Insanganyamatsiko ikunze kuririmbwaho na benshi ni urukundo, ari nayo mpamvu umusore waririmbye umukobwa abakeneye no kumwerekana mu mashusho.

Kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi ntibikorwa n’umukobwa uwo ari wese, kuko hari ibyo nyir’indirimbo aba yifuza aba agomba kuba yujuje.

Hari abakobwa bamaze kugaragara mu mashusho menshi y’indirimbo z’abahanzi ndetse bamwe baganiriye na IGIHE, bemeje ko babikuramo amafaranga n’ubwo ataraba menshi cyane.

Tumukunde Gisele

Uyu ntakiri umukobwa kuko mwaka ushize yashinze urugo na Matic uri mu buyobozi bw’abafana b’ikipe ya Rayon Sports.

Gisele ari mu bakobwa bamenyekanye cyane kubera uburyo yifashishijwe mu mashusho y’indirimbo nyinshi. Niwe uzabona mu ndirimbo nka “Uramutse Wemeye” ya Tom Close, “Mama” ya Urban Boyz, “Indahiro” ya Mico the Best, “Ntunkangure” ya Umutare Gaby, “Owooma” ya Charly na Nina.

Shaddy Boo

Uyu we amaze kuba ikimenyabose no hanze y’u Rwanda bitewe n’amafoto agaragaza ubwiza bwe ashyira kuri konti ye ya Instagram aho akurikirwa n’abasaga ibihumbi 400.

Yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya King James yitwa Buhorobuhoro yakoze muri 2011. Ari kandi mu ndirimbo ya Umutare Gaby yitwa ‘Nta Wundi’ na Oya Buravan akinanamo n’uwahoze ari umugabo we Meddy Saleh.

Clarisse

Niba wararebye indirimbo ya Jay Polly afatanyije n’abandi bahanzi yitwa Too Much niwe uba wambaye bikini iri mu ibara ry’iroza. Mu bakobwa baba bambaye imyenda y’urwererane mu ndirimbo ya Bruce Melody yitwa Bloca agararamo, Mula ya MC Tino, na Mama ya Urban Boys zose arimo.

Gatako Denyse

Isura ya Denyse nayo imaze kujya imbere ya camera nyinshi. Hamwe ababyina ahandi akina (acting). Agaragara muri Byina ya Sintex aho aba azunguza ikibuno mu buryo budasanzwe, Turn Up ya Babo na Urban Boys naho ni uko, Canga Irangi ya Buravan na Active, ari kubyinana na Alovis, Power ya Khalfan na Bruce Melody, aba ari umunyamideli yambaye ikanzu y’igitenge, Melina ya Makonikoshwa na Tonight ya Jay C na Social Mula.

Umutoni Gloria

Mu mwaka umwe uyu mukobwa atangiye kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye, amaze kwifashishwa mu zigera kuri enye.

Mu ndirimbo ya Peace Jolis yitwa Uko Nagukunze agaragaramo. Ari kandi muri Bloca ya Bruce Melodie, Bombastic ya M 1 na Sintex na Nisamehe ya Safi Madiba na Riderman.

Keza

Izina ry’uyu mukobwa ryaravuzwe cyane mu mwaka ushize ubwo yifotozaga asa n’uwambaye ubusa akikinga igitambaro kiri mu mabara asa nk’ay’ibendera ry’igihugu.

Byatumye abantu bamwamagana barimo n’Umukuru w’Itorero ry’Igihugu, Edouard Bamporiki.

Isura ye igaragara mu mashusho y’indirimbo zirimo Ich Liebe Dich ya Babo afatanyije na Urban Boys, Mama ya Urban Boys na Go Mama ya Active n’umunya-Tanzania Mwana FA. Ari kandi no mu mashusho y’indirimbo y’umunya-Uganda, Pallaso yakoreye mu Rwanda n’ubwo atigeze asohoka.

Umulisa Benitha

Azwi nka Queen Nitha ariko by’umwihariko yabaye umukunzi w’umuhanzi Lil G. Muri Werurwe 2018 hasakaye amafoto ye ari kumwe n’undi mukobwa bose bambaye ubusa ku gice cyo hejuru.

Amashusho y’indirimbo arimo ni Mpfumbata ya Urban Boys, Every Thing ya Uncle Austin na Meddy na Tubisubiremo ya Marina.

Aline Umutoni

Uyu ni umukunzi wa PFLA akaba n’umujyanama we icyarimwe. Mbere y’uko ahinduka umushoramari mu muziki, yabanje kugaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye nk’iyitwa Akanyarirajisho ya Jay Polly, Ese Uribuka ya B Gun na Knowless, No One Like Me ya Dream Boys na Eddy Kenzo.

Aline usigaye ari umujyanama wa PFLA yabanje kujya mu mashusho y'indirimbo z'abandi
Aline usigaye ari umujyanama wa PFLA yabanje kujya mu mashusho y'indirimbo z'abandi
Denyse umukobwa ugaragara mu ndirimbo nyinshi abyinisha ikibuno
Denyse umukobwa ugaragara mu ndirimbo nyinshi abyinisha ikibuno
Gloria umwe mu bakobwa bari mu mashusho ya Blocka ya Bruce Melody
Gloria umwe mu bakobwa bari mu mashusho ya Blocka ya Bruce Melody
Keza yifashishijwe mu mashusho y'indirimbo ya Pallaso, Juju
Keza yifashishijwe mu mashusho y'indirimbo ya Pallaso, Juju
Shaddy Boo wamamaye kuri Instagram ari mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi zitandukanye
Shaddy Boo wamamaye kuri Instagram ari mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi zitandukanye
Tumukunde Gisele ari mu banyarwandakazi bari mu mashusho y'indirimbo nyinshi
Tumukunde Gisele ari mu banyarwandakazi bari mu mashusho y'indirimbo nyinshi
Tumukunde Gisele ari mu banyarwandakazi bari mu mashusho y'indirimbo nyinshi, ubu ni umugore wubatse ndetse aherutse no kwibaruka
Tumukunde Gisele ari mu banyarwandakazi bari mu mashusho y'indirimbo nyinshi, ubu ni umugore wubatse ndetse aherutse no kwibaruka
Umulisa Benitha yavuzwe cyane mu rukundo na Lil G
Umulisa Benitha yavuzwe cyane mu rukundo na Lil G
Keza yifashishijwe mu mashusho y'indirimbo ya Pallaso yitwa Juju
Keza yifashishijwe mu mashusho y'indirimbo ya Pallaso yitwa Juju