Nelly Wilson Misago usanzwe ari umuyobozi wa Zacu Entertainment, yabwiye IGIHE ko iyi filime izatangira gufatirwa amashusho mu minsi iri imbere.

Ati “Nyuma y’igihe tuyihagaritse cyane ko itari igitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda, abakunzi bayo bakomeje kugaragaza inyota yayo badusaba ko twayigarura bituma tubitekerezaho, ari nayo mpamvu igiye kugaruka ariko noneho itambuka kuri Zacu TV.”

Seburikoko iri muri filime zakunzwe n’abatari bake. Yatangiye gutambuka kuri televiziyo y’u Rwanda mu 2015, ihagarikwa mu 2023 ubwo yari imaze gukorwaho ibice 33 na episodes zirenga 460.

Ni filime yubatse izina kuko yazamukiyemo amazina y’abakinnyi nka Niyitegeka Gratien wamamaye nka Seburikoko wanitiriwe iyi filime, Mugisha Emmanuel (Clapton Kibonge), Antoinette Uwamahoro (Siperansiya),Umuganwa Sarah (Mutoni),Nyakwigendera Chantal Nyakubyara (Nyiramana),Kalisa Ernest (Rulinda), Léon Ngabo (Kadogo) n'abandi.

Ngabo Léon uzwi nka Njuga umaze kubaka izina rikomeye muri Sinema Nyarwanda, ari mu bungukiye kuri Seburikoko
Ngabo Léon uzwi nka Njuga umaze kubaka izina rikomeye muri Sinema Nyarwanda, ari mu bungukiye kuri Seburikoko
Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonke] ari mu bubakiye izina muri Filime ya Seburikoko
Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonke] ari mu bubakiye izina muri Filime ya Seburikoko
Uhereye iburyo: Papa Sava, Siperansiya na Kalisa Ernest ni bamwe mu bakinnyi bari bakomeye muri Filime ya Seburikoko
Uhereye iburyo: Papa Sava, Siperansiya na Kalisa Ernest ni bamwe mu bakinnyi bari bakomeye muri Filime ya Seburikoko