Iki gikorwa cyiswe “Afrocreative WikiProject Plus Film 2025” cyabaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda nyuma y’icyari cyabaye mu 2024, ku bufatanye na Ambasade ya Amerika.
Uyu mwaka iki gikorwa cyongeye kuba ku bufatanye na Rwanda Film Federation.
Niyigena Jaques uri mu bagize itsinda rya Wikimedia User Group Rwanda, rishamikiye kuri Wikipedia rikorera mu Rwanda, yateguye iki gikorwa, yavuze ko kigamije kongera umubare w’inyandiko zivuga kuri sinema Nyarwanda ziri kuri uru rubuga.
Ati “Bigamije kongera umubare w’inyandiko zigaragara kuri Wikipedia zivuga kuri sinema Nyarwanda mu buryo butandukanye. Twashakaga kwereka abantu babasha kwikorera inyandiko ziri mu buryo buboneye zijya kuri Wikipedia. Bikajyana n’ibindi biryoshya inyandiko birimo gushyiramo amafoto ndetse n’aho ibirimo byagiye bituruka.”
Yavuze ko mu mwaka ushize ubwo bakoraga iki gikorwa bwa mbere, abari bitabiriye bamenye ko mu Rwanda hari itsinda rya Wikipedia. Avuga ko mu bo bakoranye mu 2024 barimo abakinnyi ba filime n’abandi bategura amaserukiramuco atandukanye, bamenye uko inyandiko zabo zakosorwa ndetse n’uko bakoresha amakuru ajyanye n’igihe mu nyandiko zabo.
Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Film Federation, Apollos Dusabimana, avuga ko iki gikorwa kuri we kivuze ikintu kinini, cyane ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bivugire inkuru ntawe uzibavugiye.
Ati “Nka Wikipedia nk’urubuga mpuzamahanga ruvugirwaho byinshi bijyanye na Afurika noneho bikagera no ku Rwanda, iki ni igihe cyo kugira ngo abakora filime, abanditsi n’abandi bose bavuga inkuru zitandukanye ntihagire utuvugira ibyacu. Noneho mu gihe tubivuga tumenye n’aho tubivugira mu buryo bw’ukuri, kandi tukabigeza aho dushaka mu buryo twifuza.”
Urusaro Kalimba Sharon usanzwe yandika akanatunganya filime, uri mu bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko mbere y’uko yitabira iki gikorwa hari byinshi atari azi ariko yasobanukiwe nyuma yo guhugurwa.
Ati “Ni ibintu by’igitangaza, natekereje nkibaza ukuntu turi mu 2025 nkaba mbishyizeho umutima, nkavuga nti tubona abandi natwe ubwacu tukarebera ku mafilime y’abandi tukabona bafite amapaji manini, ariko ntitubyitekerereze. Ni byiza cyane.”
Yavuze ko ikintu cya mbere agiye gukora kuri ubu ari ukuvugurura amakuru ye kuri Wikipedia, ndetse agakangurira abandi bafite filime kubishyiramo imbaraga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!