga wo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, aba bakobwa bawutangiriye mu Karere ka Bugesera ku wa 11 Kanama 2018. Kuri uyu wa Kane bakomereje mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyarusange ahitwa i Musongati.
Igikorwa aba bakobwa bahuriyemo cyari kirangajwe imbere na Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Liliane akaba yaherekejwe na bagenzi be bahataniye ikamba mu 2018 barimo Umutoniwase Anastasie, Uwase Fiona, Umuhoza Karen, Dushimimana Lydia ndetse na Umutoni Charlotte.
Mu by’ingenzi bakoze harimo gusura Ikigo cy’Urubyiruko cya Muhanga n’ibikorwa bikomeye kimaze kugeza ku bakigannye, bubaka uturima tw’igikoni muri Musongati ndetse banatanga ifunguro ryuje intungamubiri ku bana banabaha amata.
Umutoniwase Anastasie[waserukiye Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2018] wavuze mu izina rya bagenzi yibukije ababyeyi by’umwihariko ko bakwiye kwita ku burere bw’abana babo kuko ‚ari bo bazavamo u Rwanda rw’ejo hazaza‘.
Yibukije ababyeyi ko kwita ku mirire myiza y’abana badasaba kuba umuntu atunze ibya mirenge ndetse ko “Kurya neza bitavuze gufata ifunguro rigizwe n’inyama n’amafiriti."
Yagize ati “Twishyize hamwe nka ba Nyampinga ngo dufatanye dushyire ingufu duhangane n’iki kibazo ariko twe ntitwabigeraho twenyine tudafatanije namwe cyane ko ari mwe babyeyi bacu. Nk’uko mwatureze tugakura nimureke dufatanye no guha ubuzima bwiza barumuna bacu kugira tubarinde ikibazo cy’imirire mibi, ni bo bayobozi b’ejo hazaza kandi ni ibintu bitagoye."
Miss Iradukunda Liliane yibukije abaturage ba Muhanga ko igihugu atari imisozi cyangwa imihanda abantu babona ahubwo ko ubukungu bwacyo ari abantu. Yavuze ko kimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu imirire mibi y’abana iza ku isonga bityo abasaba guhagurukira rimwe bakakirwanya.
Imibare yo mu 2015 yerekana ko ku rwego rw’igihugu, abana 38.5% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Inagaragaza ko uretse abagwingiye, abana 9% batari bafite ibiro bijyanye n’imyaka yabo, 3% bafite ikibazo cy’inzara mu gihe 78% by’abagore bonsaga abana bari hagati y’amezi 12 na 23 batafataga indyo yuzuye.
Uturere twari twugarijwe n’ikibazo cyo kugwingira twarimo Nyabihu yari ifite hafi 50%, Nyaruguru na 41.7%, Muhanga ikagira 41.6%, Ruhango ikagira 41.1%. Utundi turere ni Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Karongi.
SUN Alliance iheruka kuvuga ko imirire mibi igira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, kuko ubushakashatsi bwakozwe na Cost of Hunger Report mu 2012 bwerekanye u Rwanda buri mwaka rutakaza miliyari 503 na miliyoni 600.
Nyuma yo gukorera uyu mushinga mu Karere ka Bugesera na Muhanga, aba bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bazakomereza no mu bindi bice by’igihugu mu rugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.



















TANGA IGITEKEREZO