Mani Martin amaze iminsi avugwaho mu buryo budasanzwe bitewe n’amagambo yandika ku mbuga nkoranyambaga. Yavugishije muri Gashyantare 2018 ubwo yashyiraga kuri Instagram ifoto imugaragaza akikijwe n’amacupa y’inzoga anatumura umwotsi; ejo bundi nabwo yaratunguranye avuga ko ashaka umugore wiyizeye babyarana umwana usa n’umu-metis yerekanye.

Ibi byatumye benshi bandika amagambo yiganjemo ibitutsi n’umunabi kuri uyu muhanzi mu buryo butandukanye, ibintu we yavuze ko afata nk’akumiro ubwo yasubizaga abamwibasiye mu bundi butumwa aheruka kwandika.

Mu kiganiro na IGIHE, Mani Martin yavuze ko nta gihambaye afite cyo kongera kuvuga kuri iyo foto yavugishije benshi ariko yemeza ko yayishyize kuri Instagram bitewe n’uburyo yari yakunze umwana uyigaragaraho nubwo bamwe bihutiye ku magambo yari ayiherekeje bakamwuka inabi.

Yemera ko yakiriye ubutumwa bwinshi cyane burimo amagambo y’uburyo butandukanye ndetse ngo hari n’abamubwiye ko bamuha ‘umwana yifuje’ nubwo we ari ibintu afata nk’amashyengo kuko adatekereza ko “hariya ari ho hantu ushobora guhurira n’umuntu mubyarana nubwo nta gihamya y’uko nta bajya babigeraho.”

Yagize ati “Ni ifoto nabonye ari mu gitondo numva ndayikunze, numva nkunze kariya kana ukuntu gashimishije, nyishiraho n’ariya magambo mu rwego mu by’ukuri rwo gutebya. Nta muntu ushobora kwifuza umwana wavutse na bariya bose bayibonye barabizi ko adashobora kuvuka indi nshuro nubwo abantu bayakiriye mu buryo butandukanye.”

Yongeyeho ati “[Abanyandikiye] Ni benshi cyane, nk’uko hari abandikagaho ubutumwa busomwa na bose hari n’abandikaga mu bugufi. Bavugaga ku bintu bitandukanye. Hari abandikaga ibintu nka biriya bigaragara hakaba abandi bandikaga bati ‘Yego, uyu mwana nshobora kumuguha.”

Nubwo bimeze gutyo ariko Mani Martin ashimangira ko benshi mu babikoze byabaga ari uburyo bwo gutebya nk’uko yabikoze kuko ku mbuga nkoranyambaga atari ho abana bashakirwa.

Yemeza ko nk’uko afite imihigo yo gutera imbere mu mwuga akora, yifuza no kwaguka agashinga urugo akubaka umuryango akanabyara nubwo ntawe umenya igihe iby’urukundo cyangwa urubyaro bizira kuko yemera ko ari Imana ibigena.

Mani Martin avuga ko yatunguwe akanababazwa cyane n’uburyo hari abamututse bamuhora ko ngo yifuje kubyara umwana w’umuzungu ndetse akumva ko atari byiza kuba hari n’abandikaga mu Kinyarwanda yabonye bafite ibitekerezo byumvikana nk’ivangura kandi ngo ‘umwana ntawe yagakwiye gutekereza gutyo.’

Ati “Njye mbona umwana atanga ishusho y’ubuziranenge, mbona atanga y’ubutagatifu niba ari ko nabivuga. Sinumva ukuntu umwana aha umuntu ishusho y’ubwoko cyangwa y’uruhu.”

Yongeyeho ko umwana yari yakunze afite inkomoko muri Tanzania nubwo benshi bamwise umuzungu gusa ngo ntiyumva n’impamvu hahise hazamurwa cyane ikibazo ku ruhu afite kuko mu buzima bwe yanga urunuka “icyo ari cyo cyose cyashyira imbere ivangura mu bantu.”

“Nta muntu nteganya gusaba imbabazi kubera uko numva imibereho yanjye”

Mani Martin ni umwe mu bahanzi bafite ubuhanga, ni ntagerurwa mu guhanga byihariye akaba ntagereranywa no mu kugira ijwi ryuje ubuhanga. Impano yo kuririmba yayivomereye kuva mu buto akiri igitambambuga.

Yabaye umwe mu baramyi bakomeye mu Rwanda binyuze mu ndirimbo nka ‘Urukumbuzi’, ‘Ituro’ n’izindi nyinshi. Nyuma yiyeguriye umuziki wa ‘secular’ mu ndirimbo zamenyekanye zirimo ‘Ideni’, ‘Amazi Magari’, ‘Yari Wowe’ n’izindi. Muri iki gihe yumvikana cyane mu ndirimbo zishyira imbere umudiho wa kinyafurika.

Umunabi mu bakunda kwibasira Mani Martin ku mbuga nkoranyambaga inshuro nyinshi ubyutswa n’amateka y’igihe kirekire yamaze ari umukirisitu mu itorero ADEPR, bituma ibikorwa akora nubwo ari umuhanzi bigira ishusho yihariye itandukanye n’iy’abandi bigatuma rimwe na rimwe yibasirwa.

Mani Martin yumvikanisha ko nubwo ayo mateka atuma hari abamufata nk’umuntu wahindutse mu buryo butari bwiza adateze gusabira imbabazi imitekerereze ye akanavuga ko uwaba afite imyumvire yo kumva ko bitari byiza kuba abantu baririmba ibitandukanye n’iyobokamana na we ari uburenganzira bwe.

Yagize ati “Abantu dufite imirimo tugomba gukora yo kugira ngo tubeho ariko twongeraho n’indi idakwiye. Abantu bagira umurimo wo gucira abandi urubanza mu tuntu duto cyangwa tunini ariko mu buryo navuga ko butari ngombwa. Nta muntu n’umwe nzi wabaho ngo ajye afata amafoto uko abandi babyumva, yambare uko babyumva, yiyogosheshe uko babishaka. Ntabwo byashoboka.”

Yongeyeho ati “Nta muntu n’umwe nifuza ko ansabira imbabazi imyumvire ye kuri njyewe, ni uburenganzira bwe cyane. Nta n’umuntu kandi na we nteganya gusaba imbabazi kubera uko numva imibereho yanjye cyangwa imibereho yanjye n’uko mbayeho kuko nta n’umuntu n’umwe nteganya kubaho uko abyumva.”

Akomeza avuga ko abantu bakwiriye kwakira uko bashobora kuba babona umuntu mu buryo butandukanye nubwo bifuza kumubonamo ariko agashimangira ko ibimuvugwaho nubwo bidahindura imitekerereze ye, iyo hari icyo bimwungura abyakira bikamugirira akamaro.

Yongeyeho ko buri wese agira uko yemera ndetse ngo yakira urwo ruhurirane rw’ibitekerezo bitandukanye akanarwishimira kuko ari rwo ruvamo imbaraga zinyuranye zikubaka Isi mu bufatanye.

Mani Martin yemera ko mu butumwa bwinshi yakiriye harimo n'abamubwiye ko bamuha umwana yagaragaje nubwo we abifata nk'amashyengo yo ku mbuga nkoranyambaga
Mani Martin yemera ko mu butumwa bwinshi yakiriye harimo n'abamubwiye ko bamuha umwana yagaragaje nubwo we abifata nk'amashyengo yo ku mbuga nkoranyambaga
Mani Martin yemeza ko adateze gusabira imbabazi imitekerereze ye
Mani Martin yemeza ko adateze gusabira imbabazi imitekerereze ye
Ni umwe mu bahanzi bamaze iminsi bavugisha abantu cyane
Ni umwe mu bahanzi bamaze iminsi bavugisha abantu cyane

Amafoto na Video: Kazungu Armand

[email protected]