00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana ba ’Moriox’ batumiwe mu mikino ya ‘World Nomad Games 2026’ izabera muri Kyrgyzstan

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 July 2026 saa 08:46
Yasuwe :

Abana bagize itsinda rya ’Moriox CBC’ bo mu Rwanda batumiwe mu irushanwa Mpuzamahanga rya ’World Nomad Games 2026’, riteganyijwe kubera muri Kyrgyzstan kuva ku wa 1 kugeza ku wa 6 Nzeri 2026.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko IGIHE ifitiye kopi, ubutumire bw’aba bana bwatanzwe na Minisiteri y’Umuco, Itangazamakuru na Politiki y’Urubyiruko ya Kyrgyzstan, bukavuga ko aba bana bari mu matsinda yatoranyijwe kugira ngo yifatanye n’ibihugu bitandukanye mu bikorwa bigamije guteza imbere no gusigasira umurage ndangamuco w’ibihugu.

‘World Nomad Games’ ni umwe mu mihango ikomeye ihuza ibihugu byo hirya no hino ku Isi hagamijwe kwimakaza umuco, guteza imbere ubusabane no gusangizanya amateka n’indangagaciro by’imiryango n’ibihugu bifite umuco gakondo ukomeye.

Minisiteri y’Umuco ya Kyrgyzstan yagaragaje ko kwitabira kw’iri tsinda bizatanga umusanzu ukomeye mu kugaragaza umuco w’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko iri tsinda rizagera muri Kyrgyzstan ku wa 27 Kanama rigasoza urugendo rwabo ku wa 28 Nzeri 2026, aho rizitabira ibikorwa bitandukanye by’umuco n’imyidagaduro bizategurwa muri icyo gihugu.

Muri iyi baruwa Minisiteri y’Umuco ya Kyrgyzstan yemeje ko izishingira ikiguzi cyose cy’urugendo iri tsinda rizakorera muri Kyrgyzstan mu gihe cyose iri tsinda rizaba ryitabiriye ‘World Nomad Games 2026’.

Aba bana baramutse bitabiriye ‘World Nomad Games 2026’ bizaba bikurikiye urugendo baherutse gukorera muri Arménie mu 2025.

‘World Nomad Games 2026’ ni irushanwa mpuzamahanga rizabera muri Kyrgyzstan kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 6 Nzeri 2026, rikazahuza ibihugu birenga 90 n’ibihumbi by’abakinnyi n’abitabiriye ibikorwa bitandukanye.

Uretse amarushanwa ya siporo gakondo, rizaba rinagaragaza imbyino, indirimbo, ubukorikori, imigenzo n’ubumenyi gakondo.

Abana ba ’Moriox’ batumiwe mu mikino ya ‘World Nomad Games 2026’ izabera muri Kyrgyzstan
Abana ba ’Moriox’ bategerejwe muri Kyrgyzstan aho bazaba bitabiriye imikino ya ‘World Nomad Games 2026’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages