Rujindiri ni umwe mu bakirigitananga ba mbere bafite inanga nyinshi bahimbye ndetse kugeza ubu zifashishwa n’itangazamakuru ndetse muri iki gihe zikoreshwa n’abahanzi batandukanye bakabisaruramo inyungu.
Uyu mukirigitananga ni we wahimbye iyitwa “Imitoma”, “Inkotanyi cyane”, “Nyiramibambwe” n’izindi zitabarika.
Mu kiganiro abana ba Rujindiri bagirana na Radio BBC bavuze ko aho batuye mu mudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka mu Karere ka Kamonyi babayeho mu buzima bubi nyamara hari ibihangano by’umubyeyi wabo bikamwa amafaranga bo ntibahabwe inyungu.
Kayitesi Anasitaziya, umwe mu bakobwa ba Rujindiri yavuze ko atumva uburyo ibihangano by’umubyeyi we bikoreshwa n’itangazamakuru n’abandi bahanzi bakora umuziki muri iki gihe bacuranga inanga ze bagasaruramo amafaranga ariko we ntagire icyo agenerwa.
Yagize ati “…Akaba yarakoreye igihugu, natwe bakwiye kugira icyo batugenera nk’umukobwa wa Rujindiri njyewe Kayitesi Anasitaziya nkagomba kugira icyo ngenerwa n’umuryango wanjye.”
Niyibigira Aimable Kalisa, umwuzukuru wa Rujindiri yashimangiye ko yigeze gushaka gukurikirana ibyerekeye n’inyungu ziva mu bihangano bya sekuru ariko ngo aho yageze mu nzego za leta bamubwiye ko ‘biri mu nyungu z’igihugu’.
Yagize ati “Njyewe nagerageje no kugira ngo nkurikirane uburenganzira bw’ibi bihangano bambwira ko biri mu bukungu bw’igihugu, ubwo ni ukuvuga ngo birimo birakoreshwa mu gihugu bashaka inyungu.”
Umuyobozi w’umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC, Nzabonimpa Jacques aherutse kubwira VOA ko abana ba Rujindiri bakwiye kugana ishami rishinzwe iby’umutungu mu by’ubwenge muri RDB ari naho hazakemurirwa iby’ikibazo cyabo.
Yagize ati “Ibyo bihangano by’ umubyeyi wabo icyo bagombye gukora cya mbere ni ukwerekana ko ari umwana wa Rujindiri, Rujindiri inanga yabaga yazifatiwe na Radiyo Rwanda, nawe akaba yandikiye radiyo Rwanda ko izo nanga yazihaye Radiyo Rwanda.”
Uyu muryango uvuga ko magingo aya ibihangano bya se Rujindiri bikoreshwa n’abantu mu nyungu zabo bwite nyamara abo yasize ntibagire icyo babona kandi babyemerewe n’amategeko.


















TANGA IGITEKEREZO