Iki gitaramo kizaba ku wa gatanu tariki ya 04 Ugushyingo 2022 muri BK Arena kwinjira ni 20 000 Frw ku bazagura itike bakoresheje BK Arena Prepaid Card mu gihe kugura ukoreshe izindi nzira ari 30 000 Frw abo bose bakongezwa amacupa atatu ya Heineken.
Ubuyobozi bwa BK Arena buvuga ko imwe mu ntego bufite ari ugukomeza gusururutsa Abanya-Kigali ku buryo nibura rimwe mu gihembwe bazajya bazanirwa aba-Dj bakunzwe hirya no hino ku Isi kuko iki gitaramo cya ‘Amapiano To The World’ ari intangiriro y’ibindi byinshi.
Iri tsinda rya Major League DJs rigiye gucurangira bwa mbere mu Rwanda aho umubyeyi wabo Dr Aggrey Mbere yabaye ari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda akaba ari naho yitabiye Imana mu 2003 akiri mu nshingano z’akazi.
Aba basore bamenyerewe mu muziki wa “Kwaito” bazafatanya na Dj Toxxyk na Dj Marnaud bazacurangira abakunda umuziki w’amapiano ugezweho muri iki gihe mu bitaramo byinshi bibera muri Kigali n’ahandi.
Aba basore kandi bazacurangira muri Ubumwe Grande Hotel ku wa gatandatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2022, mu kindi gitaramo cyiswe “Balcony Mix”, gusa aha ho kwinjira bizaba bisaba ubutumire, aho kuba amatike nk’uko bimeze mu cya mbere.
“Balcony Mix” si ibirori bishya kuri aba basore dore ko hashize amezi abiri babikoze mu mujyi wa New York, basanzwe babikorera mu mijyi itandukanye hirya no hino ku Isi ubu bageze kuri Season ya 5 Episode ya 2.
Iki gitaramo cyatewe inkunga na Heineken, Momo by MTN, Ubumwe Grande Hotel, Forzza, BK Arena na EAP.
Ushaka kugura itike wayisanga aha
Indi nkuru wasoma
Reba hano uko byari byifashe mu birori bya Balcony Mix mu mujyi wa New York
Umva ‘Koo Koo Fun’ indirimbo ya Major Lazer , Major League DJz DJ Maphorisa na Tiwa Savage



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!