Lilian Mbabazi, ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Mujyi wa Kampala gusa yaje mu Rwanda nyuma ya Jenoside. Yahabaye igihe kinini mbere y’uko asubira i Kampala gukomeza amashuri muri Kaminuza ya Makerere.
Yavuze ko yamenyanye na Radio bahuriye muri Makerere University aho yize mu ishami rya Social Sciences. Icyo gihe bombi bakundaga kuririmba gusa yatinyutse kwiyerekana nk’umuhanzi ukomeye abifashijwemo na Radio babaga bari kumwe igihe kinini.
Mbabazi Lilian yabwiye Samedi détente ko yimukiye mu Rwanda ndetse ubu ibikorwa by’umuziki byinshi niho ari kubikorera abifashijwemo na Pastor P uri kumufasha gutunganya album y’Ikinyarwanda amaze iminsi ahugiyeho.
Yagize ati "Ibya Album nabitekereje umwaka ushize ubwo nari maze gupanga kuza kuba mu Rwanda. Ndavuga nti reka mbitegurire abantu bange bo mu Rwanda n’abafana banjye"
Ibyo kuza gutura mu Rwanda by’igihe kinini Lilian Mbabazi yatangiye kubivuga mu mpera z’umwaka ushize. Mu byamuzitiraga bigatuma aguma muri Uganda, Mbabazi yavuze ko ahanini byaterwaga n’uko abamufasha na byinshi mu bikorwa bye ariho bishingiye.
Mu gushimangira ko yaje gutura mu Rwanda, Mbabazi Lilian yagize ati "Ndi hano ijana ku ijana, abana banjye namaze kubatangiza mu mashuri ya hano, nanjye namaze gutura ubu rwose ndahari."
Mu kiganiro Mbabazi Lilian aheruka kugirana na IGIHE avuga ko ashaka kuza gutura mu Rwanda yavuze ko agomba kuzana n’abana be bagasura umuryango ndetse ngo ni uburyo bwiza bwo gutangira kubamenyereza ku ivuko.
Yagize ati “Ndahakunda mu Rwanda, ni mu rugo. Umuryango wanjye uba hano, Mama na Papa baba hano, barumuna banjye na basaza banjye bose batuye hano. No mu byo nifuza nshaka ko abana banjye bamenya umuryango bakomokamo, bagomba kumenyana n’umuryango wabo wo mu Rwanda.”
Avuga Ikinyarwanda adategwa, yatangiye kucyiga agikomoye ku babyeyi be bamutoje ururimi rwo ku ivuko bagituye i Kampala. Yavuze ko nubwo yabaga kure y’u Rwanda adashobora kwibagirwa Ikinyarwanda kuko n’iyo aganira na nyina nta rundi rurimi bakoresha.

Ati “Nakuze ntozwa kuvuga Ikinyarwanda, mama yadutozaga kuvuga Ikinyarwanda, n’iyo turi kuganira ni rwo rurimi dukoresha.”
Mbabazi na Radio bafitanye abana babiri, umukuru yitwa Asante afite w’imyaka irindwi naho umuhererezi yitwa Izuba bavukiye muri Uganda ariko ubu bazanwe kuba mu Mujyi wa Kigali.
Nyina na se wa Lilian Mbabazi batuye mu Mujyi wa Kigali gusa ngo bakomoka ahahoze hitwa mu Mutara i Kiramuruzi.







Ibitekerezo 0